Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 27

Agace gaheruka kashoje Rugema amaze gukupa Mutesi amubwira ko ahuze, undi na we asigaye yibaza igiteye Rugema kumukupa. Twanasize kandi inshuti ziri kugenda zimushiraho aho yari amaze gusa n’aho ashwanye na Karashika wari umaze kumukurira agahu ku nnyo.

Yvette: Ese cheri ko winjiye uzinze umunya ni amahoro?

Rugema: Ni hatari mwana. Ni Mutesi wari umpamagaye buriya ariko dusa n’abavuganye nabi

Yvette: Aka kanya se mutangiye gushwana? Sha waba ubana nk’igare nawe pee. Umuntu wemeye kwakira jyewe unyicisha bya rufuro gusa, umuntu wasohokanye Musanze naho jyewe duhurira hano gusa…

Rugema: Ndeka mwana. Erega iyo ushaka gufata inkoko uyiha utunyobwa cyangwa utugori, byanakomera ukikokora ukayinagira indagara ariko iyo umaze kuyifata se wongera kuyiha bya bindi cyangwa uhita uyikorera ibyo wayishakiraga? Rero na we nabonaga ntamufatisha ntabanje kumwereka ko mwitayeho, ni yo mpamvu rero nahisemo kwemera kugira ibyo mutakazaho. Nawe urabyumva rero, ntiwandenganya. Naho se wowe ko tukimenyana weruye uti nta turu y’ubuntu ugira

Yvette: Ariko nukuri warahemutse nyamara. Basi muhamagare umubwire ko ujya kumureba. Ndakwinginze wihemuka bigeze aho. None se ubu aho kumpamagara kuki atari we wabwiye ngo aze, ko munafitemo urukundo? Ayo uri bumpe ntiwari kuyamwakiriza munaganira

Rugema: Sha ubanza isugi zibiha. Rwose ntabwo yandyoheye nka we niyo mpamvu numva ntazanamusubiraho. Nyine sinabimubwira ariko wapi. None se ko nta mavangingo, ko byansabaga gusa n’uwinginga, urumva koko muhuriye hehe

Yvette: Ariko jyewe mba ndi gushaka cash mwana. None undi yakweguriye byose aguha ubusugi bwe, nawe koko uhise umureka? Basi girira ko yakwihaye atizigamye. Erega twebwe nta mutima tukigira niyo mpamvu dutambikiza aho tubonye hose ariko uriya mwana rwose wimuhemukira bigeze aho.

Rugema: None ushaka nkore iki

Yvette: Jya kumureba buriya aragushaka koko. Wanasanga wenda agukumbuye nta wamenya. Erega shahu wasanga we yararyohewe nako sinzi ibye, gusa bigirire amajoro mwararanye, umwumve

Bari bakiri gusigana muri ibyo, bumva umuntu arakomanze

Yvette: Sha atabaye ari we wangaya. Reka nigendere akanzanye ndagashoje ubwo urwane kigabo

Yarabyutse arambara ahita asohoka akinguye koko abona ni Mutesi. Gusa amukubise amaso abona ababaye kandi ameze nk’uwarize

Mutesi: None se ko ndeba umeze nk’ugiye. Mubyara wawe se ahugiye mu biki?

Yvette: Arimo injira umurebe usanze jyewe ntashye.

Mutesi: Ese nkubaze umbwize ukuri. Koko ni mubyara wawe cyangwa ni agakino mwankinnnye?

Yvette: Kuki ubimbajije cherie? Urabona naba se ndi mukeba wawe koko? Humura ntabwo ndi inshuti ye niba ari byo ucyeka, gusa sindi mubyara we aho ho twarakubeshye ariko ntubifate nabi, niko byagenze nyine.

Mutesi yariruhukije amarira arongera amuzenga mu maso. Yicaye aho ku ibaraza, yubika umutwe

Yvette: Umva cherie, injira mu nzu wiguma aho hanze. Ibisigaye ubimubaze kandi ndabizi arakubwira ukuri. Jyewe ndi umugeni wigendera, ntunkekeho ibindi. Ariko ndabona n’ubundi uje wababaye

Mutesi: Umbabarire nabarogoye sinari nzi ko ababyara bashobora kuryamana ariko ni ubujiji bwanjye nubundi ngo ababyara barabyarana. Imana igufashe ntazagutere inda gusa.

Yvette: Heee. Antera inda se yanyura hehe? Uriya ntiyanjyaho atambaye agakingirizo ndamuzi bihagije. Nako wirirwe reka ndeke kuvuga menshi

Yaragiye undi na we akomeza kwiyicarira aho ku rubaraza. Yumvaga abuze icyo akora, dore ko ku makuru yari afite hari hiyongereyeho andi macye, adasobanutse neza ariko wayungurura ugakuramo ikintu

Kera kabaye Rugema yarasohotse asanga Mutesi yicaye ku rubaraza maze amusaba kwinjira.

Undi yarinjiye, ariko yari yamaze kwimiramiza, yatuje yihanaguye. Barinjiye bajya mu cyumba. Rugema wari umeze nk’aho hari ibyo yasubitse, yatangiye gukorakora Mutesi, undi na we niba byari ugushaka aho ahera, cyangwa se niba byari ugutwarwa no gukunda yaramuretse maze mu minota micye baba batangiye igikorwa cyo guhuza ibitsina. Babikoze rimwe, barangije Rugema ahita ajya kuri butike amuzanira ka soda aranywa maze barongera bwa kabiri.

Bari kubikora bwa kabiri nibwo Mutesi yabaye nk’uwibuka icyamuzanye, ariko nanone yibaza niba amubwira akabireka atarangije aramureka ararangiza. Ubwo barangizaga, yarabyutse maze yicara ku buriri yitegereza Rugema

Mutesi: Ese cheri koko urankunda cyangwa ni uburyarya wishakiraga ko turyamana gusa

Rugema: Kuki umbajije icyo kibazo? Urareba ukabona se ntagukunda koko? Ibyo nagukoreye byose koko ntacyo bikubwira? Igisubizo nawe wacyiha rwose utiriwe ungora umbaza

Mutesi: Nshobora kucyiha nkibeshya. Mbwira ibiri ku mutima wawe, nibyo byiza

Rugema: Ndagukunda

Mutesi: None se uranyizera basi

Rugema: Yego ndakwizera

Mutesi: Ese wumva tuzabana cyangwa hazagera undeke?

Rugema: Ibyo kubana byo sinabikubeshya kuko ntabwo mfite gahunda yo gushaka umugore.

Mutesi: Kubera iki se

Rugema: Sha nakuze mvuga ko ntazabyara abana barenze babiri kandi namaze kubabyara. Sinigeze mbikubwira kuko numvaga ntacyo bivuze hagati yacu, na cyane ko nta gahunda yo kuba twazabana nari mfite. Ariko barahari, barahagije rero. Gusa ndagukunda ariko nubona uwo mwabana uzigendere

Mutesi: None se uramutse uteye undi mukobwa inda wabigenza ute ko wumva babiri wifuzaga wababyaye

Rugema: Sha uretse wowe byabaye ngakorera aho naho ubundi ntibishoboka. Kandi nawe numvaga nkugurira ikinini bindengaho nawe ntiwanyibutsa. Rero sinatera inda. Binabaye ubwo nyine nasaba uwo nayiteye tukayikuramo.

Mutesi: Atabyemeye se kuyikuramo

Rugema: Ubwo nyine yabaga akifasha kuko rwose nta gahunda yo kurera abana batatu mfite

Mutesi yikije umutima

Mutesi: Rero icyari kinzanye hano nari nje kukubwira ko nagiye kwa muganga bakambwira ko ntwite, kandi nta wundi twaryamanye, inda ni iyawe

Rugema: (Akoma amashyi byo gutangara) ngo inki? Subiramo neza iryo jambo uvuze? Ngo Rugema naguteye inda? Yewe shaka ikindi ubeshya

Si ngaho atangiye kumwigarika? Ibi bintu ubu bizarangira bite? Ntuzacikwe agace ka 28

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s