Imibanire Ubuzima

Mugore, dore ibintu 5 abagabo benshi bakunda

Nubwo abagabo bose badakunda bimwe nyamara iyo ugenzuye usanga hari ibintu abagabo bose baba bifuza kubona ku bagore babo.
Kuzuza ibyo umugabo akwifuzaho ntibyerekana ko uri munsi we akaba hejuru ahubwo byerekana ko umukunda, umuha agaciro kandi umugandukira. Kubikora bituma nawe arushaho kugukunda no kukubaha akakurutisha abandi.

Muri iyi nkuru twagerageje gukusanya ibintu 5 usanga abagabo hafi ya bose baba bifuza ku bagore babo ngo barusheho kuryoherwa n’urushako.

  1. Umugore umufasha kuruhuka

Ntabwo ari umugore aruhukiraho ahubwo ni wa mugore utamubera umutwaro, umugore utamuhozaho urutoto n’ibibazo. Aha ariko nanone hakazamo kuba wubaha ukanaha agaciro ibyo akunda bimufasha kuruhuka no kwidagadura. Kumuherekeza agiye kureba umupira cyangwa kumufasha kuwureba muri mu rugo, bimufasha kubona ko umuri hafi kandi wifatanyije nawe. Usanga abagabo benshi iyo batemberanye n’abagore babo ariho bibuka kubagurira akantu, kubaha impano, ndetse nimuba muri no kureba umupira mu rugo ntuzarangira ngo ahite agenda nta kindi kintu agukoreye cyiza. Kuko wamufashije kwishima.

  1. Kumushimisha mu mibonano mpuzabitsina

Benshi bashobora guhita bavuga bati nubundi turabikora ariko se ubikora ute? Imibonano si imikino si n’igihano. Ni igikorwa ngirana, hagati y’abantu 2 bakundana.

Uko itegurwamo, uko ikorwa, byose bishobora gutuma umugabo ahora akwifuza cyangwa se bigatuma aguhunga. Zimwe mu mpamvu abagabo baca inyuma abagore babo bitwaza ni uko batabashimisha mu buriri. Ibuka ko abo bandi aba agiyeho yagushatse bahari, bivuze ko ntacyo bakurusha. Hindura uburyo umwihamo, uko umufasha kwitegura, bizagenda neza.

  1. Kumushimira ibyo akora

Niyo yaba nta kazi gahemba afite, ariko no kuba umusigana n’abana ugasanga bariye, bakinnye, baryamye ni igikorwa wamushimira. Yego ni inshingano ze ariko burya umuntu wese akunda umushima kuko abona ko ataruhira ubusa.
Ashobora kuba akora akazi katanamuvuna akabyuka agenda, akagaruka nijoro, gutyo gutyo ukwezi kugashira agahembwa akaguha ayo guhaha no gucyemura ibyo mu rugo. Nibyo ni inshingano ze ariko kumushimira bimwereka ko uha agaciro akazi akora kandi bigushimisha. Niba yazamuwe nu ntera mu kazi, niba yabonye impamyabushobozi runaka, ibuka kumushima no kumucyeza.

  1. Kumufasha mu rugo

Mu rugo haba akazi kenshi ndetse usanga hari akazi kitwa ngo ni ak’umugabo akandi ak’umugore. Ariko burya mu rugo buri wese ntacyo atakora. Niba umugabo wawe ahora mu kazi akaruhuka mu mpera z’icyumweru wirindira ko hagera ngo umubwire ko aho mumanika imyenda umusumari wakutse kandi nawe wawutera. Kumutekera, kumuterera ipasi, gusukura mu rugo n’utundi tunyuranye wakora tumwereka ko uri umufasha mwiza. Niyo waba ufite umukozi, ariko mu gihe uri mu rugo n’umugabo ni byiza kugira ibyo umukorera nko kumutekera ibiryo akunda

  1. Umugore mwiza, ukurura

Banza wibaze icyatumye agutoranya mu bandi. Ni uko yabonaga ubaruta.
Nyamara abagore benshi usanga ibyo bagakoreye mu rugo ahubwo babikora batari mu rugo. Niba ugiye ku kazi woze, wambaye neza, wisize nyamara mu rugo ugasanga bushobora kwira utanikojeje amazi kandi wirirwanye n’umugabo. Uba wabicuritse kuko uri gukurura abagabo b’abandi muhurira ku kazi naho uwawe ukamusunika.
Iyiteho, wisukure. Niba uzi ko ari hafi gutaha uri mu rugo wambare imyenda ituma akurangarira, wisige ku buryo yinjira agahita akurangarira. Nta kosa ririmo kuba wakambara ikariso yonyine uri mu cyumba umutegereje cyangwa ukambara agakanzu kagufi cyane, ukicara muri salon (upfa kuba utari bubonwe n’abandi).

 

Ibi bituma niyo waba ushaje umugabo atabyitaho agakomeza kubona ko uri wawundi yarambagije ntabone ko ahari bamuhinduriye.

Izi ngingo uko ari eshanu uzubahirije waba umugabo wawe umukoreye ibimushimisha nta kabuza nawe yabikwitura agushimisha kandi akubaha anagukunda kuruta abandi bose. Urugo ni ishuri ritarangira, guhora wiga ni kimwe mu birufasha kuramba

 

Icyitonderwa: Ibi ni ibitekerezo nakusanyije ngendeye ku byo nganira n’abagabo benshi. Ushobora kongeraho ibindi cyangwa se ukagira ibyo ukuraho. Niyo mpamvu navuze ko bikundwa na benshi, si bose.

Murakoze murakarama.

Soma hano Ibintu 5 abagore benshi bakunda

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s