Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 26

Duheruka Mutesi ari kwa muganga, ubwo yari atumwe ikizami cy’inkari nyuma y’aho yari agize isereri akitura hasi.

Yarategereje nuko nyuma y’iminota igera kuri itanu muganga amubwira ko ibizami afashe byerekana ko atwite

Mutesi: Oya weeee. Muga, mbabarira wibimbwira. (Atangira kurira). muga, ngo ndatwite koko? Ariko nacumuye iki ku Mana koko? Abandi babikora imyaka ntibatwite none jyewe mbikoze rimwe ndatwita koko?

Muganga: Wirira, gutwita ni umugisha nubwo bamwe babishaka bakabibura. Gusa nanone gutwita utabiteguye ni ikibazo, ariko kurira si wo muti. Ahubwo ubu ukwiye gutangira kwibaza uko uwo mwana utwite azabaho, ukita ku mirire yawe, kandi ukagira imyitwarire uhindura. Nkurikije uko ubyakiriye, nta mugabo ufite. Ese ufite umusore mukundana wayiguteye cyangwa ntimukundana byari ukuryoshya gusa?

Mutesi: Oya ni cheri wanjye arankunda nkamukunda, gusa biracyari bishya sinzi niba ari bubyakire neza. Nanjye kandi nari nkiri kwiyubaka sinzi niba nzabyakira uyu mwana nkamurera neza pee. Gusa nabyo kuba mbimenye ni byiza

Muganga: Wowe uragenda ubimuganirizeho, kandi niba agukunda ubwo aranakwizera. Hanyuma numara kubimubwira rero ni bwo uri butuze. Indi nama naguha ni uko nugaruka kwipimisha inda noneho, muzazana mwembi mugapimwa ubwandu bw’agakoko gatera SIDA

Mutesi: Ariko se ubwo umuntu tutabana namubwira ngo tuzane kwipimisha koko?

Muganga: Yego. None se ntimuzongera kuryamana? Niba rero muzongera kuryamana, iyo dusanze muri bazima tubagira inama z’uko mwitwara ngo hatagira uwanduza undi. Twasanga muri mwe harimo uwanduye undi akiri muzima, mukagirwa inama y’uko mwakitwara uwanduye ntazanduze undi, kandi yaba ari wowe wanduye tukakugira inama y’uko witwara kugirango umwana ntazavukane ubwandu. Rero kuzana tukabapima mwembi ni ingenzi.

Mutesi: Noneho ndumva nsobanukiwe. Ariko se muganga, birashoboka ko umuntu yaba yanduye mwaryamana ntihabeho kwandura wowe?

Muganga: Yego birashoboka iyo uwari muzima adafite agakomere na gato. Gusa ushobora kuba ugafite utabizi cyangwa utakumva kuko virusi ni akantu gato cyane ahantu yinjirira ntihagombera gukomereka cyane. Niyo mpamvu igihe cyose ugiye gukora imibonano n’umuntu utizeye ari byiza kwambara agakingirizo, kandi kumwizera gusa ntibihagije kuko bigomba kubanza kwemezwa n’ibizami ko ari muzima.

Mutesi: Muga, reka ngende wakire abandi barwayi, gusa ndumva fite byinshi nzakubaza ningaruka hano.

Muganga yamwandikiye imiti agomba gufata nuko undi aragenda, gusa mu kugenda yagiye yibaza niba abibwira Rugema koko cyangwa se amwihorera akazabimubwira inda imaze kugaragara no gukura. Yumvise abuze umwanzuro yigira inama yo kubiganiriza Karashika, dore ko Fofo we yari yamukuriye inzira ku murima.

 

Ubwo yageraga ku kazi yasanze Karashika ari kurya, undi acyumva umwuka w’ibiryo isesemi iba iramufashe aba ararutse

Karashika: Kandi sha, ndi kugucyeka amababa wowe. Ubundi ubwo urwaye iki sha?

Mutesi: Sha nushaka ureke gucyeka rwose sinaguhisha wowe. Nasanze ntwite sha. Ariko ubu byanyobeye rwose

Karashika: Ambooo. Urazibandwa uzerekeza hehe sasa? Urumva se uri tayari kubyara cyangwa nkurangire umuntu ahite abisoza bitaramenyekana? Mbwira ncange irangi

Mutesi: Sha ntabwo nakora ibyaha bibiri. Sinagira gusambana ngo ngerekeho gukuramo inda rwose. Ikindi kandi sinzi uko cheri abyakira wenda na we yarabishakaga kuyintera. Ahubwo ndamuhera hehe mbimubwira

Karashika: Ariko uranyica rwose. Ubu se urumva koko yakemera gutunga abana batatu badahuje ba nyina? Icyo cyo cyibagirwe rwose ntabwo yakwemerera kumubyara.

Mutesi: Ugize ngo iki? Ngo abana batatu? Uriya se afite abandi bana we? Ariko Mana kuki utabimbwiye Charlo? Ubu wowe ntiwangambaniye koko

Karashika: Windenganya ariko nawe. Rwose sinari nzi ko uzazanamo ubuzanga bigeze aho gutwara inda. Ikindi kandi kuba yarabyaye ntibyababuza gukundana kandi mugakundana neza rwose. Ubu se abana hari aho bahurira n’urukundo. Ubwo rero wari uri aho uzi ngo wabonye umusore uzakugira umugore? Asyi weee. Aguca iki se ufite abandi badafite? Ikibuno se, icyo n’abandi baragifite. Ubwiza se? Ubwo se baraburya? Gusa nanone rata wari agasugi, urumva ko ufite impamvu yatuma umuntu akugumaho da. Nuko na bwo wamaze kubutakaza. Muhamagare rero ujye kumubwira ko ugiye kumubyarira umwana wa gatatu. Madamu Rugemaaaaaa

Mutesi: Koko nawe nizeraga ni uko umbwiye? Icyakora muri kunyigisha. Abantu burya ni babi pee. Mu minsi ishize si wowe wambwiraga ukuntu natomboye umusore mwiza? None uti ntashobora kungira umugore? Ubwo se igihe cyose namenyaniye na we ko utigeze umbuza? Wabonaga jyewe ndi muri ibi byanyu byo gutendeka abasore igihumbi ku murongo aho wiriwe ntube ari ho urara? Warakoze nta kindi nakubwira gusa.

Karashika: Nuko komeza wicure umwuka ubure gusigaza uwo uzakoresha usunika umwana unyishinge Karashika. Sha niyo yaba azantwara ejo sinagenda ntwite ndabivuze. Nayikuramo nashaka ngahwana na yo

Mutesi yaramwihoreye, nuko ahitamo guhamagara Rugema ngo amubwire ibyabaye yumve icyo abivugaho

Yahamagaye ubwa mbere, ubwa kabiri, ubwa gatatu, abura umwitaba.

Yongeye bwa kane ni bwo Rugema yitabye

Mutesi: Allo cheri. Ko watinze kwitaba se urahuze

Rugema: Sha yari iri mu mufuka sinayumvaga cherie. Amakuru se ko tuburanye? Wowe ntunasura umuntu koko? Mbega wowe

Mutesi: Uri mu rugo se ngusure akanya gato

Rugema: Sha niho ndi ariko ntabwo ndi kuboneka neza. Wanshakaga cyane se nze kuza ku kazi umbwire?

Mutesi: None se niba uri mu rugo waretse nkaza ko byihutirwa koko?

Rugema: Ariko se umuntu nakubwira ko ataboneka jya wumva. Ubu se iyo nkubeshya ko ntahari nibwo byari kuba byiza. Hari ibyo ndimo ntararangiza ahubwo urandogoye. Turasubira ubwo nubishaka umbwire nze ku kazi umbwire, niba utabishaka kandi ubyihorere

Mutesi: None se cheri….

(Undi yahise akupa)

Uyu mwana w’umukobwa ko atangiye kugira ibibazo ikiri ntoya aho izakura koko ayibyare? Ese ubu ni we warangaye cyangwa ni Rugema wabikoze abishaka? Agace ka 27 ntikazagucike

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s