Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 25

Agace gaheruka twasize Mutesi ari kubwira Karashika uko urugendo rwagenze, aho Karashika yamwise injiji kubera ibyo yari yakoze. Ku rundi ruhande ariko Rugwiro na we yari afashe umwanzuro wo gutandukana na Rugema amushinja guhemuka no kutita ku byo yavuganye na we, tutaramenya n’ubu.

Ubu turi kuwa kabiri, Mutesi ari ku kazi nk’uko bisanzwe. Imyitwarire ye nta cyahindutse na gito, dore ko kuva bava I Musanze we na Rugema batarongera kubonana uretse kuvugana kuri terefoni gusa. Gusa ari kugerageza gushimisha abakiriya nk’uko yabigiriwemo inama na Boss ndetse na bagenzi be aho bamusabye kutarobanura abakiriya.

Ari kubakira abamwenyurira, bamwe bamusaba kubasoma akabikora, gusa abamukorakora noneho ntabwo abiyama avuga nabi, aramucyebuka akamubwira ko atabikunda kandi baramwumva.

Akiri mu kazi, mugenzi we Karashika aje aho ari

Karashika: Ese mwana ndibutse. Ubundi ko wambwiye ko mwakoreye aho, wigeze ufata ikinini?

Mutesi: Ikinini? Cyo kuvura iki se kandi?

Karashika: Narakubwiye ngo uri akajiji uti ni ayanjye. Ubu se uboneza urubyaro mbimenye ra? None se ko utaruboneza, wizeye ute ko utaba warahise utwita? Warabaze neza uriyizeye?

Mutesi: unteye ubwoba nawe. Ahubwo se wa mugani ko Rugema yambwiraga ngo singire ikibazo arambwira uko tubigenza ubwo kuki atambwiye uko bigenda? Cyangwa buriya wasanga afite uko nyine yabikoze sintwite

Karashika: Gabanya ubujiji ariko. Iyo wakoze imibonano idakingiye kandi ukaba ucyeka ko uri mu minsi yo kuba wasama, hari ikinini kiba ari kimwe uretse ko hari n’igihe biba ari bibiri, ufata hatarashira amasaha 72, bikakurinda gutwara inda utateguye. Ubwo rero niba ntacyo wafashe, birakureba

Mutesi: Mana weeeee. Umutima umvuyemo noneho. Ubwo se amasaha 72 uyabara uhereye ku ituru ya nyuma cyangwa ya mbere?

Karashika: Uhera ku ya mbere kandi bambwiye ko uko utinda ariko amahirwe agenda agabanyuka. Ibyiza ugifata ukimara kubikora. Ubundi se uretse n’ibyo, wizeye ute ko Rugema nta burwayi bundi yaba yarakwanduje? Ko isugi kwandura byoroshye kubera ko wowe ukomereka? Kandi na virusi ya SIDA hari imiti baguha nubwo yo uba ukwiye kuyifata mu gihe cy’ukwezi, ariko byose babiguha kugira ngo bakurinde.

Mutesi: None se ko twabikoze bwa mbere kuwa gatanu mu gicuku, urumva ayo masaha atararangiye?

Karashika: Urumva se nyine atararangiye? Yaraye arangiye mu gicuku. Ubwo nyine uzabimenya neza igihe kigeze

Mutesi: Ese wowe aho kumpumuriza urarushaho kumpahamura. Ndumva mpise ndibwa mu nda ahubwo. Mana yanjye umbe hafi cyakora naho ubundi ndakomerewe.

Ku rundi ruhande

Rugema aho yicaye, ari kuri chat bisanzwe, abona ahamagawe na Karashika

 

Rugema: Bite se mwana ko unyiyongoje

Karashika: Ese mwana ko nakwizeraga kuki wazanye ubugoryi koko? Ndumva nakwanze bya hatari. Ubu se umwana w’abandi wabimennyemo koko urumva utamuhemukiye? Ibaze aramutse atwite

Rugema: Yiweeee. Harya nta kinini yafashe. Ndapfuye noneho ndarangiye peee. Ko amasaha se ahubwo yarangiye. Akagoryi na ko ntikigeze kanyibutsa. Ubwo nyine dutegereze amaherezo, wenda Imana izamfasha ntijyemo naho ubundi naba ndaburije pee

Karashika: Ariko se wowe kuki utagiye witwaje udukingirizo duhagije? Umva ugire Imana ntagire ikibazo. Naho ubundi ikizamubaho cyose uzamenye ko umubano wanjye nawe uzaba urangiriye aho.

Rugema: Uzi ko nawe umbereye nka Rugwiro neza neza. Ubwo se murumva naba uwa nde mwese muntereranye koko? Sha mureke kuntererana mwana nanjye sinari ngambiriye gukosa.

Karashika: Sawa reka nikorere akazi nkureke. Gusa ambwiye ko mu nda hari kumurya sinzi ibyo arwayemo. Ariko ubanza ari ubwoba nta kindi.

Rugema: Ukomeze undebere sha naramuka akomerejwe ntabare

Karashika: Ese ubundi kuki utaraza kumureba ntumukumbuye? Abasore muranshimisha cyakora. Aka kanya ukuntu utasibaga hano none kuva kuwa gatanu ntimurabonana koko? Ubwo urumva koko nta kibazo kirimo?

Rugema: Sha hari ibyo ndi kwirukamo by’akazi kandi ndamuvugisha peee. Na kare twavuganye ambwira ko ankumbuye

Karashika: Nyine wamaze kumuteramo urukundo ubu azajya agukumbura buri munsi naho wowe icyo washakaga wakigezeho ubu ntukimwitayeho. Sha ibi ntibizongera kumbaho jyewe narabamenye abasore. Umva mwana reka ngucike, nikorere akazi ibindi ubundi.

 

Yarakupye akomeza akazi ke nk’uko bisanzwe.

 

Hagati aho Mutesi yaje gutuza, yumva ko nyine ntacyo yakora ngo ahindure ibyabaye, gusa nanone yibaza icyo yakora ngo akomeze urukundo ariko nanone yirinda ibyamubaho bibi, nibwo yigiriye inama yo kwegere Fofo, nubwo yari yaramwiciyeho. Yamusabye ko babonana undi aramwemerera, nuko ajya kumureba.

 

Mutesi: Sha Fofo ibyanjye imbwa zabirwaniyemo noneho pee. Rugema twararyamanye, none ndibaza uburyo twakomeza gukundana ariko hatarimo kuryamana inshuro nyinshi byanyobeye

Fofo: None ushaka mukubarize inshuro muzajya muryamanamo se

Mutesi: Ariko nawe ntukabe utyo. Ubwo koko icyo ni cyo wakanshubije

Fofo: Umva muko, naguhaye inama undebera ku rutugu, ungira ni ay’ubu. Aho bigeze rero uzabage wifashe, nushaka ujye umuha gatanu ku munsi, nushaka uzamwime, wavuze ko ari ubuzima bwawe, kandi koko ni byo ni ubwawe, ntawe ugufiteho uburenganzira. Niba ari icyo cyakugenzaga igendere nikomereze ibyanjye, URWISHIGISHIYE ARARUSOMA

Mutesi: Ese ubwo unkoze ibiki koko nawe tuvuka hamwe? Si wowe wanzanye hano

Fofo: Ariko sinakuzanye kuryamana n’abasore. Ese ubundi ko ufite ikibazo kuryamana n’umusore ni igitangaza

Mutesi: Erega ikibazo twakoreye aho

Fofo: Ngo mwagize mute? Yewe akabi gasekwa nk’akeza cyakora reka mbe nkuririmbira Aheza mu ijuru.

 

NYUMA Y’UKWEZI

 

Mutesi ari kwitegura kujya mu kazi, arabyutse ngo yoze amenyo abone kukajyaho.

 

Ariko abyutse agira isereri, ararabirana yikubita hasi. Karashika ahise asohoka aramwegura, abona umukobwa amerewe nabi aba ahamagaye Boss bazana imodoka bamugeza kwa muganga.

 

Icyakora bageze kwa muganga, yagaruye akenge, maze muganga amubaza uko yumva amerewe

 

Yamubwiye byose, nuko

Muganga: Ese waba uheruka imihango ryari?

Mutesi: Hashize ukwezi kurenga ho sinibuka neza

Muganga: None se hari imibonano uheruka gukora idakingiye

Mutesi: Yego narayikoze

Muganga: Noneho akira kano gacupa ugende wihagarike, ushyiremo inkari nkeya uzane hano dukore ibizami

Mutesi: None se muga, inkari ubwo ugiye kureba iki?

 

Ngayo nguko. Ubu se nasanga atwite arazibandwa azerekeza hehe noneho? Ko bose batangiye kumwicaho na Karashika bakundanaga? Ntuzacikwe agace ka 26

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s