Imibanire Ubuzima

Niba ushaka ko umubano wanyu uramba

Imibanire ni ikintu gikomeye, gisaba kwitanga, kwirengagiza, kubabarira, no gukora. Kubona uwo muhuza kuri byose ushaka 100% biragoye niyo mpamvu abakuru bavuga bati AHARI ABANTU NTIHABURA URUNTURUNTU. Bashakaga kwerekana yuko, NTA ZIBANA ZIDAKOMANYA AMAHEMBE, ndetse no ku bakirisitu muri Bibiliya hari ahavuga ngo NIMUCONSHOMERANA MWIRINDE KUMARANA (Abagalatiya 5:15). Ibi byose ni ibyerekana ko mu mibanire yacu ya buri munsi hari ibyo dusabwa binyuranye kugirango umubano ukomeze, urambe.

 

Ese wakora iki ngo ukomeze usigasire umubano?

1. Oroshya ibintu

Imvugo y’ubu ikunze kuvuga ngo wigira ibintu intambara. No mu mubano ni ko bigomba kugenda. Ibuka ko uwo muntu mwahuye mwembi mukuze. Kugira ibintu intambara si byo bituma umubano uba mwiza ahubwo byazambya byinshi. Oroshya ubuzima, nawe wiyoroshye. Kubigira intambara bizamura amahane n’intonganya no guhangana, ugasanga hanajemo ibindi bibazo.

  1. Tanga kurenza uko uhabwa

Iki kigora benshi dore ko ahubwo baba bumva bahabwa kuruta gutanga. Nyamara iyo utanze na mugenzi wawe agatanga usanga n’ubundi ntaho bitandukaniye na bimwe wifuzaga. Abahanga mu mibanire bajya inama yo gutanga 90% ukisigariza 10% gusa ryo kwitekerezaho, kwiyitaho no kwikunda. Iyo uhaye mugenzi wawe ibyo umugomba, uba umubitsemo ideni na we ryo kuzaguha ibikugomba. Iyo utereye agati mu ryinyo, ugategereza guhabwa, ibaze na we ari ko abitekereje. Mwasigara murebana mutegereje ufata iya mbere.

  1. Ibuka ko ibyishimo byawe ntawe uzabiguha

Ntabwo ari inshingano z’uwo mwashakanye/muzashakana gutuma wishima. Ni inshingano zawe gushaka umunezero wawe. We icyo agufasha ni ugushyira mu bikorwa ibyifuzo byawe, kuguha umwanya wo kwishima, no gufatanya nawe. Naho nutegereza gushimishwa n’undi bizakugora kubona ibyishimo nyabyo. Nubwo wumva ko atari byo ariko nutekereza neza urasanga ibigushimisha ari wowe ubizi kurenza mugenzi wawe. Niba ukunda umupira, kubyina se, gutembera, ni wowe ubwawe ubizi. Ishakemo ibyishimo, uwo mubana agufashe kubyishimira no kubigeraho ariko si we uzabigushakira.

  1. Baho ubuzima bwawe

Wikumva ko urugo rwawe ruzaba nk’urw’umuturanyi cyangwa se umubyeyi wawe. Bavuga ko ushaka gushaka uko nyina yashatse amara amazu. Ubuzima bwawe, urukundo rwawe, urugo rwawe ni ibyawe bwite. Wowe baho uko ugomba kubaho, kunda uko bikurimo utagendeye kuri kanaka cyangwa nyirakanaka. Umugabo/umugore wawe ntateze kuzaba nk’uwa mukuru/murumuna wawe cyangwa wa muturanyi ushaka kwigana.

5. Ikunde

No mu bitabo bitagatifu batwigisha gukunda abandi nk’uko twikunda. Ubanza kwikunda ukabona gukunda abandi. Kwa kwikunda ni na ko gutuma umenya ko ibyishimo byawe bituruka muri wowe ntawundi wabiguha. Iyo wikunda ni bwo umenya neza uko wakunda undi, kuko ibyo wifuza kugirirwa na we ubigirira mugenzi wawe, ibyo wifuza guhabwa nawe ukabitanga.

6. Wimushyiriraho umupaka

Ntushobora gushyiriraho umuntu umupaka ahubwo wowe wawishyiriraho. Niyo yaba agufata nabi, ntabwo kumuha umupaka ari byo bizamuhindura. Abagore bamwe bahimisha abagabo babo kudahindukira ngo aha barabahanira ko basinze, ko basesaguye cyangwa ko babafatiye mu cyuho. Uwo si umuti w’ikibazo.  Tanga urukundo, amahoro n’ibyishimo, niba ari umuntu utekereza azabona ko ari mu nzira mbi ubwe ni we uzihindura.

  1. Wicogora

No mu bihe bikomeye, ibihe bishishana hamwe wumva ugiye kubivamo, wicogora komeza ugerageze. Ibuka ko ahakomeye ari ho hava amakoma kandi ntacyo wageraho utiyushye akuya. Ahari nyuma y’ibyo bihe bibi ni bwo noneho umubano uzarushaho kugenda neza dore ko nyuma y’imvura haza umucyo, nyuma y’intambara haza amahoro kandi kwihangana bigatera kunesha. Shikama ukomere utegereze ibyiza bizaza na byo, ntabwo buri gihe bizahora birura.

Dusoza

Ibi ntibireba umuntu umwe mu rukundo bireba impande zose. Iyo buri wese abizirikanye kandi akabyitaho, murarambana. Abasazanye bose si uko ari ntamakemwa kurenza abandi ahubwo ni uko babashije kumenya icyatumye bahitamo kubana. Rero niba ushaka ko umubano wanyu ukomeza ukaramba, izi nama zagufasha.

1 comment

  1. Murakoze cyane musaza inama zawe ziranyubaka cyane Kandi nizumumaro none no mugihe kizaza urakoze cyane

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s