Imibanire Ubuzima

Wakora iki ngo baramu bawe mubana, mubane neza?

Iyo wamaze gushaka ni byinshi mu buzima bihinduka ndetse rimwe na rimwe hanazamo ibyo utari witeze. Kimwe muri byo ni ukubana n’abavandimwe b’uwo mwashakanye haba ku mugabo cyangwa ku mugore. Impamvu zituma ubana na bo ziratandukanye. Harimo kubafasha mu gihe umugore afite uruhinja, kuba ashaka kujya yiga cyangwa akora ataha aho, ni zimwe mu mpamvu nyinshi zituma ubana na bo.

Nubwo bamwe bashobora kumva ari ibintu bisanzwe ariko ku bandi biragora na cyane iyo hari imico runaka utihanganira ibajeho, aho bisaba kumenya uko ubana na bo kandi neza.

 

Ese wabigenza ute ngo ubane na bo amahoro?

 

  1. Rekera aho kwigira mwiza cyane

Rimwe mu makosa akorwa ni ugushaka kwerekana uruhande rwawe rwiza, no kwigira umutagatifu ngo uranga kwiteranya cyangwa kugaragara nk’aho utamushaka cyangwa umutoteza. Aho uba wamaze kubyica kuko kubigarura nyuma birakugora iyo adahindutse. Komeza ube wawundi. Niba hari kamere wigirira wiyirekeshwa na bo. Niba wikundira agacupa wireka kukanywa ngo batazajya babona ukinguza, uru ni urugero.

  1. Shyiraho imipaka yo kubahana

Ibuka ko n’ubwo mubana ariko si abana banyu, si ababyeyi banyu, igihe kizagera bagende. Rero nka nyiri urugo, wowe mugabo na we mugore mufatanye gushyiraho imipaka igamije kuzana icyubahiro mu rugo. Isaha yo gutaha, ibyo gukorwa mu rugo, ibyemewe n’ibitemewe, n’ibindi binyuranye bya ngombwa. Ibi bizatuma babona ko atari ba nyiri urugo ariko nanone ko bafite uruhare mu gusugira kwarwo

  1. Ba nyiri urugo koko

Kuba nyiri urugo si inarijye cyangwa kwikakaza kuko ni urugo rwawe kandi ugomba gufata imyanzuro ibereye. Guceceka mu gihe hari ikosa ryakozwe ngo uranga kwiteranya, gupfira muri nyagasani, ntibikwiye kuko iwawe si kwa kinnyogorero.

  1. Witangiza intambara

Ibi kubyirinda kwa mbere ni ya mipaka uzaba warashyizeho. Igihe umupaka bawurenze ibyo uzakora bizaba kurengera itegeko ryishwe ntibizaba kugenda ku muntu cyangwa kumurenganya. Cyane cyane ku bagore na baramukazi babo, dore ko ari bo bakunze gushondana, iyo wamaze kumwereka ibyo yemerewe n’ibyo atemerewe, kubirengaho si wowe uzaba utangije urugamba ni we uzaba arutangije kandi kuko uzaba warafatanyije n’umugabo mu gushyiraho ya mipaka, azagufasha kurwana urwo rugamba aho kurengera mushiki we.

  1. Jya umenya kugira ibyo urenzaho

Washyizeho umupaka, arawurenze rimwe, urihanije arasubiriye. Aha rero kurenzaho ntibivuze ko utsinzwe ahubwo bivuze ko ushaka amahoro mu rugo rwawe. Kandi hamwe n’ibyo uzarenzeho ariko utangire no gushaka umuti urambye wakemura icyo kibazo. Ibi bizakurinda intonganya n’amahane bya hato na hato

  1. Iheshe ikuzo

Kwihesha ikuzo ni ukugaragaza imico ibereye koko umugabo/umugore, inama utanga kuri abo benewanyu ndetse n’imyitwarire yawe muri rusange. Guhora wasinze, kutagira akarimo na we wakora ni bimwe mu byatuma na wawundi yitwara uko yiboneye.

  1. Reka kwitanga

Ni byo baje bakugana ariko nanone hari aho ubushobozi bwawe bugarukira. Kwigomwa ibyagateje imbere urugo ngo uritanga, kwemera ugafata amadeni ngo uririnda guseba, ni bimwe mu bizakugiraho ingaruka ahazaza kandi barigendeye. Nibyo koko hari igituma bari aho ngaho, ariko niba ubushobozi bwawe butakibikwemerera, rekura. Uzaba wirinze byinshi.

  1. Wimusaba kwemera ikintu

Niba hari icyo muri kuganira, inama uri kumuha, si byiza si na ngombwa kumubwira ngo “Si byo?” kuko aha ashobora kwemera kuko ubimuhasemo. Kwemera biturutse ku muntu ubwe arabyivugira atabivugishijwe. Kuba umubwira akakuninira ukarindira kumwibutsa, ntukabikore.

 

Zirikana: Urugo ni urwawe n’uwo mwashakanye, kandi ibi bireba mwembi umugabo n’umugore. Abo, igihe kizagera bagende ariko mwe muzagumana. Kubahana hagati yanyu bizabarinda kubahukwa na babandi mubana.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s