Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 24

Agace gaheruka, Mutesi na Rugema bari basohotse, ndetse muri uko gusohoka kwabo ni bwo bakoranye imibonano ya mbere hagati yabo, ndetse ikaba iya mbere kuri Mutesi. Gusa ubwo byarangiraga Mutesi yumvise ibintu bishyushye bimujyamo, aho yahise asakuza cyane.

Mutesi: Cheri ni ibiki numvise binguyemo bishyushye? Ubanza navuye amaraso menshi weee. Ubu sindi bupfe koko

Rugema: Ba uruhuka ndagusobanurira ibyabaye nyuma. Gusa humura nta kibazo. Wabyumvise ute se

Mutesi: Sha nukuri byari biryoshye nubwo nababaraga pee. Cheri nizereko utazampemukira kuko nakiyahura. Ibaze ko ari wowe upfunduye agaseke kanjye, ndagukunda kandi ndakubaha. Ntuzampemukire. Sibyo?

Rugema: Humura sinzaguhemukira rwose. Ndagukunda kandi nzaguhora hafi, nzaguhora iruhande, sinzagutererana kandi ntabwo nzigera nkora ikintu kibi rwose. Ndagukunda urabizi.

Mutesi: Urakoze rukundo. Gusa ndumva nshaka gusinzira, ubu se amashuka ntiyanduye? Sha bazatwita abanyamwanda rwose. Mbanze njye koga cyangwa si ngombwa?

Rugema: Koga ni ngombwa tukabona kuryama. Ngaho banza yo ndaza nyuma yawe. Cyangwa mbanze uraza nyuma?

Mutesi: Sha waje tukajyana koko? Ndumva ntashaka kwijyana cheri

Yabivuze abyuka, akurura ukuboko Rugema, undi na we yanga kubyuka, maze umukobwa arebye abona yongeye arabishaka

Mutesi: Cheri ushaka twongere?

Rugema: Yego sha twongere

Mutesi: Ngaho zana agakingirizo nkakwambike noneho.

Rugema yahise yiruhutsa, yitsa umutima

Mutesi: Cheri ubaye iki?

Rugema: Sha nari mfite kamwe gusa, nta kandi nsigaranye. Kandi nako nubundi…

Mutesi: Nubundi iki cheri? Sha wintera ubwoba. Habaye iki?

Rugema: Sha nubundi byamaze kubaho sinabiguhisha, kacitse niyo mpamvu wumvise ibintu bishyushye, ni amasohoro yakugiyemo. Gusa mbabarira namenye ko kacitse nkuyemo. Rero ntundakarire nanjye si jye rwose

Mutesi: Ngo iki cheri? Sha uri umwana mubi, urampemukiye pee. Ubu se kuki wumvise kacitse koko ntukuremo? Kuki se utarangirije hasi? Ubu se koko uramutse unteye inda? Ubu se unyizeye ute niba wowe wiyizeye koko? Uribuka ko tutigeze twipimisha? None ngo kacitse? Sha urakoze gusa nta kindi

Rugema: Cherie, ntabwo nigeze nifuza kuguhemukira, iyo mba nabikoze mbigambiriye simba niriwe nkambara. Gucika na byo, nabimenye ndangije rwose. Rero wikumva ko ikibazo ari icyawe gusa, ubwo turagisangiye. Gutwita byo ntibigutere ubwoba, nzi uko tubigenza utazasama

Mutesi: Wincurika ungira akajiji bigeze aho. Ko nta cyakwirukansaga ni gute agakingirizo gacika? Nari numye se? Aho waba umbeshyeye. Keretse niba wakambaye nabi kandi si ubwa mbere waba ukambaye, ku buryo ukambara nabi

Rugema: Sha rwose gashobora kuba karangirikiye mu ikofi kubera kukagendana kenshi, buriya kari karangiritse.

Mutesi: Nubundi rero byarangiye ntacyo ndamira, ubwo nyine ongera ubikore tujye koga niryamire. Gusa ndumva jyewe ntishimye, ndababaye rwose nutaryoherwa ntundenganye

Rugema: Ntabwo nabikora utabishaka. Reka tujye koga turyame nta kundi. Gusa urandenganyije

Bagiye koga, baraza bararyama. Rugema yaryamye areba imbere ateye Mutesi umugongo. Mutesi aho aryamye imitima yamubanye myinshi yibaza niba Rugema amurakariye cyangwa se niba ananiwe na we ashaka kwiruhukira. Bikomeje kumuyobera yaramukuruye undi arahindukira maze atangira kumukorakora no kumusoma. Sibwo bongeye bwa kabiri. Noneho babikoze badategwa dore ko ubusugi bwari bwamaze kuvaho neza cyane. Barangije bararyamye, bararuhuka.

Bwakeye ari kuwa gatandatu maze biyemeza gutembera bakamenya umugi wa Musanze bakanagura utuntu bakeneye. Mutesi yakunze ikanzu n’agakufi yamuguriye, ndetse n’udukweto byagendanaga. Uwo munsi wije bari mu buryohe, gusangira no gutembera. Bwije basubiye aho bacumbitse maze bisubirira muri bwa buryohe bwose ntibigeze bongera kwigora ngo baratekereza agakingirizo.

Ku cyumweru wari umunsi wo gutaha, babyutse batinze, baritegura barambara ubundi bafata imodoka ibasubiza I Rubavu. Ibyo bihe byababereye uburyohe, dore ko nta kirogoya n’imwe yabitambikaga hagati kuko bari bumvikanye ko nta terefoni bagomba kugendana, kugirango hataza kugira ubahamagara ababaza ibindi bigatuma ibyishimo byabo bizamo kirogoya.

Ubwo bageraga I Rubavu, basezeranyeho buri wese ajya aho aba, gusa bumvikana yuko bari buvugane kuri terefoni. Birumvikana buri wese ku ruhande rwe yari afite byinshi byo kubwira abo babana, Mutesi abwira Karashika naho Rugema abwira Rugwiro.

Mutesi: Sha Charlotte we, burya mwantanze ibyiza byinshi kera weeee. Mbega gusohoka mbega gusohoka. Numvaga nagumayo bashaka bakanyirukana bigaca aho byagaciye. Nta cyiza nk’urukundo rwose pee

Karashika: Kagire inkuru rero. Uti yayigushinze uyumvira mu bwonko?

Mutesi: Ese wowe ibyawe ni ibyo gusa wumva nta kindi cyaryoha?

Karashika: Sha gusa sinkubeshye urambabaje ubu rwose.

Mutesi: Gutese kandi ko unteye ubwoba?

Karashika: Ubwo se ko twe tubikora bwa mbere twumvaga tutazongera none wowe ukaba waryohewe urumva utagiye kubikunda kurenza abazima n’abapfuye. Gusa uzamenye ubwenge cyangwa uzahakure imbwa yiruka.

Mutesi: Ahubwo sha, agakingirizo kaducikiyeho ubundi tukajya dukorera aho.

Karashika: Ngo? Ugatinyuka ukarya bango ubikoze bwa mbere? Ubwo se umwizeye ho iki? Nshaka naba nkuririmbira wowe

KU RUNDI RUHANDE

Rugema: Umva mwana uri hehe ngo nkugurire agacupa ko wankoreye farumasi neza neza. Uriya si umuti ahubwo ni myinshi pee. Ni antibiyotike na parasetamoro wongeyeho kamatogisi na verimogisi neza neza. Mbese uvura indwara zose

Rugwiro: Ngo gute se ko numva uri kwivuga imyato? Niyicariye hahandi kwa Mataye niho nari ndi kurinywera simbuka unkarage akandi karawundi umpe amakuru yuzuye.

Ntiyatinze kumugeraho na we dore ko nta kindi yari ari gukora

Rugwiro: Ngaho zimpe se mwana

Rugema: Utambeshye wari warongora isugi?

Rugwiro: Sha naba mbeshye pee. Nta sugi nzi rwose.

Rugema: None se wari wamarana umwana iminsi ibiri, ubikora uko ushaka igihe ushakiye, kugeza ubwo wumva ubihaze? Ni byo byambayeho rero rwose pee. Gusa byari sawa cyane. Ikibazo cyabaye ni kimwe gusa kandi kinteye ubwoba

Rugwiro: Ikihe se mwana?

Rugema: Sha agakingirizo kancikiyeho ubundi ndya bango

Rugwiro: Umva inzoga yawe uyinywere. Ntuzongere no kumvugisha. Ngo bango koko? Ubwo koko uribagiwe ibyo twasezeranye? Mbega umugome. Umva uramuke

 

Ngaho da. Aho uyu mukobwa ntiyaba yinaze mu mazi abira abyita urukundo no kuryoherwa? Agace ka 25 ntikazagucike

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s