Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 23

Agace gaheruka nibwo Mutesi yabazaga Karashika niba koko ibyo Boss avuze kuri Rugema ari ukuri cyangwa se niba amubeshyera, ariko kashoje kadusigiye amatsiko tutamenye icyo yamushubije.

Mutesi: Ese mwamenyera niba Boss ari mu biro ko nushaka we

Manager: Uramushakira iki se ntagukemurira

Mutesi: Nshaka agahushya muri weekend, nkagenda kuwa gatanu nimugoroba nkagaruka ku cyumweru nimugoroba nanone

Manager: Urwo se jyewe sinaruguha urunsabye? Ubwo nyine iki cyumweru ntiwarekipera, ubwo n’igitaha nturekipere, iyo minsi udahari byaba bihwaniyemo ubwo. Ni ibintu byoroshye. Ushaka kujya hehe se

Mutesi: Umusore dukundana azajya kunyerekana iwabo, ni ko yambwiye

Manager: Ni Rugema se? Ko ari we mbona uzatuma wirukanwa ku kazi

Mutesi: Ese Rugema mumuhora iki koko? Ubanza hari icyaha yabakoreye mwanga kumbwira. Buri wese Rugema Rugema ahaaa. Ni we rero, kandi ubwo ni ubuzima bwanjye ntubyivangemo rwose ndakwinginze. Urakoze ahubwo kuba unyemereye uruhushya, ubwo muzamenya uko mupanga abakozi ntarimo

Manager: Nta kibazo mwana. Erega nta ribi ryanjye uretse wowe udafata abakiriya kimwe naho ubundi hano tubana kivandimwe. Gusa wowe kubimenyera bizakugora, kuko mbona uzanamo inkundo kandi nta rukundo ku kazi twebwe.

Mutesi: Urakoze ahubwo reka njye kwitegura nze mu kazi, nashakaga kubanza kumenya niba uruhushya ndwemerewe cyangwa se ntarwo.

Yaragiye ariko mbere yo kwitegura abanza guhamagara umukunzi we, Rugema ngo amubwire

Rugema: Bite se cherie, ni amahoro

Mutesi: Sha ni sawa uruhushya rwa weekend narubonye. Ese tuzajya hehe ko nababeshye ngo uzanjyana iwanyu

Rugema: Ntabwo twahabura aho tujya, dushaka twanajya Congo cyangwa Musanze, icyo mpfa nuko dusohoka muri Rubavu gusa. Ariko Congo byagorana ahari wenda kuko udafite icyangombwa cy’inzira. Tuzajya Musanze buriya niho heza

Mutesi: Ndumva bizaba ari byiza nidusohokana shahu. Nzitwaze iki se ahubwo

Rugema: Imyenda gusa nta kindi. Ibindi bikenewe tuzabisangayo.

Mutesi: Uzi ko ari ubwa mbere nzaba nsohotse ariko mu buzima bwanjye. Ndi kwibaza uko bizaba bimeze nkumva sindi kubyiyumvisha

Rugema: Bizaba ari byiza. Ndifuza kuzagushimisha ku buryo ntawundi mugabo uzifuza mu buzima bwawe. Nshaka kuzaguha urukundo utazabona ahandi. Mbese nshaka kuzakubera nimero ya mbere mu rukundo. Nshaka ko uzabona ko abantu bavuga ayo bashaka nyamara badashobora guhindura gahunda nyayo.

Mutesi: Urakoze mukunzi ubaruta. Reka rero nitegure njye mu kazi, turasubira. Ndagukunda si ibanga

Rugema: Nanjye kugukunda nabigize intego

Basezeranyeho, buri umwe ajya muri gahunda ze n’undi ize, nuko ubuzima burakomeza.

Gusa hagati aho, abakozi bakorana na Mutesi bakomeje kumugira inama yo kuterekana ubushuti bwe na Rugema mu kazi, kuko boss abyanga cyane, abibwira Rugema na we amwemerera ko atazongera, azajya aza akamwakira nk’abandi bose nta kibazo.

Kuwa gatanu ntihatinze kugera.

Yambaye ikabutura, agapira n’udukweto duciye ugufi, agakapu kagezweho mu mugongo, ingofero, Mutesi yavuye aho akorera yerekeza aho yagombaga guhurira na Rugema bakerekera I Musanze. Rugema na we yamugezeho yambaye nka we, ikabutura idoze mu gitenge, agapira, inkweto ziciye bugufi n’ingofero.

Urugendo rugana aho bari gufata icumbi barutangiye ubwo, bagenda baganira, barebana akana ko mu jisho nk’abakunzi rwose.

Bahageze binjiye aho bakirira abantu, maze babaha agafunguzo k’icyumba bari buraremo.

Bagezeyo babanza kubika ibyo bagendanye, nuko barasohoka bajye kwicara aho banywera dore ko kari akabari kanafite amacumbi, ariko gasobanutse rwose.

Baranyoye bararya banaganira, kuwa gatanu habaga hari igisope maze barakireba barakibyina sinakubwira. Yari ambiance idasanzwe rwose.

Amasaha amaze kwigira imbere, basubiye mu cyumba maze babanza kujya koga.

Mutesi yabanje kugira isoni zo kwiyambura wese ngo yogane na Rugema ariko ageze aho akuramo, nuko binjira mu bwogero. Ibyo byatumye batinyukana, kandi ubushake kuri Rugema burushaho kwiyongera, dore ko barinze barangiza koga igitsina kigifashe umurego

Bavuye koga bagiye ku buriri, barahanagurana maze batangira kwitegura igikorwa

Mutesi: Cheri ubu sindi bubabare koko ko ari ubwa mbere ngiye kubikora

Rugema: Kubabara ntibyabura ariko urababara buhoro kuko mbizi ko uri isugi kandi tugiye kubikora witeguye, ubishaka.

Uko amusobanurira niko yamukorakoraga hose, basomana sinakubwira, kugera ubwo bose bumvise ko biteguye neza.

Mutesi: Cheri wibuke agakingirizo sha sinzi ibihe ndimo uko bimeze mbona aho ngereye I Rubavu byarahindaguritse cyane utantera inda rwose

Rugema: Humura ndakambara sinaguhemukira ngukunda

Igikorwa cyaratangiye, buhoro buhoro, yinjiza akanyuzamo akanakoresha ingufu, undi agataka byo kubabara ariko ntabwo yatakaga cyane kuko Rugema yari yamuteguye bihagije, ububobere ari bwinshi.

Ageze aho yagiye kumva yumva igitsina cyinjiye neza, ahita amwegera cyane aramupfumbata, umusore nawe akoresha umuvuduko vuba vuba, undi akomeza kwahagira no kuniha, byerekana ko yari yaryohewe nubwo ubusugi bwari butakaye. Muri ako kanya agiye kumva yumva ibintu bishyushye bimugiyemo ahita asakuza cyaneeee

 

None se ko Rugema yambaye agakingirizo, ibi bishyushye ni ibiki? Ni amaraso se cyangwa ni amasohoro? Ntuzacikwe agace ka 24

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s