Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 22

Duherukana mu gace gaheruka ubwo boss wa Mutesi yari amuhamagaye ngo amwitabe mu biro amubwire. Uburyo yamuhamagayemo ngo ashaka kumva ibye byarimo byumvikanisha ko hari ikibazo

 

Mutesi: None se we boss ko numva ambwiye arakaye hari ikosa nakoze?

Karashika: Wenda buriya rirahari cyangwa sha hari uwamugutamitse nta wamenya

Mutesi: Ubu se koko ndabigira nte we? Ndumva ngize ubwoba nukuri. Reka nambare nitabe da. Ahubwo se noneho ndambara iki

Karashika: Ambara ibyo ari bukubone akakwifuza biratuma acururuka. Maze jyewe iyo antumyeho ngenda nambaye collant n’agasengeri gusa. Kuko mba nzi ko ntawundi uri bumbone, ubona ko ibiro bye bitandukanye n’akabari kandi kujyayo uvuye hano ntawundi muhura

Mutesi: None jyewe ndambara iki ubwo? Reka nturemo ka kajipo k’ubururu n’agasengeri nerekere wa mugani sha. Wowe nkunda ko ukora umuti rwose.

Yabikoze uko, nuko arangije agana mu biro bya boss, ahageze arakomanga undi amuha karibu.

Yinjiyemo arahagarara amusuhuza mwiriwe, boss na we aramwikiriza

 

Mutesi: Nari mbitabye

Boss: Icara aho ngaho tuvugane

Yicaye imbere ye. Gusa kubera kuntu yari yambaye akajipo kagufi, yicaye asa n’uwihengetse kugirango ibibero byose bitagaragara.

Boss: Ndabona nawe waramenye kwambara kinyamujyi da. Aho ho ndakwemeye rwose bya bigutiya warabiretse

Mutesi: Murakoze

Boss: None se akazi bite? Umaze kumenyera neza urabona bigenda cyangwa biracyagucanga

Mutesi: Oya biragenda neza rwose maze kumenyera pee. Ubu nta kibazo na kimwe mfite

Boss: Ikibazo kirahari kandi gikomeye.

Mutesi: Ikihe se kandi boss

Boss: Ntabwo abakiriya bose ubafata kimwe. Ibyo kandi simbikunda mu kazi. Kurobanura abakiriya ukagira abo witaho n’abo usuzugura byatuma tubura abakiriya. Urumva nkubeshyera?

Mutesi: Boss, ndumva ntazi ukuri kwabyo ariko ngerageza kwakira abakiriya bose kimwe. Sinzi rero aho ikibazo kiri

Boss: Ngaho haguruka wegere hano

Yarahagurutse aramwegera

Boss: Ngaho icara hano ku bibero byanjye

Mutesi yatinye kuhicara, umutima utangira kudihagura, yipfuka mu maso

Mutesi: Boss ntabwo nabitinyuka rwose ndakubaha cyane

Boss: Ngaho basi ihangane unsome. Ndabona iminwa yawe yaryoha kuyisoma

Mutesi: Boss uri kungerageza pee. Ibyo bikorwa hagati y’abantu bakundana kandi rwose mwe duhuzwa n’akazi.

Boss: None se dukundanye byakanga? Urabona ntabamo umukunzi mwiza.

Mutesi: None se ko mfite undi musore dukundana boss? Kandi rwose sinabasha gutendeka. Ndamukunda na we arankunda. Rero ndumva naba nkoze ikosa. Urumva ko ntabasaranganya urukundo ngo mbishobore rwose

Boss: Uwo musore mukundana se aba ino? Ko nifuza kumumenya ngo menye uwo musore wakuntanze? Yaratomboye gusa uwo musore

Mutesi: Ushobora kuba umuzi kuko anywera hano kenshi. Yitwa Rugema

Boss yahise amwitegereza cyane, nuko

Boss: Urakoze cyane kumumbwira nashakaga wowe ubyivugire. Hanyuma rero nshaka kukubaza. Nagusabye kugukikira urabyanga, ngusaba kunsoma uti shwi. Nyamara nakubajije impamvu usumbanya abakiriya uti wapi. Niko, ko uba uri mu kazi, abandi ari abakiriya, ni gute umwe agukora ku mabuno ukamutuka, undi yahagera ukamusimbukira umusomagura akagukikira, ubwo urumva nta kosa ririmo?

Mutesi: Nyine none se ko mbikorera umwe kandi ari cheri wanjye

Boss: Ni cheri wawe ndabyumva ariko si cheri mu kazi kanjye. Uzabaze bagenzi bawe uko babigenza. Ni bwo uzamenya neza uko akazi gakorwa naho ubundi rwose uranyicira akazi kandi ndagusezerera nibikomeza. Sinkubujije izo za cheri zawe, ariko menya gutandukanya ubuzima bwawe bwite n’akazi. Niba ushaka ko agukikira jya umusanga iwe, mu masaha atari ay’akazi, nakubwira iki nashaka ajye agukikira mwiyambuye. Ariko mu kazi niba umukiriya umusomye uzamenye ko n’undi uzabimukorera. Niba umwiyamye bose jya ubiyama.

Kwanza hamagara Karashika aze hano.

 

Yahise agenda ahamagara Karashika aza yiyambariye kwa kundi kwe, ka collant kagufi bishoboka n’agasengeri, akinjira ahita yegera boss aramusoma, undi na we akomanga ku mabuno ye

Boss: Uracyateye neza mwana. Niko uyu mukobwa mumbwirire ihame hano tugira hano ku byerekeye abakiriya. Ndamuganirije nsanga ntaryo azi, sinzi impamvu utabimubwiye

Karashika: Umukiriya wese hano angana n’undi yaba azanye igihumbi cyangwa miliyoni. Serivise bahabwa igomba kungana

Boss: Mutesi wumvise neza?

Mutesi: Yego boss, ntabwo bizasubira ndabasezeranyije.

Boss: Ubu se ko Karashika ansomye ubonye abaye iki? Abo basheri undataho se ugirango we ntafite benshi kukurenza? Banamwitaho kurenza uriya mutindi wawe ngo ni Rugema. Iyaba wari umuzi ntiwamwirukanka inyuma. Nako na we ndamwizeye nagukosora neza nibwo uzumvamo. Icyakora nkugiriye inama, washaka undi musore ukunda. Umusore se utagira gahunda y’ahazaza, umusore utanabasha kwiyishyurira inzu abamo, urumva ahazaza he hameze gute? Ubwo nyine nawe ngo ufite za cheri? Singusetse ntazakubyara da. Mumvire mu biro. Kandi ibibera hano bijye birangirira hano.

 

Barasohotse, bageze mu cyumba cyabo Mutesi aha ahindukiriye Karashika

Mutesi: Mbwiza ukuri, boss ntarakurya?

Karashika: Sha Mana we singiye kubeshyera boss pee. Uriya birangirira hariya. Abakoze twese iyo turi kumwe na we atwita ba cherie, akagusoma cg akagukikira bisanzwe, ubundi agakubita ku mabuno bikarangirira aho. Hari n’umukozi yigeze kwirukana amuhoye ko yamukoze ku mabuno undi akagirango ni ukumutereta akajya akunda kumwihamagazwa no kumwandikira ngo ku kazi turamukumbuye… Yaraje ahita amusezerera nta bintu byinshi.

Mutesi: Uzi ko yabimbwiye nkagirango ashaka kunyaka ituru? Mana we ubu siniteranyije na we. Naho se ibyo ambwiye bya Rugema koko ni byo?

Ese koko ni byo cyangwa ni ukumukanga? Agace ka 23 ntikazagucike

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s