Indwara Ubuzima

Kuva mu menyo: Ese biterwa n’iki?

Ifumbi yo mu menyo. Niko benshi bakuze bita iyi ndwara yo kuva mu menyo. Kuva mu menyo ni ikibazo gishobora kukubaho bitewe n’impamvu zinyuranye, harimo kuba wakoresheje uburoso bushaje, cyangwa se wikomerekeje ishinya uri koza amenyo.

Nyamara kandi iyo byabaye uburwayi, aho usanga uretse igihe woza amenyo, hari n’igihe uba uri kuvuga amaraso akaza, biba ari uburwayi kandi bufite icyo buturukaho.

 

Hano tugiye kurebera hamwe ibyerekeye kuva mu menyo, ikibitera.

 

Ubusanzwe isuku yo mu kanwa niyo iza ku isonga mu gutuma uva mu menyo ariko si yo gusa.

 

1. Gingivitis

Aha ni cya gihe utoza amenyo cyangwa uyoza nabi maze ku menyo haba imbere cyangwa inyuma hakihomaho ibiryo, bikagenda bihaguma nuko bikazahinduka ikintu gikomeye gihomyeho, kenshi kiba kigizwe na za bagiteri na bya biryo byagiye bisigara ku menyo ahegereye ishinya.

Iyi ndwara ya gingivitis ikaba irangwa no kubyimba ishinya no mu kanwa ndetse no kuvirirana haba mu gihe uri koza amenyo cyangwa se igihe uri kuvuga.

2. Periodontitis

Iriya ndwara tumaze kuvuga hejuru, uko utayivuza igenda irushaho gukomera noneho bikareka gufata ishinya gusa bigafata innzasaya zose, aho amenyo atereye ndetse n’imizi yayo igafatwa nuko amenyo akaba yanakuka cyangwa akakurya cyane kugera ubwo ukenera kuyakuzamo. Mu gihe rero ufite iyi ndwara na bwo uva mu menyo, ndetse ho unava kenshi kandi cyane

 

  1. Kubura vitamini

Uretse indwara zo mu kanwa kandi, kuva mu menyo rimwe na rimwe bishobora guturuka ku kubura vitamini C na K mu mubiri wawe. Uretse kuba vitamini K ishinzwe gutuma amaraso avura, vitamini C yo abayibuze ikintu kibaranga cya mbere ni ukuva mu menyo. Ikunze kubura ku bantu badakunze kurya imboga n’imbuto, nko kuba wamara igihe kinini utabirya.

4. Izindi mpamvu

Uretse ibi tuvuze haruguru, hari n’izindi mpamvu zishobora gutuma ugira ikibazo cyo kuva mu menyo.

Gutwita bishobora kubitera, kuko haba habayeho impinduka mu misemburo bigatuma ishinya yorohera.

Zimwe mu ndwara z’amaraso nka kanseri y’amaraso, hemophilia cyangwa se kuba ufata imiti ibuza amaraso kuvura, na byo bishobora gutera ishinya kuva. Iyo miti harimo warfarin, heparin cyangwa junior aspirin.

 

Ese kuva mu menyo wabyirinda ute? Wabivura ute? Ni mu nkuru itaha.

 

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s