Ubuzima

Byagenda gute ikiremwamuntu gishize ku isi?

Icyorezo cya Covid19 cyatumye mu bihugu byinshi cyagezemo harimo n’icyacu habaho gahunda ya GUMA MU RUGO. Si iyi gahunda gusa kuko bimwe mu bikorwa bihuza abantu benshi nk’amashuri, insengero, utubari byabaye bifunzwe kugeza igihe na n’ubu kitaramenyekana. Uku kuguma mu rugo, byatumye zimwe mu nzira zari zaranoze zitangira kumeraho ibyatsi, ndetse hari amafoto anyuranye yagiye yerekana inyamaswa zibereye mu mihanda, zabyagiye mo aho ubusanzwe wasangaga abantu ari bo bahanyura.

 

Ibi byateye kwibaza tuti ese nk’ubu bibayeho ko ikiremwamuntu kigashira ku isi, ku isi byagenda gute? Mbese hakaba nta muntu n’umwe uri ku isi ariko ibindi byose, ibyo twubatse, inyamaswa, ibimera byo bikahaguma.

Reka turebe bimwe mu byaba ku isi

 

  1. Mu masaha macye umuntu avuye ku isi, imiriro yose yari yacanye yahita izima kuko nta waba agihari wo gukomeza kwenyegeza
  2. Mu minsi itarenga icumi, amatungo yororwa n’abantu atabashije kuva mu biraro yaba yamaze kwicwa n’inzara no kubura amazi
  3. Ibyumweru bicye nyuma yaho, amatungo mato yo mu rugo yabashije gutoroka akajya gushaka ibyo arya, yaba yamaze kwicwa n’inyamaswa zo mu ishyamba zamenyereye guhiga nk’intare n’izindi
  4. Ukwezi nyuma yaho, ingomero z’amashanyarazi zaba zaretse gukora amashanyarazi akabura ku isi yose. Icyo gihe haba iturika rihambaye kubera ingomero z’ingufu za nikileyeri zaba zabuze amazi yazihozaga.
  5. Nyuma y’umwaka, mu kirere hagaragara ibishashi by’imiriro kubera igongana n’isandara ry’ibyogajuru byaba bimaze kubura kiyobora, kuko na za mudasobwa zikomeye zabikoreshaga zaba zamaze kuzima
  6. Nyuma y’imyaka 25, ibisaga 75% by’imihanda yabagamo kaburimbo yaba yamaze kumeramo ibiti n’ibyatsi
  7. Imigi yegereye ubutayu yahinduka ibirundo by’imicanga, za nyubako ndende ntizongere kugaragara
  8. Nyuma y’imyaka 300 ibyubatse mu byuma nka Tour Eiffel cyangwa ibiraro bikomeye byaba byamaze kumarwa n’ingese, bigasenyuka
  9. Ahantu hose hahoze amazi akaza gukanywa n’ibikorwa bya muntu yakongera akahagaruka ndetse ibishanga byinshi bikagarukamo ubuzima
  10. Isi yaba itoshye kandi nta bihumanya ikirere byaba bigihari. Ikintu cyakozwe na muntu cyasigara ni icyakoreshejwe amabuye kuko yo ashobora kumara imyaka ibihumbi atarameneka

 

Muri rusange, ikintu cyavaho ni icyazanwe na muntu ku isi gusa. Umuntu avuye ku isi, ibyo yahazanye ni byo byagenda. Isi yakomeza kubaho.

Ese noneho ibindi byose biramutse bidahari, muntu yakomeza kubaho? Igisubizo kuri iki kibazo, ni cyo waheraho wibaza igikomeye kuri iyi si niba ari twe abantu cyangwa se ibidukikije. Ukanibaza impamvu ku bizera irema, Imana yaremye umuntu nyuma y’ibindi byose. Ibi bitume, nubitekerezaho, uha agaciro ibidukikije wirinda kubyangiza ahubwo uharanire gusiga isi ari nziza kurenza uko wayisanze.

 

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s