Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 21

Mu gace gaheruka, byari bishyushye hagati ya Mutesi na Rugema, aho yari arimo amukorera massage, gusa twasize amaze kumusaba guhindukira ngo anamumase mu gituza n’ibibero undi akagira ikibazo cyo kuba yaza kumubonera amabere, dore ko ibindi bice byo yari yamaze kubirabukwa

Karashika: Ndakubona mwana uvuye iwanyu

Mutesi: Sha mvuyeyo ariko nyine ni hatari. Mvuyeyo ntashize urukumbuzi pee

Karashika: None se wazaga kare kuki iyo urindira ukaza nimugoroba ko n’ubundi uyu munsi nta kazi ufite?

Mutesi: Sha nashakaga kugera ino hakiri kare nkabona uko nduhuka bihagije rwose.

Yavugaga ibyo ari gukuramo imyenda, arangije aba afashe isakoshi yagiye afite aba akuyemo terefoni, aryama ku buriri agaramye

Karashika: Ese Tesy uranyanga bigeze aho koko? Kuki koko waguze terefoni nshya ntumbwire?

Mutesi: Sha wapi si iyo naguze. Iyi ni gift sha

Karashika: Ngo gift? Ntumbwire ko Rugema yakuguriye terefoni nziza gutyo

Mutesi: Uko ubizi se ni nde wundi wayingurira koko? Si we nshuti ngira wenyine? Sha icyakora warakoze watumye menyana n’umusore w’icyitegererezo, umusore usobanutse.

Karashika: Ngaho se nkaraga akarawundi kamwe basi dutahe iyo terefoni, unanshimire ko nagukoreye umuti.

Mutesi: Ariko shahu uriya musore ni romantique mwana. Uwakubwira ibintu ankoreye mu kanya wakumirwa

Karashika: Ngaho se zimpe neza. Ariko reka mbanze nzane agacupa tukaganirireho ngo nta baganirira ku busa. Nubwo tutari abagabo ngo ni bo baganirira ku gacupa

Yaragiye azana inzoga amacupa abiri, irye n’irya Mutesi nuko bicara ku buriri batangira kuganira

Mutesi: Umva ubu se ndahera hehe koko ko kubivuga utabyumva utari uhibereye. Nageze gare ndamuhamagara ambwira ko ari mu rugo ati ngwino unsuhuze. Nuko ndagenda nsanga atetse icyayi, tubanza kukinywa, ubwo aba ampaye karibu mu cyumba. Ngezeyo hashize akanya aba azanye utuzi dushyushye, anyoza amaguru, arangije arampanagura. Ubundi afata amavuta ntazi ubwoko bwayo ankorera ka massage k’ibirenge. Mana weeee. Yankoraga mu birenge nkumva utuntu tunyirukanse umubiri wose, nkumva ubwuzu buranyuzuye, mbese nkumva sinzi uko mbaye. Aho yarangije ahita ansaba kubika inda maze amasa ibikanu, aho ho yahakoraga yanakora mu misaya nkumva epfo iriya hatangiye gutimbyatimbya

(Yavuze ibyo Karashika aba arasetse)

Arangije ibyo yansabye gukuramo ikanzu akamasa mu mugongo, ariko nari nkenyeye essuie-mains, gusa ntibyamubujije kugenda ayikuraho buhoro ku buryo yanakoraga aho ikariso igera, aranayibona ambwira ko akunda iri bara

Karashika: Sha nanjye iyo wambaye iyo kariso mba ngufitiye agashyari nuko itagaragara inyuma. Ikoze neza inafite ibara ryiza. Ibara rya pink ndarikunda cyane nuko jyewe nikundira collant naho ninsubira ku makariso nzibanda kuri iryo bara. Komeza inkuru ndumva nanjye utuntu turi gutimbya. Shahu uransekeje cyakora. Nuko nyuma?

Mutesi: Ubwo nyine yakomeze kumasa maze ageze aho ansaba kugarama akamasa no mu gituza n’ibibero

Karashika: Ahooooo. Nuko uba uragaramye rero ndakubona amabere aba ashinze imbere ye

Mutesi: Sha niba hari ikintu cyangoye icyo kirimo pe. Burya jyewe wanambwira nkakuramo ikariso ariko amabere weee. Ubwo nabitekerejeho umwanya muremure, nza gusanga nubundi amaherezo azambona, nuko ndagarama ariko mfite isoni weee. Ni bwo bwa mbere nari niyeretse umusore pee. Ubwo nagaramye maze aba na we apfukamye atambikije hejuru yanjye, aba atangiye kunsiga amavuta mu gituza, asiga amabere, maze aba atangiye kumasa. Mana we sinkubeshye nahise numva imisonga hahandi, numva haratose, mu maso ndahinduka, nkeka ko na we yabibonye, ntiyahantinda ahita amanuka amasa ibibero. Uko amasa ibibero akazamura akagera mu mayasha, urabyumva yanyuzagamo intoki zigakora ku bintu, ubwo agakariso kari katose, na we arabibona. Gusa na we byari byamukomeranye, kuko nabonaga Libuyu ye yabyimbye mu gakabutura, ariko nkabona ko yihanganye. Ubwo yari amaze kunkorera massage yahise andyama hejuru, nanjye nti akanjye karashobotse. Yandyamyeho atangira kunsomagura, urabyumva nanjye nari natwawe, turasomana biryoshye, ari ko duhindukira, mba ndyamiye urubavu, na we aryama imbere yanjye maze gusobekeranya amaguru. Andeba mu maso, nuko ansaba ko niba koko mwizera, kandi mukunda, nakuramo ikariso, mu kuri nabonaga ko nta gisigaye, sinigeze mpakana cyangwa ngo murushye, nahise nyikuramo. Aba atangiye kunkorakora ku gitsina, akajya ashaka gushyiramo urutoki mubwira ko ari kumbabaza nuko ambaza niba nkiri isugi, ndamwemerera. Yandebye mu maso, mbona azenze amarira mu maso, ambyuka iruhande, yikuramo ikabutura, mba mbonye Libuyu. Mbega umusore Imana yahaye. Nayikubise amaso ntekereje ko igiye nkunjyamo kandi ari ubwa mbere mbikoze, umutima urasimbuka amarira azenga mu maso, mba ndabyutse ndicara nipfuka mu maso.

Karashika: Urabivuga nkabishushanya neza neza nkumva byabaye weee. Uzi ko nanjye agakariso mugani wawe gatose. Nuko se, mbwira amakuru yuzuye. Ubu nyine ubusugi wabutaye

Mutesi: Ibyo se ubibwiwe na nde? Ubwo yaje aranyegera amfata akaboko agatwara buhoro agakoza ku gitsina cye ati ngaho mfasha ndangize, ntabwo twabikora utiteguye, sinifuza kugufatirana. Numvise ayo magambo amarira y’ibyishimo ambunga mu maso. Ibyo byo nari narigeze kubikorera doyen ku ishuri aho nigaga, ntabwo byangoye nabimukoreye nuko agiye gusohora aranyegera cyaneeeee, azimena ku bibero, ndihanagura, turangije tujya muri douche turoga, nsiga aryamye ndaza. Inkuru yanjye ni iyo. Gusa namukunze kurutaho peee. Nabonye ko adashyize imbere imibonano rwose.

Gusa sha, abantu bose bari kumumbuza na mama yambujije, Fofo nuko, ntawe mbwira ibyacu ngo abure kumumbuza. Rata mwana urumva atari umusore mwiza?

Karashika: Ahubwo se umusore nk’uwo wamukura hehe? Erega ntabwo uzabona umusore mukundana adafite abandi bateretana cyangwa baryamana, icyo ugomba gushyira imbere no kwitaho ni uburyo mubanye hagati yawe na we naho uko abanye n’abandi ntibikureba

Mutesi: Ariko se kuki cya gihe koko wamuhaye passe y’indaya? Nawe ntabwo wambereye mwiza burya nyamara.

Karashika: Sha mbabarira rwose nanjye sinari nzi ko batahana icyo yari yansabye ni umuntu baba baganira kuko wowe yumvaga ko unaniwe ushaka kuruhuka yanga kukugora. Nukuri mbabarira ntituzabipfe. Sibyo chouchou? Ubwo se wowe ntiwatahanye umusonga koko?

Mutesi: Sha namaze koga numva birashize, anampa amazi akonje ndanywa, ubu ndi muryerye. Gusa ndabitekereza nkumva bigiye kugaruka. Ahubwo se mwana ubu koko ubutaha nzamucika?

Karashika: Ubundi se uzaba umwimira iki? Sinumva ngo ucyima inshuti ukacyicarira ngo wakanga kukimwereka ukacyereka muganga. Mbiswa ma. Ntacyo naranguye ntawe kizanteranya na we rwose.

Bakiri muri ibyo biganiro, yagiye kubona abona shebuja aramuhamagaye aba aritabye

Mutesi: Allo boss

Boss: Ese nturava iwanyu?

Mutesi: Navuyeyo ubu ndi mu cyumba

Boss: Ngwino vuba hano mu biro. Ibyawe nshaka ko bisobanuka

 

Ngaho re. Ibiki se bigomba gusobanuka? Hari amakosa se yakoze mu kazi? Ntuzacikwe agace ka 22

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s