Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 20

Duheruka mu gace gaheruka, Mutesi ari iwabo ariko atari kumvikana na nyina ku byerekeye urukundo rwe na Rugema. Nyina yamubwiraga kumureka, ariko undi we agatsimbarara ati nta muntu udakosa erega kandi yanansabye imbabazi ambwira ko atazongera.

Mutesi yamaze kuganira na nyina yibuka ko anafite bamwe mu baturanyi akwiye gusura, ubwo Kagabo na we ku kabari yari yabiciye ari kunywera ayo mushiki we yamuhaye. Ubwo bwagorobaga, yaratashye ariko asanga mushiki we ntarataha, nyina ni we uri mu gikoni

Kagabo: None se mama, Mutesi yagiye ko ari wowe utetse?

Mama: Oya yagiye gusura urungano ntarahindukira

Kagabo: Akageza se izi saha atarataha? Ndumiwe cyakora. Koko inkoko yaraye mu gasozi ihinduka inkware. Ubu se ko yavugaga ngo arankingurira, iyo ntinda gutaha byari kugenda bite

Mama: Mwana wa, mushiki wawe yarahindutse erega. Uriya namaze gukaraba sinkimubara mu bana banjye. Yego ntawe uvuma iritararenga ariko rwose ibyo twaganiriye, uko numvise avugana n’uwo musore kuri terefoni numvise atari iby’I Rwanda pee

Kagabo: Ugize ngo umusore? Hari umusore se aherekeje?

Mama: Oya yewe ngo ni za sheri da. Numvaga uko amuvugisha yirya avuga nk’uruhinja akuze nkumva anteye tonyo. Mwana wa, uzakomeze ube imfura n’intwari naho mushiki wawe we, ndabona ntazi ibye.

Kagabo: Mureke arakuze erega. Kandi abize si nkatwe tutize bafite uko bo baganira ubwabo ku buryo utabyivangamo. Ndi kumva ariko atenekeza ku irembo ubanza atashye. Reka ndebe ko ari we

Kagabo yarasohotse asanga ni Mutesi uri kuri terefoni, amubonye ahita asezera uwo bavuganaga

Mutesi: Ese bro, watashye kare kuki?

Kagabo: Sha kashizemo kare nditahira. None se mwana ngo ufite umuntu uzatwereka vuba aha? Ko numvise mukecuru ari kubica amazi

Mutesi: Reka va kuri mere aba yisaziye mwana. Ngo uwo musore azantera ibibazo ra. Ariko rata Kaga, ubu wowe nta mukobwa mukundana? None se agusuye agasanga hari undi wagusuye ibyo mwabipfa ra?

Kagabo: Ibyo se si ibisanzwe. Ariko ujye utinya akavuzwe na mukuru mwana. Ngo umwana utabwirwa yishe inyoni itaribwa. Jyewe icyo mama azambuza nzakireka rwose buriya ajya anarota bikabaho

Mutesi: Ndumva nawe umbereye nka mama rwose. Urabura kumbwira nkagushakira akazi ukava mu cyaro none ngo inzozi. Ahubwo se mwana. Ningusigira cash koko uzagura imyenda cyangwa uzayarya

Kagabo: Ntazaba ari ayanjye se? Nzayakoresha igikwiye. Ubu se imyenda ni yo ubona nkeneye cyane kurenza ibindi. Nanaguramo inkwavu nkazorora sha wenda natera imbere

Mutesi: Ariko uziko byarya. Ukajya uhingura utahanye ubwatsi bwazo, nimugoroba ukahira ubwo uzisigira ugiye guhinga…

Kagabo: Nyamara uzasanga narakize wowe ukina. Jyewe ngiye gushyira ingufu mu buhinzi n’ubworozi bw’amatungo magufi, ubundi uzaba ureba nyuma y’igihe uko bizaba bimeze. Ahubwo tujye mu nzu ubu mama irungu ryamwishe dore aranatetse

Mutesi: Kubera kumenyera ijoro ubu ndabona hakiri kare.

Kagabo: Ubu ndabyumva abasore birirwa bagukora mu mabere no ku mabuno disi. Ndi kukubona nkumva urambabaje ariko nta kundi nyine

Mutesi: Reka ntawe unkoraho. Mfite umucheri umwe kandi na we aranyubaha. Reba terefoni yanguriye ariko.

Kagabo: Ubwo se yayindi ntuyinsigira mwana?

Mutesi: Oya nayihaye mama sinshaka kuzajya mushaka ngo mbanze nguhamagare. Wowe urayifite nubwo ishaje

Bakomeje kuganira bageze aho bajya mu nzu.

Barariye ibya nijoro, barangije bararyama dore ko Mutesi yari buzinduke asubira I Rubavu ku kazi. Iryo joro gusa yaraye yibaza amagambo nyina yamubwiye, yongeraho ayo abwiwe na musaza we, ayo yabwiwe na Fofo, yibaza niba badashaka ko akundana, niba koko bari mu kuri, ariko yareba ikintu yaba ahoye Rugema akakibura pee.

Bucyeye yarabyutse aritegura, nuko baramuherekeza agera aho afatira moto imugeza muri gare agafata imodoka imugeza I Rubavu.

Yageze muri gare ahita ahamagara Rugema kuko yari yamusabye kumuhamagara akihagera

Mutesi: Allo cheri. Sha ngeze muri gare ubu nyine

Rugema: Ubu se ntunaniwe mukunzi?

Mutesi: Nawe urabizi nyine urugendo ntirwari rugufi, ndumva naniwe ariko si cyane. Uri hehe se

Rugema: Sha ndi mu rugo, niba utananiwe cyane ngwino unsuhuze unambwire amakuru y’urugendo cherie mwiza

Mutesi: Sawa reka mfate ka moto ndaje.

Niko yabigenje aba ateze akamoto kamugeza kwa Rugema. Yasanze ari gukora icyayi, na we aramukorera banywa icyayi banaganira nuko Rugema arangije amusaba kujya mu cyumba bakaganira ho gato

Undi yarinjiye, maze Rugema ashyushya amazi macye, ashyira mu ibasi ayinjirana mu cyumba.

Yasabye Mugeni gukandagiramo, nuko akandagiramo, umusore wawe amwoza ibirenge buhoro buhoro, arangije amuhanaguza agatambaro, maze amusaba kwicara arambije, ari ku buriri.

Yafashe amavuta amusiga aho yogeje, amukorera ka massage koroheje ku birenge ari na ko amuganiriza, undi na we akumva ari kuruhuka neza, aratwarwa.

Yamusabye kuryama yubitse inda, undi abyumva vuba maze amwicara hepfo gato y’ikibuno, amukorera ka massage ku bikanu, buhoro buhoro, akanyuzamo akamusoma buhoro ku itama.

Ibyo abirangije yaricaye, nuko Mutesi areguka aramwitegereza

Mutesi: Cheri urakoze cyaneee. Ndumva nduhutse noneho neza. Ibi bintu wabyigiye hehe se?

Rugema: Reka ntibigombera ishuri ahubwo ni kwa kundi nyine umuntu aba azi guha care umukunzi. Maze nuko nanze ko ubifata nabi mba ngukoreye massage no mu mugongo. Nacyetse ko nimvuga ngo wiyambure ucyeka ko nshaka kuryamana nawe

Mutesi: Cheri humura sinagutekereza gutyo. Ngaho ntiza essuie main njye muri salon nkuremo iyi kanzu sha unkorere massage mu mugongo naho numve uko bimera. Ntiwumva ko kugukunda ari ukwiteganyiriza

Yamuhereje essuie main undi aragenda akuramo ikanzu. Rugema na we yatoheje indi essuie main abanza gusa n’umuhanagura amavuta yari yisize, maze atangira kumukorera massage. Uko amumasa ni ko baganiraga, maze amasa umugongo wose, undi yubitse inda, ariko hepfo hatwikiriye kuko essuie main yari ndende. Uko amumasa niko yakomeje kumanura agana ku kibuno, akamasa asa n’umanura ikariso, umukobwa aratuza kuko yari yatwawe, maze arasimbuka agana ku maguru hepfo, akamasa asubiza ruguru ariko hatwikiriye, uko amasa amatako, akabona umukobwa ameze nk’ushigutse, byo kuryoherwa no gutwarwa, maze atangira kuzamura agana ku ikariso neza, agenda akuraho cya gitambaro buhoro buhoro, kugera ubwo yatangiye kubona ibara ry’ikariso yambaye

Rugema: Cherie wambaye ikariso iri mu ibara nkunda

Mutesi: Koko se? Urakoze. Ubwo se uyibonye ute kandi nari nahatwikiriye wowe. Uri umwana mubi. Ubwo se iyo iba icitse koko

Rugema: Nkubaze akabazo kamwe cherie

Mutesi: yego mbaza nta kibazo

Rugema: Uranyizera?

Mutesi: Urabizi ko nkwizera iyo ntakwizera sinari kuba ndi hano

Rugema: Ngaho hindukira nkumase no mu gituza n’ibibero.

Mutesi: Cherie ko ntashaka ko umbonera amabere koko?

Rugema: Ntiwavuze ko unyizera se? Uratinya iki? Ntunkunda se ahubwo

Mutesi: Yego, ariko mfite ubwoba

 

Ahaaaaa. Ubu Rugema agamije iki se kandi? Aha se Mutesi arahikura noneho? Agace ka 21 ntikazagucike

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s