Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 19

Duherukana ubwo Rugema yari apfukamye imbere ya Mutesi amusaba imbabazi, igikorwa yari yagiriwemo inama akanagifashwamo na Rugwiro, inshuti ye magara. Gusa twasize Mutesi ari kwibaza niba azimuha cyangwa azimwima

 

NYUMA Y’ICYUMWERU

 

Mama Mutesi: Ariko se Kaga, ko ntakubajije ya nyana yarafashe?

Kagabo: Mama na we rwose. Inyana yarafashe ubu maze ifite amezi. Wagirango nawe ntuba hano pee.

Mama Mutesi: Ndeka undorere wa mwana we ibya hano kuva Mutesi yagenda mbona byarahindutse. None se ko nkora ibyo nakoraga nkanongeraho ibyanjye urumva bimwe ntabyibagirwa. Naho nari amabuye

Kagabo: Aho nawe urakabije rwose. Ubu se singufasha koko mama? Sinjya nteka cyane cyane nijoro? Ujya ubona ninubira gukubura ko mbizi umugongo wawe wamaze gucika? Ubwo koko wavuga ko ntagufasha

Mama: Mwana wa, nzagushinja ibindi. Ahubwo njya nibaza iyo ntakugira uko ubu mba mbayeho. Ntiwiganda, ntiwita ngo aka ni akazi katakureba, upfa gusa kuba ufite umwanya, ntacyo udakora. Ese ahubwo ko mperuka umbwira ngo Mutesi yakubwiye ko ari buze hano, ari hehe? Ubu se araza cyangwa yakubeshyaga?

Kagabo: Ntabwo yambeshye nyamara ari buze. Ese ugirango I Rubavu ni hafi? Wanasanga kuva aho akorera kugera aho afatira imodoka agenda n’amaguru

Mama: Ngo agenda n’amaguru? Umuntu wanze guhinga ngo agiye koza akarenge ni we wumva ko yagenda n’amaguru? Wowe Mutesi ubanza waramwibagiwe.

Bari bakiri kumuvuga babona arahingutse. Ntiyari wenyine ahubwo yari kumwe n’umunyonzi uhetse agafuka ka kawunga n’akandi k’umuceri.

Yari yambaye neza gisirimu ariko birebire, ikanzu nziza ndende, imisatsi yari isutse, amaherena ku matwi, isakoshi naterefoni mu ntoki, amataratara y’umurimbo mu maso, mbese nk’umuntu wese uvuye mu mugi.

Yarasuhuje nuko bose basimburana mu kumuhobera, ariko nyina amugezeho amutindana amuhobera, amukandakanda, amwitegereza, mbese byari ibirori aho ngaho

Kagabo: Ariko se mwana ko nta kabyeri uzanye ubwo koko urabona wowe wambaniye? Nako urampa amafaranga njye kukagura ku isanteri hariya. Urabizi nkanywa nkavumbye jyewe sinakigondera

Mutesi: Urabura kunyakira nawe ugasaba za byeri. Nako ntaho mpejwe hano ni iwacu. Nizere ko icyumba cyanjye kimeze neza ndarara nzasubirayo ejo.

Mama: None se urumva ari nde waba akiraramo ko twese dufite ibyacu. Ahubwo se mwana wa, ibi bintu byose uzanye ubu umushahara wose ntuwumaze koko?

Mutesi: Oya mama. Ntabwo nakicura. Ahubwo akira hano harimo igitenge nakuzaniye uzakidodeshereze modele ushaka.

Kagabo: Nyamara jyewe ubanza unyanga burya. Cyangwa nuko nagusererezaga nicyo uri kunziza.

Mutesi: Oya sinakwibagirwa nawe, gusa kuko ntibukaga uko ungana nanze kugura ahubwo nzagusigira amafaranga wigurire ibigukwira. Sibyo mwana?

Babivugaga bagana mu nzu nuko baricara, Kagabo yari yatetse, bihiye bararura bararya, rwose wabonaga umuryango wongeye guhuza urugwiro. Uko bakomeje kuganira, ni ko Kagabo yakomeje gutaka icyaka, maze Mutesi akora mu isakoshi amuhereza amafaranga amubwira kujya kunywera mu gasanteri, ibyo yabikoze agira ngo yibonere umwanya uhagije wo kuganira na nyina ntawe ubarogoya.

Kagabo na we utaraherukaga agasembuye yabyumvise vuba, ahita agenda asiga ababwiye ko ataha igicuku, Mutesi amwemerera ko ari bumukingurire nta kibazo rwose.

Amaze kugenda

Mutesi: Mama ngize Imana Kagabo aragiye nari nabuze uko nkuganiriza

Mama: Mbwira mwana wanjye nguteze yombi. Uti iki rero

Mutesi: Mama nshaka kubanza kugusaba imbabazi kuko nagiye ntakubwiye kandi ntanasezeye, nanatinze kugaruka. Gusa nta kibi nari ngiyemo, byari ugushaka ubuzima kandi rwose ubu ndabona ko hari icyo nzageraho. Urabibona nawe hari intambwe maze gutera. Nanazanye udufaranga ndi bugusigire uzanguriremo ihene munyororere.

Mama: Mwana wanjye sinigeze nifuza ko wahera ku muhini w’isuka ariko nanone uburyo wagiyemo, akazi ukora, nubu rwose biranshisha sinkubeshye. Ariko mpora nkuragiza Rugira ngo akundebere

Mutesi: Mama humura ntabwo nagiye kwiyandarika sinzanabikora. Nkora akazi nshinzwe, ukwezi kwashira ngahembwa.

Ahubwo se mama, nshaka kukubaza kandi rwose umfashe mfite ikibazo kitoroshye

Mama: Urabe udatwite muko

Mutesi: Oya sintwite humura. Ahubwo nashakaga kukubaza, utarabana na papa, yigeze agukorera ikosa rikomeye?

Mama: Sha umunyarwanda singiye kumubeshyera. Yego abakundana ntihabura igihe bagirana akabazo, ariko se ko twahuraga nka rimwe mu mezi abiri nabwo ntitumarane amasaha arenga abiri urumva twari gupfa iki? Ikintu twajyaga dupfa ni iyo yashakaga kunyambura ubusugi tutarabana, nahitaga ntaha ndakaye na we arakaye ariko nyuma nkabona anyandikiye ibaruwa ansaba imbabazi, nuko tukiyunga bikarangira. Nta kindi

Mutesi: Mumaze kubana se bwo?

Mama: Tumaze kubana, yakomeje kumbera imfura papa wanyu. Gusa nyine nta zibana zidakomanya amahembe, iyo yabaga yandakaje yatahaga anzaniye urwagwa tukarusoma tumaze kurya tuganira, twagera mu buriri tukiyunga bikaba birarangiye. Buriya so yari azi guca bugufi ntiyari intare, ntiyari uwo kuzarama rwose. None se mwana wa, ibyo byose kuki uri kubimbaza

Mutesi: Mama, uribuka igihe umbwira ko warose ngwa mu rwobo. Umusore nakubwiye wari wansabye urukundo, anyereka urukundo rwinshi pee. Ndetse ntako atagira ngo anyiteho, ariko maze kumufatira mu makosa akomeye kabiri kose. Nkibaza niba koko ankunda cyangwa ambeshya.

Mama: Uti amakosa akomeye? Mbwira

Mutesi: Mama, ntacyo naguhisha warambyaye. Urabona ubu abantu benshi kubera gushaka ubuzima baba mu mazu akodeshwa, ababa iwabo ni bacye. Rero yakomeje kunsaba kumusura, nza kujyayo, ariko ubwo nari yo naje kubona agakingirizo kandi gafunguye, biboneka ko bari bagakoresheje. Mubajije arandimanganya ngo ni mugenzi we. Ibyo narabyemeye ariko naje gutungurwa nuko nyuma yaho yatahanye indaya bakararana, byo nta wabimbwiye narabyiboneye ndetse nanagiyeyo ari mu gitondo nsanga uwo mukobwa aracyahari. Uwo munsi rero ni bwo yahise aza ku kazi nijoro kuko ni ho anywera, arapfukama ansaba imbabazi

Mama: Ubwo kandi warazimuhaye?

Mutesi: Narazimuhaye kuko nabonaga amaramaje. Kandi nyuma yaho rwose akomeje kwitwara neza. Iyi terefoni igezweho ni iyo yampaye nk’impano, ngiye no kuza yamperekeje angeza muri gare, anampa amafaranga macye yo kwifashisha. Gusa ndibaza niba ntarahumishijwe nuko mukunda cyane kandi we akaba ashobora kuba atankunda. Ubu nshaka inama zawe

Mama: Inama naguhaye ya mbere warayanze none we ubwe atangiye kukwiyereka. Umusore ugukunda bya nyabyo aguhisha ingeso ze mbi, kandi uko aziguhisha hari igihe anazicikaho burundu. None se mwana wa, uwo musore urara mu ndaya azi neza ko uri hafi aho, urumva muramutse mubanye, nubwo ntabyo mbona, ari bwo yazicikaho? Niba akubeshya yumumirije, uracyeka ko azabicikaho nyuma? None atangiye kuguha uduhendabana ngo arakugurira za terefoni n’ibindi bitampaye agaciro. Ibyo witegure kuzabyishyura rwose bitinde bitebuke kandi uzavuga uti iryo nabwiwe. Nkugiriye inama wahina akarenge uwo musore ukamureka, ntagukunda afite ikindi agushakaho kandi nutitonda uzabibona

Mutesi: Ariko mama nawe ntukabe utyo. Ubu se ko yashakaga ko tuzana ko ari uko namubwiye ko nza kubanza kuguteguza. Urumva koko adafite gahunda mama

Mama: Mwana wa, habaho impyisi ziyambika uruhu rw’intama. Uwo we yararwambaye rwanga kumukwira none ashaka kwihisha mu kuza hano ngo ubone koko ko ari umusore ukwizihiye. Wa mukobwa we burya hari abasore ukwiye kugendera kure. Umusore utereta abo ahuye na bo bose, uwo ntuzizere ko azavamo umugabo nyamugabo. Si ngaha aho ndi

Mutesi: mama ibya kera si byo by’ubu nyamara

Mama: (Arakaye) Asyi wee. Koko ngo umusore umuhana avayo ntumuhana ajyayo. Urwanjye ndarumaze, nutarekana n’uwo musore, uzarusome ni wowe uzaba warwishigishiye. Uranyumvira ngo ndata inyuma ya Huye

Mutesi: Mama, urakomeje koko? Ushaka nzahere ku ishyiga nari niboneye umusore w’icyerekezo? Yambwiye ko azabicikaho rwose kandi ndamukunda

Ese izi nama za nyina yanze kumva koko ubu ntiyihemukiye? Cyangwa araza gusubiza agatima impembero? Ese burya byarangiye imbabazi zitanzwe? Ubanza gupfukama bigira akamaro. Tuzakomeze turebe amaherezo mu gace ka 20

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s