Ubuzima

Kurota: Biterwa n’iki, wakora iki ngo wibuke ibyo warose?

Ni ibintu bibaho tutabishaka, rimwe na rimwe twibuka ibyo twrose, ubundi ntitubyibuke cyangwa tukibuka agace kamwe. Hari inzozi zidutera ubwoba hakanabaho inzozi tuba twifuza ko zakongera zikagaruka. Hari abarota bavuga ndetse hari n’abarota bakabyuka bakagenda bakagira n’icyo bakora bagasubira kuryama, ariko bwacya ntabe yakibuka ko cya kintu yagikoze.

 

Ese ibyo byose bitubaho dusinziriye biterwa n’iki? Ese inzozi koko ziba zifite ikintu buri gihe zisobanuye? Ese wakora iki ngo ibyo warose ntubyibagirwe?

Ni byo iyi nkuru igiye kuvugaho

 

  1. Ni iki gitera inzozi?

Kuva kera iki ni ikibazo usanga cyaragiye kibazwaho n’abahanga benshi ariko kugeza n’ubu ntabwo abahanga barabasha gushyira ahagaragara impamvu nyayo itera kurota gusa hari bimwe bagiye bavuga:

  • Bamwe bavuga yuko biterwa n’uko iyo usinziriye, cyane cyane ukimara gufatwa n’agatotsi cyangwa uri hafi gukanguka, ubwonko bwawe bukorana n’amarangamutima nuko hakabaho ibyo bukumenyesha cyangwa bukwibutsa. Bivuze ko iyo urose ikintu cyabayeho uba uri kucyibutswa warota ikitarabaho ukaba uri kukimenyeshwa.
  • Abandi bakavuga yuko kurota biba ari imbuzi ku buzima bwawe kuko urota ibigiye kukubaho, ari na ho bahera bavuga ko buri nzozi zigira uko zisobanurwa
  • Ku nzozi urota uterwa cyangwa uhangana, bavuga ko byo akenshi biba ari imihurire y’ibiba mu buzima rusange n’ibiba ku miterere yawe bwite aho usanga ahanini biba ari uruhurirane rw’amarangamutima n’ibyo unyuramo umunsi ku wundi
  • Ubushakashatsi bwa vuba bwo bwerekana yuko inzozi ari akanya ubwonko buba bubonye bwo kugarura ibyo bwabitse, kukwibutsa bimwe mu byo wanyuzemo no gushyira ku murongo ibindi ukanabasha kubitunganya neza.

 

  1. Ni iki gitera kurota?

 

Kurota ntibiba buri munsi. Hari igihe urota iminsi yikurikiranya, haba igihe ushobora kutarota ukamara igihe kinini, gusa ubushakashatsi bwerekana ko kurota kenshi bigira ikibitiza umurindi.

  • Uko ubayeho

Akenshi ibikubaho mu buzima busanzwe bigira uruhare runini mu gusinzira. Kumara igihe kinini udasinzira neza, aho uboneye agatotsi ukunda kurota.

Abagore batwite na bo bari mu bakunze kurota kenshi kubera impinduka mu misemburo yabo

Agahinda, kwiheba, stress na byo ni bimwe mu bituma ugira inzozi kandi kenshi ziba ari inzozi mbi. Gukoresha imiti ivura ibibazo byo mu mutwe na byo bishobora gutuma urota kenshi.

  • Ibyo wariye

Ibiribwa bikugahaye ku binyasukari cyane bitera imbaraga ariko nanone izo mbaraga zigenda zishira buhoro buhoro. Ibi rero iyo ubiriye nijoro, kimwe no kurya cyangwa kunywa ibituma ukenera kwihagarika kenshi nijoro bituma ugira inzozi, kandi akenshi izo nzozi urazibuka

  • Ibyo wiriwemo

Kenshi usanga inzozi zigendana n’ubuzima bwa cu bwa buri munsi cyangwa se ibyo tuba twiriwemo. Abasore biroteraho kenshi bazakubwira ko bikunze kubabaho iyo bamaze igihe batereta cyangwa hari umukobwa bari mu rukundo. Inzozi z’umuhinzi kenshi uzasanga zitandukanye n’iz’umushoferi, …

Nakora iki ngo nibuke inzozi narose

Mu gihe warose ariko ukaba utari kwibuka neza ibyo warose, biragoye kuba waza kubyibuka, icyakora iyo ugize aho uhurira n’uwo/icyo warose, za nzozi uhita uzibuka. Kuba akenshi tutibuka ibyo twaraye turose bituruka ku kuba umusemburo wa norepinephrine uba uri hasi iyo dusinziriye. Kenshi inzozi twibuka ni izo turota tugahita dukanguka.

Niba ushaka kujya wibuka ibyo warose, mbere y’uko usinzira banza wibwire mu mutima ko ushaka kuza kwibuka ibyo uri burote. Aha nusinzira ukarota, bizakorohera kuza kwibuka ibyo warose. Ubundi buryo, ugikanguka, komeza ufunge amaso, ube uretse kugira ikindi utekereza ubanze wiyibutse inzozi wumva waba warose. Akenshi urongera ukabyibuka, ndetse ukamera nk’aho uri kurota bwa kabiri.

 

Ese inzozi zaba zifite ubusobanuro?

 

Ni mu gice cya kabiri, ntuzacikwe

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s