Imibanire Imyororokere Indwara Ubuzima

Ese koko gusohora kenshi birinda kanseri ya porositate?

Ushobora kuba uri umwe mu bazi yuko gusohora inshuro nyinshi biri mu bintu bikurinda kanseri ya porositate. Ariko wenda ushobora kuba wibaza niba ibivugwa ari ukuri, niba harimo amakabyankuru cyangwa se niba ari ibinyoma bidafite ishingiro. Bamwe bavuga inshuro 21 mu kwezi gusa hari n’abavuga inshuro 7 mu cyumweru ubwo ni byibuze buri munsi.

Ese ukuri ni ukuhe muri ibi byose? Ni byo iyi nkuru igiye kuvugaho.

Ubushakashatsi buvuga iki?

Ubusanzwe mu kwirinda kanseri iyo ari yo yose ubwirwa byinshi bimwe muri byo binagoye cyangwa wumva harimo amakabyo. Kugera ubunta mpamvu nyamukuru izwiho kuba yaba itera kanseri ya porositate ariko ubushakashatsi bwakorewe ku bayirwaye bwerekanye ibishobora kongera ibyago byo kuyirwara. Impamvu havugwa ko gusohora kenshi byakurinda, ni uko iyo usohoye, porositate iba ivuyemo ya matembabuzi, bikayirinda kuba yabyimba ndetse bikanasohora ibyagateye ibibazo muri yo (kugirango ibi ubyumve neza uzashyukwe cyane nturongore uzumva amabya atonekara ndetse n’ikiziba cy’inda habyimbye hanababara. Iyo ni porositate iba yari yiteguye kugira ibyo isohora bikagumamo)

Gusa ubushakashatsi buracyakorwa kuko hari n’ubwerekanye ko gukora imibonano kenshi ukiri muto na byo biri mu byongera ibyago byo kuba warwara iyi kanseri kuko porositate uba warayinanije hakiri kare. Gusa ubushakashatsi bundi bukerekana ko ku myaka hejuru ya 30, byagufasha.

 

Ibyago bigabanyuka ku gihe kigero?

 

Ubushakashatsi bwakozwe na Harvard University – School of Medicine, bugakorwa mu gihe cy’imyaka 18 ku bantu 30000 bwerekanye ko ku bantu bakora imibonano inshuro byibuze 21 mu kwezi bibagabanyiriza ibyago ku gipimo cya 20% ugereranyije n’abasohora inshuro zitarenga 7 mu kwezi.

Ubundi bushakashatsi bwakorewe muri Australia bwo bwerekanye ko iyo usohora byibuze inshuro 7 mu cyumweru, ibyago bigabanyuka ku gipimo cya 36%.

Ni nde ufite ibyago cyane

Kanseri ya porositate  iri ku isonga muri kanseri zihitana igitsinagabo. Rero hari ibikongerera ibyago byo kuba warwara iyi kanseri:

  • Kuba ufite imyaka hejuru ya 40
  • Abirabura bagira ibyago kurenza abazungu
  • Kuba mu muryango wawe harimo uwayirwaye
  • Kuba ubyibushye bikabije, ufite BMI iri hejuru ya 30
  • Kuba udakunda gukora siporo
  • Kuba ukunda kurya ibikomoka ku matungo cyane, kunywa amata n’ibiyakomokaho, nturye cyane imbuto n’imboga
  • Kuba uri muremure na byo byongera ibyago

Ikindi benshi batitagaho, ni uko kuryamana n’abagore bari hejuru ya 30 (umubare wabo) bikongerera ibyago kimwe no kuba warigeze kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

 

Soma hano Ibyagufasha kwirinda kanseri ya porositate

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s