Indwara Ubuzima

Cholesterol: Inziza, imbi, n’ibindi ukwiye kuyimenyaho

Warabyumvise bakubwira bati aya mafunguro si meza kuko abamo cholesterol nyinshi. Abandi bakubwiye ko cholesterol atari nziza ku buzima. Ariko ahari ntiwigeze usobanukirwa ko burya cholesterol muri rusange atari mbi cyangwa se ngo usobanurirwe igihe ishobora kuba mbi ku buzima.

Iyi nkuru igiye kuvuga kuri cholesterol, igihe iba mbi, amoko yayo ndetse n’ibipimo ntarengwa byayo.

  1. Cholesterol ni iki?

Iyo havuzwe cholesterol jya uhita wumva ubwoko bumwe bw’ibinure. Ibindi binure tugira bitari cholesterol ni triglycerides. Ubusanzwe umubiri wacu ukora cholesterol, nubwo hari iyinjira binyuze mu byo turya. Mu mubiri wacu, umwijima ni wo ushinzwe gukora ibi binure bya cholesterol. Ikaba igira uruhare mu ikorwa ry’uduce tw’ingenzi, vitamini D n’imisemburo imwe n’imwe. Cholesterol iyo ihuye n’imirasire y’izuba ni bwo ya vitamini D ikorwa.

Cholesterol yo ubwayo ntiyabasha kwigeza mu maraso, kuko amaraso agizwe n’amazi kandi cholesterol ikaba ari amavuta. Kugirango ibashe kugenda rero umwijima ukora lipoproteins. Lipoproteins zikaba uruvange rwa poroteyine n’ibinure. Ni zo zishinzwe gutwara cholesterol na triglycerides mu maraso. Hakaba hariho amoko abiri ya lipoprotein ari zo LDL (Low density lipoproteins) na HDL (High density lipoprotein)

Iyo mu maraso yawe harimo LDL nyinshi ni bwo havugwa ko ufite cholesterol nyinshi. Iyo bitavuwe bitera uburwayi bunyuranye harimo stroke n’izindi ndwara z’umutima.

 

2. LDL cholesterol, cyangwa cholesterol mbi

Iyi LDL ni yo ikunze kwitwa cholesterol mbi. Iyo iyi ibaye nyinshi iragenda ikipakira mu miyoboro y’amaraso ku mpande nka kuriya ingese cyangwa urubobi bijya mu itiyo itwara amaze.

Ibi bituma wa muyoboro w’amaraso usa n’uwifunga bigatuma amaraso atabasha gutembera neza, ibishobora kuyatera kwipfundika. Ibi iyo bibereye mu mitsi yo mu bwonko bitera stroke naho byabera mu mitsi yo mu mutima bigatera umutima kuba wahagarara.

Ariko hari n’igihe amaraso atipfundika ahubwo kugirango abashe gutambuka bigasaba umutima gukoresha ingufu nyinshi uyasunika, ni byo bizabyara umuvuduko ukabije w’amaraso.

3. HDL cholesterol, cyangwa cholesterol nziza

Iyi yo kenshi ni yo ihabwa akazina ka cholesterol nziza. Iyi ifasha mu kugarura cholesterol mbi iva mu mubiri igaruka mu mwijima nuko igasohorwa. Bikarinda kuba bya bindi byari guterwa na cholesterol bitabaho.

Iyo ufite HDL nyinshi mu maraso bikurinda stroke, indwara z’umutima no kuba amaraso yakipfundika.

4. Ni ibihe bipimo nyabyo?

Umubiri ukenera buri bwoko bwa cholesterol ngo ubashe gukora neza. Gusa igihe LDL yabaye nyinshi twabibonye ko bitera ikibazo mu mubiri.

Niyo mpamvu buri bwoko bufite ibipimo byemewe, kandi mu gihe cyose bibaye ngombwa ni byiza ko upimwa bakareba niba ibipimo biri ku rugero rwemewe. Ubusanzwe byibuze buri myaka 6 uba ukwiye kwipimisha bakareba urugero rwa buri cholesterol. Ibi bireba cyane cyane abafite abo mu muryango wabo baba baragize ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso, diyabete, indwara zinyuranye z’umutima ndetse n’abakunze kurya kenshi ibikomoka mu nganda kuko biri ku isonga mu kuzamura cholesterol mbi.

 

Imbonerahamwe ibigaragaza

 

  Cholesterol yose HDL LDL
Ibipimo byiza Itarenze 170 Hejuru ya 45 Munsi ya 110
Ntarengwa 170–199 40–45 110–129
Inyinshi 200 kuzamura Ntayo Hejuru ya 130
Inkeya Ntayo Munsi ya 40 Ntayo

 

5 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s