Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 18

Mu gace gaheruka, twasize Mutesi yivumbuye ataha ababaye nyuma yo gufatira umukunzi we Rugema mu ikosa inshuro ebyiri. Bwa mbere yamusanganye agakingirizo gakoresheje amubwira ko ubwo ari Peter wagakoresheje nyamara ubwo yarebaga muri terefoni ye yasanze nta Peter ubamo. Bwa kabiri yasanze yararanye na Sandrine, aha ho rwose Rugema nta bwireguzo na bucye yari afite.

Fofo: Ese ko ukomeza kurira utambwira koko ubu urumva ndi bubigenze gute? Urarwaye se, cyangwa hari ikindi kibazo gihari

Mutesi: (Arira) Ndeka Fofo. Ubundi koko kuki urukundo rubaho kuki koko nakunze Rugema akaba ari kumbabaza

Fofo: Noneho se kandi habaye iki? Banza utuze umbwire ndumva bibabaje.

Mutesi: Sha ndeka undorere wa muntu we. Gusa ndamurenganya ahari ubanza ari ibintu bisanzwe muri iyi minsi

Fofo: Ihangane utobore umbwire mama. Nguteze yombi

Mutesi: Uribuka ko cya gihe naje hano ngo nkugishe inama, nkakubwira uko nabonye ari kumwe n’umukobwa. Bucyeye nagiye kumusura, nsangayo wa mukobwa ambwira ko ari mubyara we. Ibyo rwose sinigeze mbishidikanyaho kuko na Karashika yarabinyemeje ambwira ko amuzi. Gusa sinzi uko narebye munsi y’igitanda, mbonamo agakingirizo gakoresheje, mubajije ambwira ngo ni uwitwa Peter wagakoresheje nyamara naje kureba muri terefoni ye uwo Peter sinamusangamo. Icyo cyo kiroroshye. Umunsi mvayo nararyamye mbura ibitotsi. Nuko ndabyuka njya mu kabari kuba nganira n’abakoze ijoro, mba nkubise amaso Rugema akikiye umukobwa mu kabari iwacu, noneho banari gusomana. Narihanganye sinabegera nisubirira kuryama, bucyeye njya kwishirira amatsiko nsanga wa mukobwa niho yaraye. Muri macye ngibyo ibyanjye, ngayo ayanjye na Rugema

Fofo: None se urarizwa n’iki hagati aho? Uzi ko ukiri akagoryi n’injiji koko nkubonye? Umuhungu ntimuramarana n’ukwezi, nta busugi bwawe yakwambuye, nta mafaranga yawe yariye, nta kazi yagutesheje none urarira? Umva rero nkubwire ukuri uwo musore ntabwo agukunda rwose. Ashaka kugushyira mu mubare w’abakobwa arongora cyangwa yarongoye ndetse umunsi wamaze kuryamana na we, witegure ko azaguta cyangwa akajya aguhamagara ari uko agukeneye gusa. Jyewe agakino k’abasore ndakazi, umugi ndawumenyereye rwose ubu nta musore wapfa kumbeshya uko yiboneye. Inama nguhaye ni yo. Hakanira umusore umureke, ntabwo uzabura umusore muzima muzakundana akakugirira akamaro. Cyangwa se niba bikunaniye werure ube nka ba Karashika nyine mubana, ujye umenya ko umusore muri bwishimane ariko na we agire icyo agusigira. Njyewe mbyita uburaya bw’ubusirimu, bukorwa na benshi ndetse n’abagore bubatse barabukora

Mutesi: Nawe ntugakabye nta mugore wubatse ubaho nk’indaya

Fofo: Yewe nibe n’indaya zerura zikajya ku muhanda naho rwose hari abagore usanga barigize indaya mu ibanga. Ukamutereta akakubwira ati ubwo se wampa iki ngo nguhe? Bamwe usanga bavuga ngo uzabanze ungurire isakoshe ihenze, inkweto se, hari n’abo bahonga imodoka da. Uwo se ni gute wambwira ngo si indaya? Ahubwo abagabo bamwe burya babana n’indaya batabizi. Ugasanga umugore we nta kazi agira, akajya kubona akabona afite terefoni na we atabasha kwigurira yamubaza ati ni umwana twiganye uba hanze wayinyoherereje n’ibindi byinshi. Kwanza icyo si cyo twavuganaga. Ufashe uwuhe mwanzuro ku byawe?

Mutesi: Sha Fofo mu kuri nubwo Rugema yampemukiye ariko ndamukunda kandi na we rwose arankunda. Ahubwo ndibaza icyo nakora ngo areke abandi bakobwa mwiharire jyenyine. Ahari wenda ni uko ntararyamana na we, akaba iyo abikeneye ashaka uwo babikorana ariko akaba ari jyewe akunda. Gusa nanone nkibaza igituma atambwira ukuri bikanyobera. Muri macye sinzi icyo nakora ariko ndaza gufata umwanya uhagije mbitekerezeho, buriya nzabona igisubizo nyacyo. Hagati aho urakoze ku nama zawe, reka ngende ndyame nduhure ubwonko uyu munsi ndakora ijoro, ubwo nzamenya neza ibya Rugema nyuma

Fofo: Umva jyewe ndakarabye ntuzongere no kuza umbwira ibya Rugema ukundi. Muri macye inama nguhaye zose uziciye amazi urumva wihagije? Ese ubundi wajyaga hehe ko numva umwanzuro wari uwifitiye? Cyangwa wumvise nkubwira ngo za tip tuzikura mu bakiriya ukagirango twese tubanza kwiyandarika? Barakubeshye tuzi uko dukora akazi neza kandi abakiriya bakanyurwa. Gusa singuciriye umugani ariko baravuga ngo NYAMWANGA KUMVA NTIYANZE NO KUBONA

Mutesi: Wintega iminsi Fofo. Ni ubuzima bwanjye birandeba, ningira ibibazo undeke nzabyimenyera ningaruka kugusaba inama nzaba nasaze.

Yahise yikubita arikubura aragenda.

TUGARUKE GATO KURI RUGEMA

Rugema aricaye wenyine mu nzu, yubitse umutwe mu maguru byamuyobeye. Ku ruhande rumwe, ibyo yakoze arabizi kandi kuri we nta kosa yakoze kuko ni uburenganzira bwe. Ku rundi ruhande ariko arumva arifite kuko niba yarabwiye Mutesi ko amukunda ni byiza kwitwara neza mu rukundo dore ko na mbere yo kumutereta yari yaragiriwe inama na Rugwiro yuko azirinda gutendeka. None afatiwe mu cyuho atararenga umutaru.

Ku rundi ruhande nanone arashyira icyaha kuri Karashika kuko iyo atamuhamagara ntaba yarahuye na Sandrine. Gusa nanone akibuka yuko nta wamutegetse gutahana na we. Bimuyobeye yahamagaye Rugwiro amubwira ko amushaka byihutirwa

Undi na we nk’inshuti magara yamwitabye atazuyaje dore ko muri iyo minsi yari afite conge ku kazi.

Ubwo yageraga aho Rugema atuye yasanze undi yataye umutwe, ari kugendagenda mu gipangu wenyine yivugisha.

Rugwiro: Noneho se sha wakoze ibihe byaha ko mbizi nta kindi wampamagarira?

Rugema: Sha noneho ni sakirirego pee. Mbabajwe nuko dutandukanye ntanamukuyeho agaturu kamwe.

Rugwiro: Byarangiye se koko? Nubwo bibabaje ariko naguseka. Mbwira se byagenze bite?

Rugema: Sha noneho mu kanya avuye hano asanga nararanye indaya. Na yo irabihamya, ahavuye ansezeye rwose. Sinzi ubu icyo nakora ngo nsabe imbabazi pee.

Rugwiro: None se ushaka ko musubirana koko cyangwa nubundi urabona azakubangamira tumwihorere? Kuko urumva ko azi gushaka amakuru amaherezo azanamenya ko Yvette ntacyo mupfana usange bipfuye byose.

Rugema: Ese uriya mwari ancitse urabona ntaba mpombye koko. Ahubwo ni wowe nagira nshushanyiriza map

Rugwiro: Biroroshye. Wowe niba ufitemo ayo kunywera iri joro, umbwire tujyeyo turavayo mwiyunze. Bimparire, ndaza kukwereka uko agakino gakinwa.

Rugema: Wowe ni cyo ngukundira rwose. None se naba afite akazi kenshi?

Rugwiro: ariko wowe wabindekeye ko mbirimo.

BUGOROBYE

Ni mu kabari, Mutesi nubwo atameze neza ariko ari gukora akazi. Gusa yanagize amahirwe nta bakiriya benshi bahari kandi ntabwo ari gukora wenyine.

Uko ari kwakira abantu, abonye abantu binjiye muri bingalo imwe gusa ntiyababona neza ababonye bamaze kwinjiramo.

Aje kureba abo ari bo, akinjira asanze ari Rugema na Rugwiro. Abaha mwiriwe gusa nta no kubegera ababaza icyo banywa, mbese abafata nk’abakiriya basanzwe. Bamubwiye icyo abazanira, aragenda kukizana. Aragarutse nuko amaze kubapfundurira Rugwiro amubwira ko yamushakaga iminota nka makumyabiri gusa.

Mutesi amubwira ko yumva atameze neza, gusa Rugwiro akomeza kumwinginga undi aremera aricara

Rugwiro: Ntabwo nshaka guca ibintu ku ruhande, mu buzima kuzabona umuntu ukora ibyiza gusa biragoye gusa nanone ntabwo twashyigikira abakora amakosa. Inshuti yawe Rugema umubiri wamurushije intege agwa mu cyaha, ukimufatiramo, birumvikana kuba wamurakariye ufite ishingiro. Ariko nanone, ku rundi ruhande byibuze mu gihe gito umaze umuzi ubashije kumenya aho intege nke ze ziri, bivuzeko umuhaye andi mahirwe wanamufasha kutazongera kugwa muri icyo cyaha, kuko agufite. Rero mu kuri ntabwo tuzanywe no kunywa ahubwo ndaje ngo ngusabe umubabarire mwongere mukundane. Urabibona na we ntiyorohewe, nagiye iwe nsanga ari kurira byamuyobeye, muri macye akeneye imbabazi, gusa na we akagusezeranira kutazongera.

Yarangije kuvuga ayo magambo, Rugema yamaze gukubita ibipfukamiro imbere ya Mutesi ateze ibiganza imbere ye asaba imbabazi.

Ese izi mbabazi Mutesi arazitanga koko cyangwa aramwihorera? Ese ubu koko Rugema azahinduka cyangwa ni amatakirangoyi? Ntuzacikwe agace ka 19

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s