Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 17

Mu gacegaheruka, Rugema yari mu buryohe na Sandrine, nuko ubwo baganiraga bitegura kujya kubikorera muri douche nibwo umuntu yakomanze maze Sandrine agiye kureba agaruka avuga ko ari umukobwa uje. Twashoje twibaza uwo yaba ari we.

Sandrine: Ese ko utajya gukingurira umushyitsi wawe?

Rugema: Nagende nta mushyitsi w’izi saha nkeneye. Ubundi se ni gute umuntu asura undi atamuteguje. Twiryamire naruha aragenda. Cyangwa wenda ntabwo aje hano ari kuyoboza

Sandrine: None se wabimenya ute nyine utagiye kureba. Erega jyewe simfuha cyangwa ngo ngire ikibazo. Ahubwo reka njye kuba noga, umushyitsi wawe umwakire nigendere. Nako ninjya koga ndatinda reka nambare ngende.

Rugema: Ubu se koko nkingure cyangwa mbireke?

Sandrine: Ko inzu yawe se itagira imiryango ibiri ngo byibuze unyure mu gikari wigendere, urafashwe nyine nta kundi wabigira. None?

Bakomeje guharira, Rugema yanze gukingura, undi na we akomeza kumubwira ko agomba gukingurira umushyitsi we.

Sandrine: Uzi n’ibindi, singiye kuba imfungwa mu nzu hejuru y’amafuti yawe. Mpereza tike wanyemereye nigendere usigare uhanganye wenyine.

Rugema yabonye nta yandi mahitamo asigaranye, niko kubyuka arambara akora mu mufuka ahereza Sandrine amafaranga tutabashije kumenya umubare. Amubwira kubanza akambara, akajya kwicara muri salon noneho na we akajya gukingura.

Niko babikoze nuko arangije ajya gukingura. Yatunguwe no gusanga ari Mutesi uje atamuteguje.

Rugema: (Adidimanga) Nooooneeee se cheecheeecheeeri, ko uuuuuziiiiiinduuunduuutseee, uzindutse?

Mutesi: (Yumumirije) Byari ngombwa. Ntukunda surprise se?

Yabivuze yinjira mu nzu, akigera muri salon aba abonye Sandrine aho yiyicariye muri salon, akibona imyambarire ye, indoro ye, aba ahindukiranye Rugema

Mutesi: Ndabona wabonye umuraza mwiza, jyewe ubwo singikenewe, reka nigendere.

Yagiye gusohoka, Rugema amufata ukuboko

Rugema: Cherie mbabarira ngusobanurire byose, wigenda ndakwinginze

Mutesi: Oya cheri ndeka ngende. Naragukunze nkwimariramo, none inyiturano yawe ni iyi. Ubu se niba ukora ibi tugihararanye numara kumpararuka hazacura iki koko? Gusa warakoze kunyangiriza umutima

Yabivuze arira, Sandrine na we yari yicaye aho ubona yashobewe, nubwo yari yarazinutswe abasore ariko ntabwo byamukuyemo umutima wa kimuntu.

Yaraje yegera Mutesi, amufata ku rutugu amwicaza ku ntebe. Undi ntiyigeze amwiyama cyangwa ngo agire ikindi akora, yaricaye yubika umutwe mu maguru, maze atangira gutsikimba no kwitsa imitima

Sandrine: Jyewe nitwa Sandrine, nta bushuti na bucye mfitanye na cheri wawe. Wowe se witwa nde

Mutesi: Nitwa Mutesi.

Sandrine: Umva Tesy, ngiye kukubwira, kandi ntunyumve nabi. Uyu mushuti wawe twaraye duhuriye ahantu mu kabari, antumaho ngo nze mbe muganiriza. Twari twanyoye twese. Bwari ubwa mbere mubonye na we ni ubwa mbere yari ambonye. Twasangiye, turabyinana, tugenda twiyumvanamo kugeza ansabye kuza kumuraza. Namubwiye ko ntamuraza ntari cherie we, mubwira ko kugirango mbyemere ari uko abanza kugira icyo amponga, arabyemera. Ubu umbona aha nta na nimero ye mfite, nta n’iyo ndi butware. Icyanzanye nakirangije, ubu nyine ibyanjye na we byarangiriye aha. Ntunyumve nabi sindi indaya, gusa nunashaka unyite yo, kuko nta mugabo ushobora kunjya mu maguru ntafite icyo ndi bukuremo. Rero niba umukunda koko, umugire inama yihane kuko ibyo yakoze ntabwo byubaka birasenya. Niba kandi ari ingeso usanzwe umuziho, noneho ukaba umwifatiye neza, tandukana na we hakiri kare, utazasigara uririra mu myotsi. Jyewe abagabo nabavuyeho umunsi nterwa inda n’umugabo wanyizezaga ko ari umusore tuzanabana, nyuma ngasanga yubatse anafite abana. Icyo so cyo twapfuye byibuze iyo aba yarabimbwiye mbere kuko sinari kuba mbaye uwa mbere ukundanye n’umugabo wubatse, sinari no kuba mbaye uwa nyuma. Rero utekereze kabiri. Dore uracyari muto utekereze ahazaza hawe, gusa ntufate umwanzuro uhubutse.

Yamaze kubimubwira ahindukirira Rugema

Sandrine: Umva mugabo. Niba koko ukunda uyu mukobwa, umusabe imbabazi kandi wiyemeze guhinduka. Ntabwo irari rikwiye kuguturatuza ngo ugere aho usaba kukuraza cherie wawe ari hafi, kuko uko mbibona aje afite amakuru. Bivuze ko yari hafi, wari kuba wamubwiye akaza akakumara irari, cyangwa se ukifata. Ndabizi abagabo benshi murabikora, ariko mujye mumenya uburyo bikorwamo. Ni gute unsomera mu kabari, ukankorakora unkikiye, uzi yuko umuntu wawe ashobora kubimenya? Wari kumbwira uti ndagushaka tukabyumvikana ubundi nkisubirira muri gahunda zari zanzanye byarangira utashye ukandya akara, ngafata moto ukambwira aho ingeza, nuko tugacyemura affaire. Ibi byose ntibiba bibaye. None reba urisenyeye hejuru y’ituru ebyiri, waririrye mu ishashi, umaze no kwishyura.

Yahise ahaguruka aterera ka malette ke ku rutugu ubundi arasohoka.

Ageze ku muryango

Sandrine: Umva rata Tesy, nushaka ko twiyunga kuko nanjye nagukoshereje, uzajye ku kabari ko kwa Gasongo ushake uwitwa Karashika aguhe nimero zanjye nze ngure icupa twiyunge. Nubwo mu kuri nta kosa mfite kuko ntari nzi ko uyu musore afite cherie, ariko kuba nkumenye nkugiyemo umwenda wo kwiyunga no kugusaba imbabazi. Mwirirwe rero, ibisigaye ni ibyanyu.

Yahise yisohokera, nuko abandi basigara aho batavuga, Mutesi afite agahinda naho Rugema isoni n’ibimwaro byamwishe. Kera kabaye, Mutesi aratobora aravuga.

Mutesi: Rero abanyarwanda baravuze ngo ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka. Ndakubonye ntumbonye. Umunsi nza hano nakubajije agakingirizo nabonye, uti ni Peter. Nuko nakwihoreye ariko urebye muri terefoni yawe wasanga nta Peter ubamo, unamusanzemo ukamuhamagara ibyo wavuze ntibyaba ukuri. Icyo tucyihorere. Ejo mvuye hano, nabonaga rwose ibyishimo ufite bihagije. None dore ibyo waraye ukoze. Ubu se urumva ufite ubuhe bwireguro koko

Rugema: Byose nyamara ni Karashika wabiteye. Rwose ndemera icyaha ariko si jye wabitangiye. Nari ngiye kwiryamira, nguhamagaye ntiwitaba, muhamagara mukubaza ambwira ko waryamye, ambwira kuza akambwira ibintu byunguka. Ngeze hano ni bwo yancometse iriya ndaya, nanjye agacupa karankoresha, nshiduka namutahanye. Rwose mfatiwe mu cyuho simfite ibyo kwiregura, ariko niba unkunda koko, mbabarira pee. Ndakwinginze mbabarira umpe andi mahirwe, nzisubiraho. Naho ka gakingirizo rwose si jyewe pee. Ni Paul nako ni Peter.

Mutesi: Nubwo ntakunda impaka n’imanza, mpereza terefoni yawe.

Yarayimuhereje, undi ashakamo uwitwa Peter aramubura

Mutesi: Peter ko atarimo? Mbwira irindi zina rye nako ubwo niko ugiye kumbeshya

Rugema: Ariko se cherie waretse tukiyunga basi utarindiriye kunteranya n’umusore wundi. Ubu se ndamuhamagara mubwire ngo sobanura uko warongoreye mu nzu yanjye? Wambabariye bikaguma hagati yacu koko?

Mutesi: Nubu ni uko nigiriye inama nkiyizira, ntiwari kubura ibindi umbeshya. Kandi ntuzagire uwo ubeshyera ngo yagutanze, nakwiboneye kuva umuteruye nibyo mwakoraga byose nabarebaga. Ni gute nguhamagara inshuro 5 ubireba ntunanyoherereze SMS basi uti ihangane ndi busy? Warakoze kuntakariza umwanya.

Yavuze atyo akubita urugi asohoka ababaye cyane. Rugema yamufashe akaboko, undi ahita amureba igitsure, Rugema ahita yibwiriza aramurekura.

 

Uru rukundo se ubu ntirugeze mu marembera? Cyangwa azamuryoshyaryoshya bongere biyunge bakundane? Ntuzacikwe agace ka 18

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s