Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 16

Duherukana Rugema na Sandrine bahuje urugwiro, naho Mutesi yabuze ibitotsi asohotse kuba aganiriza abandi aba abonye Rugema akikiye Sandrine. Twasize yibaza niba abasanga akabavugisha cyangwa niba abyihorera akareba amaherezo yabyo.

Yagiye kubona abona Rugwiro na we ari hafi aho, abona na Karashika ari kunyuzamo akajyayo, abona ko ari abantu basanganywe cyangwa se babiziranyeho, nuko yirinda kwivanga mu bitamureba ariko nanone agahinda karamwica. Yahagaze mu nguni iminota myinshi yitegereza ibiri kubera imbere ye, nyuma yaho nibwo yafashe umwanzuro, nuko asubira mu buriri ariryamira. Yararyamye abura ibitotsi, akomeza kubunza imitima, imubana igihumbi. Umutima umwe ukamubwira gufata umwanzuro ntakuka wo kureka Rugema hakiri kare amazi atararenga inkombe, undi mutima ukamubwira ko nta cyaha aramufatiramo kandi ko gusabana n’abandi nta kosa ririmo. Gusa agakomeza kwibaza ukuntu yari akikiye uwo mukobwa, uko yamuhamagaraga ntiyitabe, byose bikamurwaniramo. Yongeye gukubita agatima ku magambo nyina yamubwiye y’inzozi yamuroteye ariko byo ntiyabitindaho yumva ko nyine ari inzozi. Gutekereza ibyo byose byaje kumutera umutwe, arabyuka ajya gushaka amazi. Amaze kuyanywa yasubiye kuryama yibuka uko mu ishuri bigeze kwiga ukuntu ushobora kwikuramo intekerezo bigatuma uza gusinzira

 

Yicaye ku buriri, asobekeranyije amaguru, ikirenge cy’indyo ku ivi ry’imoso, ikirenge cy’imoso ku ivi ry’iburyo. Yinjije umwuka mwinshi cyane, nuko akajya awusohora mucye mucye yitsa, abikora iminota ibiri. Yahise aryama, ntiyatinze gusinzira.

 

TUGARUKE KURI RUGEMA

 

Umuziki waryoshye, ntacyo ari kwikanga, Sandrine na we yabibonye ko umusore rwose afite agatubutse na we si ukumuha care yiva inyuma.

Sandrine: Cheri sha ngaho ngurira agasembuye noneho ndumva zanshizemo izo nanyoye

Rugema: Ubasha akahe se mwana

Sandrine: Shahu se ko za Rufuro zananiye, nikundira liqueur, ariko ntiwigore niyo yaba iya bibiri. Cyangwa se bampe ka V&A mbe ariko nywa ntaza kuma nkakubihiriza

Rugema: Ngaho da. Burya se habaho inzoga zituma umugore yuma

Sandrine: Sha rwose jyewe ndamutse nyoye nka ka Coconut ubwo nta kintu nagupimira pee. Wakubitaho ugasanga ibihu birikubye. Hhhhhh. Ariko nkiyo nateyemo ka rufuro gacye nubwo ntagakunda cyangwa nkaba maze igihe nirira seleri, watermelon cyangwa uturyo tworoshye, sha ubwo nyine washaka aho uri burare iryo joro cyangwa tukigira hasi ugakamura ukaruha.

Rugema: urabivuga nkumva ndushijeho kubishaka ahubwo kamare tumanuke dore amasaha arakuze. Ahubwo se bagenzi bawe ntibabibona nabi ko wabatereranye?

Sandrine: Oya mwana babyihanganire. Uretse ko n’ikirori cyarangiye buriya buri wese ari kwigurira cyangwa umuntu akagurira uwo ashaka. Wowe banza ucomoke nanjye ndahita nza ntawe uri bushone. Turafata moto se cyangwa ni hafi

Rugema: Oya turafata moto. Ubwo twagiye rero, ndaje njye kwishyura nawe ube usezera bagenzi bawe.

BUCYEYE BWAHO

Sandrine: Cheri ko utabyuka se waguye agacuho?

Rugema: Sha ko numva ahubwo se nagusaba tukirirwana koko. Naryohewe ku buryo utabyumva.

Sandrine: Ni iki cyakuryoheye se? Mu byo twakoze byose

Rugema: Sinkubeshye wangiye hejuru, uko winyongaga umeze nk’uwandika zeru nabyuviraga mu mutwe pee. Noneho hari ukuntu narangizaga nkumva uranyunye mama weeee. Zigashiramo neza numva nkumva uwampa ubushobozi nahita nkugabira Rubavu yose cyangwa nkakwihera Kivu yose ukayitwara pee.

Sandrine: Urakoze. Maze buriya sinari nisanzuye neza kubera ni ubwa mbere, ikindi kandi urabibona nari nafashe akantu nyine sinirekuye neza. Ubutaha uzantumire urebe agashya. Nzagushimisha ugirengo ntukiri mu isi

Rugema: Ikibazo cyawe erega ngo nta rukundo ni ukubanza ukishyurwa. Iyaba byari urukundo rwose ngo urebe

Sandrine: Erega abasore ndabazi, ubu wasanga ejo haravuye umuntu cyangwa nahava hakaza undi. Ubwo se urumva wowe ari urukundo cyangwa uba ushaka kuryoherwa gusa? Mbwira

Rugema: Icyakora aho ngaho urantsinze pee. Kandi icyiza cyawe nta biciro cyangwa kukwishyura mbere, wabyise ishimwe, kandi ni ngombwa pee

Sandrine: Ariko tuvugishe ukuri. Ubundi koko kujya ku muntu inshuro nk’izo wangiyeho warangiza ngo urakoze gusa yataha akanywa amazi urumva ari byo byiza? Burya uzi ko nubwo mutabibara, hahenda gushaka umugore kurenza ibi uba ukoze?

Rugema: genda sha ibyo ntaho bihuriye.

Sandrine: Ndakwihoreye. Ubu se nushaka umugore ntuzimuka ukajya mu nzu iruta iyi? Iyo si depense izaba ijeho? Uzajya uhaha birenze uko wahahaga, uzamwambika yaba yaguhaye cyangwa ataguhaye. None urumva atari we uhenze kurenza ibyo byose se?

Rugema: Ibyo ndabyumva ariko wibuke ko na none azatuma ngira umuryango, mpindurirwe izina, nubahwe muri sosiyeti, amfashe mu gutera imbere. Nubwo ku bwe nzasohora menshi ariko nanone ku bwe nzunguka ibitekerezo kandi nzinjiza ibindi byinshi birenze

Sandrine: Sha buri wese agira iyumvire ye. Nzi benshi bakomeye banayobora mu bihugu bikomeye, batigeze bashaka abagore kandi ntacyo babaye nkuko nzi abagore batigeze abagabo kandi rwose sosiyete ikaba ibubaha cyane. Tureke kubitindaho ahubwo reka nigire koga ntahe. Sibyo chr?

Rugema: Uragenda se koko utanyongeye kamwe basi ka mu gitondo?

Sandrine: Urumva se ugifite akabaraga. Jyewe ndahari nta kibazo rwose iyo nemeye kuza mba ndi uwawe. Cyangwa nkubwire akandi dukora karyoha cyane. Tugakorere muri douche niba ibamo hano mu nzu bidasaba kujya hanze

Rugema: Uragirango bitembere muri salon koko ko nabonye wagirango uri umwana wa Nyiransibura. Icyakora nuko wafashe umwanzuro wo kudashaka naho ubundi rwose uwari kuzagushaka yari kuzagwa ahashashe.

 

Bakiri muri ibyo biganiro, bagiye kumva bumva umuntu arakomanze, maze Sandrine wari wicaye ku buriri aba arabyutse ajya kureba ukomanze, akuraho rideau aragaruka

Rugema: Ni nde?

Sandrine: Ni undi mugore wawe ugusuye nyine. Si byo nakubwiraga ngo ubu ndahava haza undi? Jya gukingurira umushyitsi wawe se

Ngaho da. Uyu mushyitsi se utunguranye mu gitondo ni nde noneho? Ni undi mukobwa se mushya cyangwa ni Mugeni wiyiziye? Agace ka 17 ntikazagucike

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s