Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 15

Duheruka Mutesi ahamagara Rugema, undi na we yari ari mu kabari aho Mutesi akora. Twasize yibaza niba ari bumwitabe cyangwa amwihorera.

 

Rugwiro: None se mwana, wiyongoje ute kuza gufata agacupa kandi wari wasuwe uyu munsi

Rugema: Wahora n’iki ko ari ukubura aho ngana. Irungu ryari ryanyishe mpitamo kwiyizira hano nyine.

Rugwiro: None se ko umutoto mbona mutari kumwe, ubu ziri buryohe?

Rugema: Wapi nsanze umutoto yasinziriye mwana. Ahubwo Karashika yanyemereye aga passe k’ubwenge, ndaje ndebe ko mu kanya akantambaza ubundi ndyoherwe. None se bimeze bite?

Rugwiro: Sha njyewe urabizi nta byinshi uretse iyi Karashika yanyifatiye ubundi nifitiye ubuki bwanjye nibwo ntegereza. Ahubwo se mbwira ntiyigeze avumbura ko ka Yvette ntacyo mupfana?

Rugema: Avumbura ibiki ko Yvette ahubwo ushaka wamukinisha film. Yavamo actrice mwiza rwose. Sha yitwaye nka mubyara wanjye neza rwose kugeza atashye. Ahubwo mwana yari amvumbuye ahandi nuko namenye kwidefanda mu mafuti.

Rugwiro: Yari akuvumbuye gute se?

Rugema: Ubushize ubwo Yvette yavaga hano, ari bwo nyine yatubonaga, nariye agaturu nibagirwa kujugunya condom ahabugenewe, nyijugunya munsi y’igitanda. Ubujiji bwanjye, sinigeze nanabyibuka ndi gukora amasuku. Reka rero azamene inzoga maze najya kuyihanagura yuname mu nsi y’igitanda abone ka gakingirizo.

Rugwiro: Ayiwe. Ubwo witwaye ute hagati aho?

Rugema: Sha uriya mwana aranankunda cyakora. Yarabyihoreye kugeza igihe Yvette agendeye abona kubimbazaho, nanjye mubeshya ko ari umusore wansuye nti buriya yazanye umukobwa barabikora tu.

Rugwiro: Uko wamubonye se yabyemeye cyangwa yikirije byo kukwikiza?

Rugema: Reka yemeye wana. Ese ubona jyewe ntazi gutera injuga koko? Ahubwo ndabona Karashika azanye n’umwana hano ubanza ari yo passe anyemereye. Reba ukuntu kambaye weee

Rugwiro: Ariko rero ntibakaturenganye ngo turasambana dufite byinshi bidushotora. Ndebera kariya gakanzu yambaye nukuri. None se ubu niyicara araba yicaje iki si ikariso gusa? Nayo niba ayambaye nsigaye numva ngo ntibakizambara nako. Icyakora jyewe undeba aha narumiwe. None se ubu yaba akwegereye ntugire amatsiko yo kumukoraho koko? Wamukoraho se umubiri ntiwifuze?

Rugema: Gabanya izo ngingo zikurengera nawe ntitukabe abanyabyaha ngo duhite tunibera ba avoka. None semu gihe cya ba sogokuru ko batambaraga wigeze wumva habaho ubusambanyi bukabije nk’uburiho ubu? Cyangwa reba kwa Mswati. Ujya ubona twa video ba bakobwa baho ukuntu baba bibyinira bambaye ubusa hejuru? Ariko nkunda ibiguru byabo gusa. Uziko bose bagira amaguru manini.

Rugwiro: Wapi mwana si bose ahubwo buriya ni bo baba batoranyijwe. Ubwo wasanga ujya ureba ibihinde ukumva ko abahindekazi bose ari beza? Wapi bariya bakina za filimi abenshi baba barabaye ba Miss, baba batoranyije. Naho ibyo wavugaga byo kwirengera, si uko kera bitabagaho ahubwo amakuru ntiyasakaraga nk’ubu. Ikindi nanone umenye ko bari bacyeya ubu twabaye benshi. None se abantu baramutse ari ibihumbi ijana hagasambanamo igihumbi, no kuba ari miliyoni 12 hagasamabanamo ibihumbi ijana wenda ahasambanye benshi ni hehe? Burya ushyize mu cyegeranyo wasanga ubu atari bwo bikabije ahubwo ubu isi yabaye nk’umudugudu ako ukoze kose gahita kamenyekana, nako twanabaye nk’ibyihebe ntanubwo tukibihisha. Uzi kumva umukobwa ari kwigamba uko yagiye gusura umusore akamuraza? Nubwo nanjye andaza ariko ndabinenga

Rugema: Umva gabanya ibibwirizwa niyakirire umwana ndabona bageze hafi batanavaho batwumva turi kubanenga ugasanga mbuze intama n’ibyuma

 

Nibyo koko Karashika yarimo agana aho bari, nuko abagezeho arongera arabasuhuza, wa mukobwa na we arabasuhuza.

Karashika: Umva mwana Sando, aba batype irungu ryabishe kandi jye ndi mu kazi, ube ubaganiriza. Hari iribi se?

Sandrine: Nta wasi bebe. Nite ku wuhe se cyane ko mbona ari babiri

Rugwiro: Wowe uhitemo uwo ushaka wana nta wasi. Undi nabona bimucanze aracomoka cyangwa na we bamuzanire uwo kumufata neza.

Karashika: Umva mwana baganirize bose rata. Ndaje mu kanya reka mbe nakira abakiriya

Karashika yarigendeye nuko abandi basigara baganira, bananywa

Rugema: Jyewe nitwa Rugema uriya ni Rugwiro. Wowe nabyumvise uri Sandrine. Uri gufata iki se ngo tugure dusangire

Sandrine: Sha ugirango ntizimaze kunyica. Mungurire amazi mbanze nzifungure ndaza gufata akandi ko kunywa nyuma yaho.

Bamutumirije amazi, ubwo na bo bakomeza kunywa. Gusa uko banywaga niko Rugema yarushagaho gusatira Sandrine mu biganiro, bigera ubwo Rugwiro yihagurukiye n’icupa rye ajya kunywera kuri kontwari

Rugema: None se mwana ko numva ndi kugukunda, urabyumva ute

Sandrine: Umva injuga mbese. Ukunda umuntu se ukimubona bwa mbere cyangwa ni irari ryaguturatuje

Rugema: None se gukunda umuntu bitwara iminsi cyangwa amezi? Nukuri ndumva ndi kukwiyumvamo ahubwo mbwira

Sandrine: Jye rero abasore nka mwe simbakunda. Nanga umuntu uca ibintu ku ruhande. Mbwira icyo wifuza tubyigeho, ureke kwiraza I Nyanza. Erega ndi kubibona ibyo ushaka (yabivuze amukora ku gitsina cyari cyamaze gufata umurego kubera imyambarire ishotorana no kumukorakora)

Rugema: Sha byo ndumva nashize rwose ushaka wagira uko ungenza

Sandrine: None se nta mukobwa mukundana ufite?

Rugema: Ubwo se ibyo bihuriye hehe koko n’ibyo nkubwiye. Ndamufite

Sandrine: None ubwo jyewe ushaka nguhe mu ruhe rwego?

Rugema: Ariko nawe nagukunze. Erega ushobora no kumusimbura si igitangaza. Urukundo se ntirusanga uwo rushaka ntubizi? Nukuri mbwira tubyigeho

Sandrine: Jyewe rero sinkubeshye imitwe y’abasore narayivumbuye. Reka ngucire ku mayange. Mfite umwana w’imyaka itanu. Uwanteye iyo nda yanyizezaga urukundo akanarunyereka nanjye ngatwarwa rwose. Twabaye inshuti no muri karitsiye barabimenya, aza iwacu afata irembo, anjyana kunyerekana iwabo, naho byose byari ugushaka amaturu gusa. Wumve ko nacuruzaga akajya ambwira ko ari kubaka, nanjye nkajya muha amafaranga ngo ajye kubaka, numva ko ari inzu tuzabanamo. Bya he ko yabaga anyereka inzu z’abandi sha. Amaze kuntera inda ni bwo naje kumenya ko burya afite umugore n’abana batatu, ayo yansahuraga yayashyiraga umugore we sha. Kuva uwo munsi rero nazinutswe abasore. Turyamana umpereza, ubyanga ugenda. Ubu nta mikino. Izo nkundo zanyu muzazigumane narabamenye

 

Rugema yamwumvaga yitonze, nuko aramwegera asa n’umuhobera. Undi na we, niba yari yakunze, niba byari ugushaka kumwemeza aratuza amwegekaho umusaya, maze uko Rugema yakamufashe atangira kumukorakora buhoro buhoro, amanura intoki mu mabere, undi atangira kwitsa imitima no gusa n’uwiruhutsa ameze nk’uwahagira. Rugema yibwiye ko yafatishije, akomeza kumanura intoki akora ku nda, akomeza akorakora ku bibero, hatari hambaye, maze azizamura agana ku gitsina. Sandrine yamufashe intoki arahaguruka nuko amwicara ku bibero

Sandrine: None se ibyo nakubwiye ko wacecetse. Humura ndakuryohereza rwose ku buryo uhita wibagirwa abandi wahuye nabo. Ariko nanjye ubanze unyemerere ikintu uri bumpembe kuko sindi cherie wawe rwose. Sibyo bebe?

Rugema: Sha ndakumva ariko se ko ntazi kujya mu biciro koko? Uremera nze kukugenera bitewe n’uko mpagaze se cyangwa ufite ayo utajya munsi

Sandrine: Jyewe se ndi indaya? Oya nta biciro wowe urangenera rwose nta kibazo. Ngaho reka tubanze tubyine iyo ndirimbo igiyemo ndayikunda.

Barahagurutse batangira kubyina. Uko babyinaga niko barushagaho kwegerana no gufatana, ku buryo wagirango ni abantu basanganywe rwose.

 

Ku rundi ruhande, Mutesi yakomeje guhamagara Rugema akabona ntamwitaba, akomeza kwibaza icyo yaba yabaye. Yabuze ibitotsi, nuko ageze aho arabyuka agana mu kabari ngo abe yiganirira na bagenzi be kuko ayo masaha nta bakiriya benshi babaga bahari.

Ubwo yageraga mu kabari yahise abona Rugema yicaye akikiye umukobwa muri bungalow. Itara ryarakaga.

Mu mutima byamurwaniyemo. Ese agende abasange cyangwa yisubirire mu cyumba ategereze kumva icyo Rugema azamubwira.

Ese uru rukundo amaherezo yarwo azaba ayahe? Ko Rugema akomeza kwitwara nabi kandi Mutesi yaramaze gukunda? Ntuzacikwe agace ka 16

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

1 comment

  1. Yebababa we cyokoze rugema ntanubwoba agira pe .guheheta mukabari umukobwa arimo?ubuse ntatekerezako ashobora kubyuka akahamusanga?

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s