Imiti Indwara Ubuzima

Bio-Oil: Ese koko ikuraho amaribori?

Aya ni amwe mu mavuta ariko akoreshwa nk’umuti uvura bimwe bitandukanye bifata ku ruhu. Ni amavuta aboneka mu bipimo binyuranye, 25mL, 60mL, 125mL na 200mL. Avugwaho kuba afasha abafite amaribori, inkovu ndetse akaba anafasha abifuza uruhu rufite itoto.

Nyamara wasanga wenda warayakoresheje wowe bikanga, undi yayakoresha bikemera. Muri iyi nkuru tugiye kuvuga kuri aya mavuta-muti, tunarebere hamwe ibyo yagufasha n’icyo usabwa gukora.

 

  1. Aya mavuta akozwe n’iki?

Bio-Oil nkuko izina ribyerekana ni amavuta wavuga ko akurwa biturutse mu bimera (essential oils) dore ko mu biyagize harimo:

  • mineral oil (ashobora gukomoka kuri peteroli cyangwa ibimera)
  • sunflower seed oil (amavuta y’ibihwagari)
  • tocopheryl acetate (vitamin E)
  • anthemis nobilis flower (chamomile) oil
  • lavandula angustifolia (lavender) oil
  • rosmarinus officinalis oil (amavuta ya romarin)
  • calendula officinalis (marigold) extract
  • glycine soja oil (amavuta ya soya)

    2. Bio-Oil ivura iki?

Nkuko kuri buri cupa biba byanditseho, aya mavuta yagenewe gufasha:

  • Abafite inkovu (zitari inkovu zikomeye, ahubwo izi dukunze kwita amatashe, ziterwa ahanini no gukira ibiheri cyane cyane mu maso)
  • Gufasha abafite amaribori ntakomeze kuboneka cyane, bivuze ko kwisiga aya mavuta bidakuraho amaribori burundu ahubwo bituma adakomeza kuboneka cyane ku buryo kuyabona bisaba kuba umuntu ashishoje cyangwa akwegereye
  • Gutuma uruhu rusa neza, cyane cyane kuri bamwe baba bafite uruhu rugaragaza kudasa aho usanga nko munsi y’amaso cyangwa ku matama hafite ibara reyenda gusa ukwaryo kandi bikaba byaraje nyuma atari ikibibi
  • Kurinda uruhu kugaragaza gusaza imburagihe
  • Kurinda uruhu kugira umwera.

    3. Ese koko aya mavuta arabikora?

Aha ni ho benshi bagira ikibazo. Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 80 banyuranye bamwe bari bafite udukovu abandi amaribori, abantu 14% gusa ni bo bagaragaje gukira ku buryo bugaragara.

Icyakora uretse ibyo, hari ibindi byagaragajwe n’abakoreweho ubushakashatsi.

  • 93% bavuze ko aya mavuta atuma uruhu rukomeza guhehera, ntirube rwagira umwera
  • 61% bo bavuze ko aya mavuta yatumye uruhu rwabo rurushaho gusa neza
  • 51% bavuze ko amaribori yabo n’inkovu bitakomeje kugaragara cyane
  • Naho 17% ni bo gusa bavuze ko nta mpinduka n’imwe babonye.

4. Haba hari ingaruka mbi zo kwisiga aya mavuta?

Muri rusange ibigize aya mavuta nta na kimwe kirimo cyakangiza uruhu, rero kuyisiga niyo waba udafite kimwe mu byo avura nta kibazo kirimo. Icyakora mu gihe uruhu rwawe rwasataguritse cyangwa ruva ufite ibiheri bitonyoka,  ntabwo wemerewe gukoresha aya mavuta, kuko muri yo habamo linalool, yatera umubiri ubwivumbure n’uburyaryate iramutse yinjiyemo.

Umwanzuro

Ibintu byo ku ruhu bisaba kwihangana no gutegereza kuko amaribori umaranye imyaka 5 cyangwa 10 ntuzumve ko wakisiga icyumweru kimwe ugahita ubona impinduka no gukira. Si ibyo gusa ni kimwe no ku dukovu, uko tumara imyaka myinshi ku ruhu niko no gukira bitinda cyangwa bikanga. Niba ushaka gukoresha aya mavuta, bikore hakiri kare kandi nturambirwe.

NB: Ibi tubitanze nk’inama, ntabwo turi kwamamaza cyangwa gucuruza kuko ntabwo turi abakozi b’uruganda ruyakora cyangwa ngo tube ducuruza aya mavuta. Ukeneye ibirenzeho wasura urubuga rw’uruganda rukora aya mavuta, ari rwo bio-oil.com.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s