Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 14

Agace gaheruka karangiye Mutesi abaza Rugema agakingirizo abonye munsi y’igitanda ibyako. Twasize Rugema agiye kumusubiza, tutazi niba ari bubashe kuhikura cyangwa se ari bufatwe agakanja amanwa.

Karashika: Ngaho se zimpe mwana zigishyushye. Ubu nyine bamaze kugusujyura. Ntikiri guhinda umuriro se?

Mutesi: Kandi uri akaraya wowe. Bansujyura se nibyo byari byanjyanye. Twebwe turitonda sha. Kuganira mu kinyabupfura. Ariko byari byiza disi. Burya urukundo ruraryoha peee

Karashika: Wapi ntabwo ruryoha haryoha ibikorwa byarwo. Urukundo se bararurya. Ngaho se mpa amakuru nyine winyicisha amatsiko. Uhere ugeze yo ugeze utashye

Mutesi: Umva, ubwo nageze ku nzira aza kumfata. Ngeze iwe nsanga hari umukobwa waje kumufasha kunyakira, ni ko yambwiye ngo ni mubyara we. Yitwa Yvette

Karashika: Yego ndamuzi uwo mukobwa. Agakobwa kogoshe coupe irimo teinture?

Mutesi: Yego ni uwo rwose. Sha nasanze nyine hari ka divayi, uwo mukobwa adukorera umureti, eh wana nawe urabyumva nyine. Ubundi turaganira we, mbese numvaga nageze mu yindi si. Mbega umusore uzi kuryoshya urukundo. Sha uretse kunkorakora bisanzwe bidakabije nabyo no kunsoma ntiyigeze anatekereza ibyo kunsaba kuryamana pee.

Karashika: None se urumva yari kubigusaba gute kandi nyine hari undi mukobwa. Ubwo se mwahaviriye rimwe cyangwa wahamusize. Rwose ntunyumve nabi niba wahamusize rwose ababyara burya ntibazirana wasanga wagiye agahita amwanura. Keretse niba yagiye mbere yawe. Nabwo kandi wasanga wasanze amaze kumwiyunyuguza abasore jyewe buriya nubwo mbakunda ndabatinya

Mutesi: Sha yahansize rwose gusa impungenge wagize nanjye nazigize. Gusa nyine iyo umuntu yakunze ubanza baba bamukinze ibikarito mu maso kuko ibibazo namubajije uburyo yabinshubijemo rwose sinanyuzwe ariko nyine nta kundi

Karashika: Ngaho da. Ngo byagenze bite se kandi

Mutesi: Ntacyo naguhisha wowe undusha ubumenyi wenda wanangira inama. Urabona nari nicaye mu cyumba ariho turi kuganirira. Nuko ubwo twaganiraga sinzi uko nakomye ikirahure gato inzoga imeneka hasi, njya kuzana itorosho ngo mpahanagure. Uko nakunamye ndeba munsi y’igitanda mba mbonye agakingirizo gakoresheje. Ndiyumanganya sinabimubaza gusa ku bw’amahirwe Yvette asezera mbere arataha. Ubwo twavaga kumuherekeza rero numvise ntakwiye kugenda ntabajije, mba mubajije iby’ako gakingirizo kari aho, kandi gakoreshejwe ariko uburyo yanshubijemo sinanyuzwe pee.

Karashika: Nuko ye kagire inkuru rero

Mutesi: Umva nabimubajije ati akahe gakingirizo se? Nti aka mfite mu ntoki. Nti aya si amasohoro arimo se cyangwa ushaka kumbwira ko ari igikoma wamennyemo. Ubwo aba arararamye arimyoza aba arihanukiriye ari ariko kuki Peter kweri ari umuginga

Karashika: Peter se wa hehe kandi

Mutesi: Ngo ni umusore wamusuye, undi ariko ngo yari afite gahunda yo kwigira ku kazi arahamusiga. Ngo ubwo wasanga ari we wahazanye umukobwa bakabikora noneho agakingirizo ntibakajugunye ahabugenewe bakagashyira aho munsi y’igitanda.

Karashika: Ubwo kandi wabyemeye dore ko uri akajiji

Mutesi: Sha nyine nanze gutera amahane ndabyemera. Erega nanatekereje nti niyo yaba we, ariko byibuze yibutse kwikingira. Gusa nanone nkibaza ukuntu abikora kandi tugihararanye bikanyobera nyine.

Karashika: Sha uracyari umwana mu gakino koko. Ari jyewe ntaba yangendanye ntanyuzwe

Mutesi: None se wari kubigenza ute

Karashika: Guhira mubwira agahamagara uwo Peter, ubundi akabimubaza niyumvira. Wanasanga nta muntu witwa Peter baziranye buriya rero.

Mutesi: Ariko uziko nabaye akajiji koko we. Ubutaha nzijijisha musabe terefoni ye ndebe ko mbonamo izina Peter. Nindibona musabe amuhamagare nindiburamo ubwo nyine nabwo musabe ansobanurire

Karashika: Hanyuma se nutsindwa ko bizahita bigabanya urukundo yagukundaga agushinja kutamwizera. Uzabanze ubyigeho neza utazabura intama n’ibyuma. Uriya musore nzi ko witwaye neza mwazagerana kure kandi aritonda uko jyewe muzi. Uzi ko nta na rimwe ndamubona ari kumwe n’umukobwa. Yego nanone nta byera ngo de, ariko ushaka wafatiraho. Ngaho reka nigire mu kazi, nawe ba uruhuka. Noneho ubanza ndi butahe bucyeye hari abantu bari bukorere anniversaire hano. Ubwo ni ugutaha batashye

Mutesi: Sha sawa mwana reka nduhuke ntabwo ndi bunasunutse ubuzuru mu kabari.

 

Ubwo Karashika yaragiye mu kazi. Ubwo yari mu kazi yagiye kubona abona Rugema aramuhamagaye amubaza niba Mutesi yahageze undi amubwira ko asize aryamye.

Rugema: Niyo mpamvu muhamagaye ntanyitabe noneho

Karashika: Sha ubwo nyine yasinziriye tu. Ngwino se ugure kamwe

Rugema: Sha ndumva ntameze neza mwana sinaza aho

Karashika: Nyamara ushaka waza nkakubwira utuntu tw’ubwenge. Hari n’abatoto hano bagize annive ntiwaburamo ako uhitana iri joro

Rugema: Icyo ngukundira uba uzi kumpahira. Ngaho tanga commande ya twa zingalo nka tune ndaje nsange duhiye

 

Rugema yaraje aricara, nuko Karashika aza kuba amuganiriza dore ko ayo masaha nta bakiriya benshi yari afite.

 

Ku rundi ruhande, Mutesi yarakangutse asanga kuri terefoni Rugema yamubuze, nuko ahitamo kumuhamagara.

Rugema aho yicaye na Karashika yabonye terefoni isonnye, abona ni Mutesi.

Ese aramwitaba amubwire ko ari aho, cyangwa aramwihorere? Ntuzacikwe agace ka 15

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s