Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 13

Duheruka Mutesi yasuye Rugema, aho yari yapangiwe bakamwemeza ukuntu Yvette ari mubyara wa Rugema. Twaherutse yunamye munsi y’igitanda, yikanga ikintu.

 

Yaratekereje, asanga byaba byiza ahanaguye inzoga yamenetse gusa, ibindi akazabivuga ikindi gihe. Yumvaga atari byiza kuba yabaza ikibazo gikomeye kubera hari undi muntu

 

Yamaze guhanagura asubiza itorosho hanze nuko aragaruka

Rugema: Icyakora cherie ufite amabuno ateye sentiments pee. Uziko wunamye nkumva mu maguru byakomeye

Mutesi: Indaya mbaya. Mvanaho uburaya cheri

Yabivuze undi amukurura amuryamisha ku bibero atangira kumukorakora mu misaya, ari na ko anyuzamo akamusomagura.

Rugema: Cherie, nukuri ndumva nishimye kuba waje hano. Mu kuri buriya uriya mubyara wanjye mufata nka sister muto, uzasanga tunitana ba cheri rimwe na rimwe ntuzatungurwe. Ariko nanone buriya yishimye kuba noneho waje bajyaga banserereza ngo intama yarankandagiye kubera nari ntarabereka inshuti

Mutesi: None se ni jye wa mbere mukundanye cheri

Rugema: Oya si wowe wa mbere ahubwo nuko ari wowe abashije kubona. Ndumva nishimiye kukwerekana ndetse nibinaba ngombwa nzajya kukwereka iwacu, niba unkunda nawe ntuzatinye kunyereka iwanyu

Mutesi: Uvuze iwacu nibuka ko kuva naza ino ntarasubirayo. Ahubwo nimpembwa nzahita njyayo pee. Nkumbuye mama

Rugema: Uwazaguherekeza se cherie? Ndabizi wowe uzararayo ariko naguherekeza ngataha nta kibazo wowe ugasigara uganiriza umukecuru. Ndabazi abantu bakuru azasigara akubaza utubazo twinshi cyaneeee

Mutesi: Ko twaba twihuse cheri? Ahubwo nabanza nkajyayo nkamuteguza nkamubwira ko ningaruka nzamuzanira umukwe akamumenya. Sibyo cheri?

Rugema: Nabyo ntacyo. Ariko shahu ufite amabere meza we. Nkoreho numve?

Mutesi: Oya sha cheri. Ngo iyo bayakozeho bituma agwa. Utangushiriza amabere nawe.

 

(Yahise yijijisha akoraho)

Mutesi: (abyuka ku bibero) Cheri nibi byarimo se?

 

Yahise ahaguruka ajya muri salon asanga Yvette yibereye kuri chat

Mutesi: Ese ko wiheje wowe ntuze kutuganiriza?

Yvette: Reka nanze kubarogoya da. Ahubwo se nigendere mushaka kugira uko mwigenza?

Mutesi: Ngo iki? Ababyara muransetsa cyakora. Ubu urumva koko nakubwira ngo genda tubikore. Ahubwo ngwino tuganire twese kuko mu kanya ngiye kugenda

Yvette: Umva sha ahubwo nanjye ndi hafi gutaha maze. Nari naje kumufasha kukwakira kandi ndarara I Musanze nshaka kugenda hakiri kare. Ariko utazavuga ngo naragusuzuguye reka nze tuganire twese da.

Na we yarinjiye nuko batangira kuganira muri rusange

Rugema: Ese cherie, ko ntigeze nkubaza, nta musaza wawe ufite ngo tumurangiye Yvette ko agiye guhera ku ishyiga

Yvette: We nkwiyame se. Nta mugabo nshaka hoshi. Gusa ari musaza wa Mutesi ubanza byaba mahwi. Iwabo haboneka icyororo rwose

Mutesi: Sha nubundi ntiwamwemera. Ubu se umuntu w’icyuki nkawe yakiteza umuntu utarize w’umuhinzi sha ko ari ko musaza wanjye yimereye

Yvette: Urukundo ubanza wowe utaruzi disi. Rwose urukundo iyo ruje ntumenya aho rukuganisha kuko ushiduka umeze nk’inzanga, ugasanga umukire asanze umukene, ugasanga uwize asanze utarize umusiramu agashaka umukirisitu, umwirabura ku muzungu, mbese urukundo ni ikintu utamenya

Rugema: Jyewe rero niho ndukundira kuko urukundo nyarwo ntirugira imipaka. Ntirwita ku miterere y’umuntu ahubwo rwita ku marangamutima ye. Yaba afite ubumuga ubwo ari bwo bwose, ibyo ntubyitaho ngo ubitindeho, ahubwo uba ubona akurutira abadafite ubumuga. Jyewe ndi umuhamya nabonye benshi bakundana ugasanga abantu babibazaho bikakuyobera

Mutesi: Icyakora nanjye sinumva ukuntu umusore mwiza nkawe yankunda pee. Ubu biba byandenze rwose nkumva ndi mu yindi si, mbese nkibaza icyo nakoze cyatumye unkunda kikanyobera. Gusa wa mugani buri wese agira igare rye

Yvette: Iyo mitoma muyiterane natashye. Umva aba cheris ndumva nshaka gutaha mushaka mwamperekeza I Musanze si hafi ntaza kurara ngenda. Kandi bro, urabizi kuva ku muhanda aho ntaha harimo akagendo, rero bwije cyane naseba.

Mutesi: ahubwo reka tujyanirane niba ugiye nanjye ntahe buri kwira. Ubwo aduherekeze twese

Rugema: Ubwo reka dukoreshe gahunda ya FIFO. First In, First Out. Uwinjiye mbere ni we ugenda mbere.

Mutesi: Ariko na LIFO iremewe. Last In, First Out. Uwinjiye nyuma asohoke mbere

 

Bose barasetse nuko bemeza ko babanza guherekeza Yvette, hanyuma bava guherekeza Yvette, Mutesi akabona gutaha na we.

 

Baramuherekeje bagenda baganira, mbese ubona ari inshuti zahuje urugwiro. Bageze ku muhanda, bahagarara akanya gato

Yvette: Umva bro, ngwino mbanze nkongorere akantu

Bagiye ku ruhande nuko

Yvette: None se ko nta kintu uri kumpereza ntiwibuka amasezerano koko cyangwa mpite nkuraburiza

Rugema: Uzi ko nta mikino ugira. Numvaga byarangiye maze

Yvette: Ese ubwo ucyeka ko byanshimishije we? Oya rwose nta na gato pee. Gusa nyine nta kundi nihanganye, naho ubundi nabonaga akuryamyeho agashiha kakaza. Burya menye impamvu n’indaya zijya zifuha abantu dukunda kwiharira pee. Mpereza ngire aho nyura nifatire kamwe dore ndumva mu nda bimeze nabi

Rugema: Ndaguhereza bitanu ntunsakurize rero. Kandi ujye kure y’umuhanda ataza kukubona atashye dore azi yuko ugiye I Musanze, ndi bumubeshye ko ari tike wansabaga.

Yakoze mu mufuka amuhereza inoti ya 5000 nuko undi amaze kuyabika arabasezera na bo basubira mu rugo kuganira aya nyuma kuri uwo munsi.

Rugema: Ariko abakobwa muranyica. Uziko yari arimo kunsaba tike sha

Mutesi: Ariko ni byo. None se ntiyari aje mu nyungu zawe koko? Ikindi ni mubyara wawe, ikindi nta kazi afite, urumva koko adafite ishingiro cheri?

Rugema: Ariko wa mugani ni byo. Amahirwe mfite wowe utaha hafi nta tike uzajya unyaka. Naho ubundi nazaseba. Ese uzajya unsura kangahe mu cyumweru

Mutesi: Kabiri mu kwezi karahagije. Ntazagusura kenshi ukandambirwa. Gusa jyewe niyo naba ntaha kure nta tike nagusaba keretse unkumbuye ugasanga nta tike mfite. Burya jyewe ndabigaya kumva ko igihe cyose usuye umutipe agomba kuguha tike. Ubwo se ubundi umuntu yaba yaguhaye itike ye ntagukoreshe icyo ashaka cyose koko? Jyewe rwose simbyumva na gacye.

Bakomeje kuganira kugera bageze mu rugo, barongera baricara, bakomeza gukina by’abakundana. Mutesi yari abonye akanya noneho bari bonyine, nuko arongera arunama akora munsi y’uburiri, akuramo agakingirizo gakoresheje, akereka Rugema

Mutesi: None se cheri ko wambwiye nzajye ngusobanuza icyanyobeye, aka gakingirizo kakoreshejwe na nde? Ryari? Ko utakajugunye?

 

Ubu ntafashwe se? Arisobanura gute se? Cyangwa aramushushanya amwemeze? Agace ka 14 ntikazagucike

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s