Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 12

Mu gace gashize Rugema yari ategereje umushyitsi we w’imena, Mutesi. Duheruka yiteguye byose ndetse yanaguze ibyo kwakiriza umushyitsi. Nyamara ubwo yari ategereje umushyitsi we, ni bwo yumvise umuntu akomanze ajya kumukingurira.

 

Ubwo Rugema yakinguraga yasanze ari Yvette uje atanamuteguje

Yamukubise amaso arikanga ayoberwa ikimugenza.

Undi, nk’umuntu usanzwe ahaza ntiyategereje karibu, yahise asunika urugi Rugema yari afashe arinjira, gusa amuha akabizu ku itama.

Akigera muri salon yahise ahagarara, ubona ko atunguwe

Yvette: Cheri ni nde uri hano?

Rugema: Sha ntawe pee. Kubera iki se?

Yvette: Sha isuku yawe koko ko nyizi, ubu koko ibi biri ku busa? Ninywere kuri kariya ka wine se mwana ko mbona kari kundembuza?

Rugema: None se ahubwo ko uje utampamagaye uzanywe n’iki mwana?

Yvette: Ese ko mbona amaso akuvuyemo we? Nkomeze mpagarare se sinicare ni byo ushaka cyangwa njye mu cyumba ushaka agaturu?

Rugema: Sha ndumva unteye stress sinkubeshye gusa nta kundi mbwira ikikugenza hanyuma tuganire kandi umbabarire unyumve ndakwinginze

Yvette: Ubushize mvuye hano nahibagiriwe amaherena sha. Kandi ndayakunda ngiye kuyambara nyabuze nibuka ko ari hano. Nagiye kugura unite ngo nguhamagare nkubaze ko uhari, mpura na Rugwiro ni we umbwiye ko uhari utakoze sinirirwa nyagura. Niyo nari nje kureba rero nta kindi humura. None se ngo bimeze bite nyine ko mbona wabuze amahwemo

Rugema: Reka mbanze nkubaze. Nkubu uje hano ugasanga ndyamanye n’undi mukobwa wabigenza ute?

Yvette: None se ubwo byaba bindeba koko? Ahubwo ikibazo uko uwo mukobwa yabifata kuba abonye nje hano, wamusobanurira gute? Naho jyewe urabizi nta birenze ndiragira nkicyura. Ikindi wambwiye ko duhuzwa na sex gusa kandi ntacyo bintwaye kuko urandyohereza nkemera. Nta nda uzantera nta ndwara kuko buri gihe ukoresha condom. Ntiturabikora ngo ubure kumpa agatike gafatika. Ubwo koko naba ngushakaho iki kindi?

Rugema: Umva rero si jye nakubwiye ngo uze hano, ndagusabye ngiye kugusaba umfashe mu gakino ngiye gukina.

Yvette: Kameze gute se kandi

Rugema: Wabivumbuye hari umukobwa ugiye kuza hano kandi ni ubwa mbere ari bube ahaje. Nshaka kumufatisha rwose

Yvette: Ahubwo reka nigendere ataraza atahansanga ukaba uhombye ituru nshyashya. Ubwo ndabyumva nyine mu maguru byakomeye. Ahaaaa. Sha ukunda abakobwa. Ubu koko ejobundi mvuye hano uhise ubikumbura?

Rugema: Ntabwo nshaka kubikora uyu munsi ahubwo agusanze hano byarushaho gutuma anyemera ku buryo ubutaha yazaza imyenda yayikuriyemo

Yvette: Ubwo jyewe turaba turangizanyije ariko twumvikane. Si byo?

Rugema: None se ubundi uretse kwirengagiza koko hari gahunda irambye dufitanye cyangwa ni ukuryoshya? Nkorera umuti wowe nushaka unyishyuze nubundi ndabizi nta cyawe cy’ubuntu

Yvette: Ngaho mbwira uko ushaka ngufasha

Rugema: Urabona igihe uva hano nguherekeje uwo mu sister yaratubonye, nanjye naramubonye niyo mpamvu twanyuze hariya ku ibagiro. Rero namubeshye ko uri mwene wacu, abyumva vuba. Dore rero uko bigiye kugenda, nshaka aze agusange hano, nongere mubwire ko uri wa mwene wacu. Umfashe kumwakira, we arahita abona ko mukunda bya cyane ku buryo ndi no kumwereka bene wacu. Urumva ko umutego ari bube awuguyemo neza. Nibirangira tumuherekeze, urumva ko turi bugaruke wowe tukinegura nyine. Unandebere niba kamirika ntazaba nisondetse

Yvette: Sha nubwo mbyemeye kuko uri ijama yanjye ariko uri umugome. None se basi uzamushyira amago cyangwa ni ukumurya gusa ubundi bikazarangira umuretse?

Rugema: Ese ubona koko jyewe mfite gahunda y’abagore vuba aha? Nako nta na yo na we urabizi. Abana babiri barahagije nzarera abo. Wowe nkorera umuti, ibindi tuzabyigaho.

Yvette: Nta kibazo rwose ndagukorera umuti. Kukwita bro biroroshye cyane. Ndanabakorera special rwose. Ariko niwibeshya ugashaka amaturu ndayihubuzamo utaza kuntera ibibazo wa muswa we.

Bakiri muri ako kagambane ni bwo Rugema yabonye Mutesi amuhamagaye.

Mutesi: Cheri ngwino umfate ngiye kugera hahandi wambwiye

Rugema: Sawa reka nshyiremo agakabutura nzamuke. Ndaje urasanga mpahagaze.

Yagiye kureba umushyitsi, Yvette na we asigara yiyicariye aho, nyine yabaye mubyara we nk’uko Rugema yabeshye Mutesi.

Turabona Rugema ageze ku muhanda, abona Mutesi aturutse imbere ye amanuka. Yikozeho rwose peee. Nk’ugiye gusura cheri koko. Akajipo k’ubururu bwijimye kagera hejuru gato y’amavi ku buryo atambuka amaribori ye ari kuri gahunda akarangaza abamureba, agasakoshi keza k’ubururu kagezweho, agashati k’umweru kamwegereye ku buryo igituza cye cyiza cyishushanyije, udukweto tureture bidakabije, amadarubindi y’umurimbo, amaherena ku matwi.

 

Rugema yarahagaze ategereza ko amugeraho, amuhobera bidakabije amwongorera ko amusuhuza neza bageze mu rugo, undi aramwenyura amukubita agashyi ku itama, nuko bamanuka berekeza mu rugo.

 

Baragiye bagezeyo Mutesi abona ahantu binjiye ntihakinze

Mutesi: Cheri ubu ko usiga udakinze ntibakwiba koko?

Rugema: None se nakinga kandi hari umuntu?

Mutesi: Cheri ubana na nde se?

Rugema: Nta we tubana pee. Ni karibu ahubwo

Mutesi acyinjira yahise abona Yvette. Yari yambaye ya myenda yabonye yambaye ku buryo yahise amwibuka

Yvette yarahagurutse aramusuhuza amuha karibu.

Yashatse kwicara muri salon ariko Rugema amuha karibu mu cyumba, undi ntiyigeze abigiraho ikibazo dore ko yari abonye hari undi muntu yumvaga nta bwoba afite. Bageze mu cyumba, Rugema yamubwiye ko noneho agiye kumusuhuza

Barahoberanye, barasomana bamara akanyaaaaaa, kugera ubwo bicaye ku buriri bagisomana.

 

Gusa ibyo ntibabitinzeho, dore ko bagombaga no kuganira

 

Rugema: Cherie ni karibu iwacu rero. Uriya ni wa mubyara wanjye nakubwiraga. Namusabye kuba ahari akamfasha kukwakira

Mutesi: Ubu se yaje aturutse I Kigali koko?

Rugema: Oya aba I Musanze gusa ari gushaka akazi inaha, nibikunda azaba inaha nakabona.

Yahise amuhamagara undi nawe yinjira nyine nk’uwitabye mubyara we

Rugema: Cherie uyu ni Yvette, ni wa mubyara wanjye nakubwiraga. Yvette, uyu ni Mutesi, ni we cherie wanjye nakubwiraga uri bunsure. Ngaho mwakire rero

Yvette: nishimiye kumumenya rwose. Mutesi se ka wine ntakabasha?

Mutesi: Ndakabasha nta kibazo.

 

Yaragiye abasukira mu kirahure arabazanira, nuko asubira gutegura umureti na bo basigara baganira.

 

Ikiganiro cyagenze neza rwose, baganira ibya mva he na njya he, Yvette na we akanyuzamo akaza kubaganiriza, ubundi akisubirira muri salon, yibereye kuri chat.

 

Uko baganira bananywa, ikirahure Mutesi yanyweragamo cyaranyeganyeze, inzoga imeneka imbere y’uburiri itemba igana mu nsi y’igitanda. Rugema yashatse kujya kuzana icyo kuhahanagura, Mutesi amubwira ko abikora.

 

Yaragiye asaba Yvette itorosho, nuko asubira mu cyumba apfukama imbere y’uburiri ngo ahanagure neza munsi y’igitanda, uko yakunamye areba munsi y’igitanda, sinzi icyo yarabutswe munsi y’igitanda, nuko asa n’uwikanze.

Ni iki se kandi abonye munsi y’igitanda? Ni inzoka se cyangwa hari ikindi kimukanze? Ntuzacikwe agace ka 13

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s