Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 11

Agace gaheruka twagashoje Rugwiro asabye Rugema kumugurira ubundi akamwigisha uko azabwira Mutesi ubundi agacururuka. Mutesi we byari byamuyobeye dore ko gukunda Rugema byari bigeze ku ntera yo hejuru.

Rugema na Rugwiro baraganiriye nuko bageze aho baza gutandukana. Rugema yaratashye arara atekereza ku buryo aza kwitwara imbere ya Mutesi, niba koko ibyo Rugwiro yamugiriyemo inama biri bukunde cyangwa biri bwange.

Bukeye yahisemo kuvugisha Karashika, dore ko ari we yumvaga yamenya neza amakuru ya Mutesi akaza kuyaheraho abwira Mutesi ibyo ashaka

Rugema: Salama mwana Charlotte

Karashika: Iryo zina wowe ujya uryibuka. Bite se musaza

Rugema: Ni fresh mwana. Umva uri wenyine ko nshaka ko tugambana?

Karashika: Yego ndi jyenyine mbwira nta wasi. Ngo bimeze bite se?

Rugema: Umva mwana urabizi ko ndi gutereta ka Tesy ariko ndi kubona biri mu nzira zo gupfa kandi ndagashaka bya hatari. Wowe ndashaka unkorere umuti. Ejo kavuye ku kazi saa ngapi?

Karashika: Umva mwana aho ho urabanza umenemo uducupa kabisa

Rugema: Wowe nkorera umuti mwana ibindi uzaba ubimbaza nyuma. Ntubizi se

Karashika: Sha ejo yatashye kare, yari yagiye kureba umukobwa w’iwabo ukora kuri ya etage. Ni na ho yaraye ubu ntaraza, buriya araza ajya mu kazi. Uyu munsi arakora amanywa. Amakuru si ayo washakaga se

Rugema: Sha urakoze mwana. Nijoro icupa urarinywa rwose. Reka nikorere umuti neza ahubwo turasubira

Yarakupye nuko abanza gupanga neza gahunda ze, nuko ahita ahamagara Mutesi

Mutesi: Allo. Waramutse

Rugema: bite se cherie. Ese ko wankinishije ubu uzabona inzoga nzaguca koko?

Mutesi: Ngukinisha gute se kandi?

Rugema: Si wowe ejo wampamagaye umbwira ko unkumbuye ngo nze kukunyuraho ku kazi ngusuhuze? Ubu se ko naraye mpanyuze nakubonye? Ukuntu nari ngufitiye surprise gusa. Wakoze cyakora

Mutesi yabaye nk’utunguwe, nuko amarangamutima ahita azamuka

Mutesi: Yoo. Sha ubwo se wahageze ryari koko ko natashye nka saa kumi n’ebyiri?

Rugema: Ndaza ku kazi iwanyu nimugoroba ndagusobanurira nta kibazo. Si byo cherie mwiza?

Mutesi: Ni byo uze nanjye ndagukumbuye gusa mfite n’ibyo nshaka kukubaza ubundi nkabona gusubiza cya kibazo cyawe. Ubwo ni ah’icyo gihe reka nitegure nkajyeho ndakora amanywa uyu munsi

Yamaze gukupa ubundi Rugema aho ari yicinya icyara. Ku mutima ati igitego cya mbere ndagitsinze. Yikomereje gahunda ze, abwira Rugwiro ko ari bujye kureba Mutesi kandi yamubeshye ko yari amufitiye surprise.

Rugwiro: None se ubwo uri bumubwire ko iyo surprise wari umufitiye ari iyihe?

Rugema: Nanjye byancanze. Ariko abakobwa bakunda utuntu turyohera ndi bugure ka chocolate nkitwaze mu mufuka, ndakamuha mubwire ko ari ako nari nakuye I Kigali. Ari bwishime ndabizi

Rugwiro: Ndumva waciye akenge nawe noneho tu. Ubundi kera hose warebaga hehe, ubu ba bandi bagiye bagucikaho kubera gufatafata ntuba warabemeje.

Rugema: Umva mwana reka nkureke ubwo ndi bukubwire uko byagenze nimvayo nijoro.

Amasaha na yo ntiyatinze kugera, umugoroba warageze dore ko yashakaga ko Mutesi arangiza akazi yahageze, nuko afata inzira yerekera aho Mutesi akorera.

 

Mutesi na we wagirango yashakaga kumwica mu mutwe. Yari yambaye akajipi kagufi k’ubururu bwijimye, nuko ashoje akazi akuramo umwenda w’akazi yiyambarira agashati kabonerana ku buryo uretse sutiye yari ihishe amabere ahandi hose hasaga n’ahaboneka.

 

Yamushuhuje bisanzwe kuko yamusanze mu kazi, amwakira nk’abandi bakiriya kugeza ubwo yashoje akazi nuko nkuko nyine tuvuze yari yambaye, aza agana aho Rugema yicaye

 

Yahise ahaguruka, amuhobera neza yitonze baregerana ku buryo rwose imibiri yakoranagaho neza. Baranasomanye rwose, uko babyifuza, nuko baricara barebana

Mutesi: cheri nari ngukumbuye gusa ndumva ntishimye

Rugema: Ufite ikihe kibazo se chr? Ahubwo akira akantu nagukuriye I Kigali.

 

Yahise akora mu mufuka, amuhereza chocolat yamuzaniye. Undi akiyibona yasabwe n’ibyishimo ahita amwegera amuhobera amusomagura. Aramushimira nuko arayipfundura atangira kuyirya, ari na ko akoraho agatamika Rugema.

Rugema: Cherie, urabizi ndagukunda rwose. Simba nifuza ko wababara cyangwa ngo uhangayike, mba numva wahora wishimye. Urukundo ngukunda ntawundi nigeze ndukunda nta nuwo numva nzarukunda. Ejo ubwo navaga I Kigali nanyuze hano kukureba nsanga udahari, nuko sinirirwa nguhamagara kuko bari bambwiye ko wagiye kureba ngo umuvandimwe wawe. Nari nturukanye I Kigali na mubyara wanjye nashakaga kumukwereka, turakubura. Ngayo nguko. Uzi ukuntu yanyise umubeshyi w’umwiyemezi sha. Ndaguca amande

Mutesi: Sha cheri mbabarira pee. Gusa ndumva mbabaye nanagize ibimwaro n’isoni kubera gucyekera ubusa. Imana imbabarire nawe kandi umbabarire.

Rugema: Wacyetse ibiki se kandi

Mutesi: Buriya nkubwira ngo ndumva ntishimye ni uko nari nakurakariye. Ibyo umbwiye byose ejo narabibonye. Navuye hano njya kwa Fofo ku kazi, ubwo navagayo rero narakubonye n’uwo mukobwa, nikinga ahantu ngo mbitegereze neza. Naraye ndira nzi ko wanciye inyuma cheri. Numvaga ntazakubabarira none ndumva ari jyewe ukeneye imbabazi zawe. Mbabarira sinzongera gucyeka

Rugema: Cherie ndagukunda kandi ndakubabariye. Ubusanzwe gucyeka si byiza. Ushobora no kumvana abantu ibintu, bazanakubwira byinshi, bimwe biri byo, ibindi byarabaye kera, cyangwa se banambeshyere. Rero ni ahawe kumbaza, niba unkunda koko ukwiye no kunyizera. Ukumva ko ibyo nkubwiye ari ko kuri kurenza ko wakumva ibyo abandi bakubwiye. Ni bwo urukundo rwacu ruzasugira rugasagamba. Si byo cherie?

Mutesi: Nibyo rwose cheri. Kandi nkunda ko unyumva. Undutira benshi. Mbese iyo turi kumwe mba numva ntazi aho ndi, mba ndi mu isi ntazi.

Rugema: None se cherie, kuvuga ni ugutaruka. Koko uzakomeza kubaho utazi aho mba? Ubu se ndwaye wamenya unsura hehe? Ubu se nkeneye kugira icyo ngutuma wenda ndi nka hano wabigenza ute? Kuki koko ukomeza kumfata nk’umunyamahanga imbere yawe?

Mutesi: Cheri ibyo unkoreye n’ibyo umaze kumbwira bitumye ndushaho kukwizera. Gusa ngusabe ikintu kimwe. Sinzaba nje ngo turyamane. Nzaza kukuganiriza, ubundi ntahe. Niba ubyemeye, ejo nzaruhuka, nagusura.

Rugema: Umva nkubwire, ntabwo nshyize imbere imibonano rwose kuko si yo yaduhuje si na yo yubaka umubano hagati y’abantu. Ahubwo icyo ndeba kurenza ibindi ni urukundo hagati yacu. Rwose ejo ni karibu. Ahubwo mbwira isaha

Mutesi: Nzaza nka saa munani kugira tuganire akanya kanini kandi nze no kugaruka hano hakiri kare boss atazandeba nabi. Ahubwo se nzahabwirwa n’iki?

Rugema: Nugera hamwe wambwiraga wabonye ngeze ukatwikinga uzahite umbwira nzahita nza kugufata. Nta mayobera ahari rwose.

Mutesi: Urakoze. None se cheri nzaze nambaye iki

Rugema: Nkunda iyo wambaye ijipo nka gutyo. Uje wambaye ijipo byaba ari uburyohe

Mutesi: Niko nzabikora rwose nta kibazo.

Bakomeje kuganira, kugeza ubwo Rugema yasezeye arataha ajya kuryama.

 

BUCYEYE

 

Rugema ari gushyashyana yitegura umushyitsi. Birumvikana nk’umuntu uje kumusura bwa mbere, agomba gusanga urugo rucyeye, uburiri bushashe neza, ibintu byose biri ku murongo. Yaguze amagi ngo aze kumukorera umureti, ndetse yanaguze ka divayi bari buze kunywa baganira.

Ibyo gutegura abishoje yagiye koga nuko yicara ategereje umushyitsi. Terefoni yari iri hafi ye ngo ataza kuvaho amuhamagara akamubura.

Gusa ubwo yari yicaye yagiye kumva yumva umuntu arakomanze, nuko ajya kureba uwo ari we

Agikingura urugi, yahise atungurwa no gusanga ari…

 

Gusanga ari nde se kandi? Mutesi se yizanye arahamenya cyangwa ni undi mushyitsi uje kubivanga? Ntuzacikwe agace ka 12

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s