Imyororokere Ubuzima

Menya n’ibindi ku kwezi k’umugore

Umukobwa ugeze mu myaka y’ubwangavu, kimwe mu bitangira kumubaho ni ukujya mu mihango ngarukakwezi, ikimenyetso cy’uko ashobora no gutwita, akabyara.

Ibyerekeye ukwezi k’umugore ni ibintu bamwe baba bafiteho ubumenyi bucye, nk’uko hanabaho ibyo bamwe bibeshya, ibyo bakabiriza ndetse n’ibindi wavuga ko bitangaje biba byerekeye imihango ariko abantu bashobora kuba badasobanukiwe.

Ni yo mpamvu muri iyi nkuru twifuje kukubwira ibintu binyuranye byerekeye imihango ushobora kuba utari uzi cyangwa se ukaba wari ubizi nabi.

  1. Ugira imihango inshuro ziri hagati ya 150 na 450 mu buzima bwawe

Ukwezi kwa buri mugore kurihariye, dore ko kuba hagati y’iminsi 21 na 36. gusa ntabwo bishyira itandukaniro rinini mu nshuro ujya mu mihango mu buzima bwawe. Ikindi ni uko amezi 9 umara utwite, igihe umara utarakurira umwana bituma habaho impinduka mu nshuro uzajya mu mihango. Bivuze ko ababyara abana benshi bajya mu mihango inshuro nkeya ugereranyije n’ababyara bacye. Ni yo mpamvu abakurambere bacu ushobora gusanga barageraga mu myaka yo gucura bagiye mu mihango inshuro nkeya ugereranyije n’ab’ubu kubera kubyara abo dushoboye kurera. Icyegeranyo ni hagati ya 150 na 450.

  1. Imyaka yo gutangira kubona imihango igenda igabanyuka

Kubera akenshi iterambere, impinduka mu mirire, ikirere n’ibindi bitandukanye bitera impinduka mu mikurire n’imikorere y’imisemburo, ubu icyegeranyo cy’igihe umukobwa agira mu mihango cyavuye ku myaka 16 cyahozeho, kigeze ku myaka 12. gusa ntibizagutungure nubona umwana w’imyaka 8 agiye mu mihango, nk’uko hari n’ushobora gutinda akageza ku myaka 16, gusa nyine impuzandengo ni imyaka 12.

  1. Intangangore zose uvuka uzifite

Na mbere y’uko umwana w’umukobwa avuka, aba afite amagi azahindukamo intanga. Bitandukanye no ku muhungu, kuko we zitangira gukorwa iyo ageze mu myaka y’ubugimbi. Ya magi ni yo agenda avamo rimwe rikura uko ukwezi kugeze, gusa uko rimwe rikura niko andi agenda apfa, ni yo mpamvu igihe kigera ugacura. Ntabwo gucura bivuze ko amagi yagushizemo, ahubwo biba bivuze ko ayagombaga kuvamo intanga nzima ari yo yashize (ubigereranyije n’ibiguruka, wavuga ko amahuri apfa)

  1. Gutwita n’imihango bishobora kugendana

Ubusanzwe uri mu mihango bivugwa ko udashobora gusama nk’uko n’iyo utwite uba utajya mu mihango. Ibi rero si ihame ku bantu bose, kuko mu gihe ufite ukwezi kugufi (munsi y’iminsi 24), kandi ukagira imihango imara iminsi myinshi (hejuru y’itanu), birashoboka gutwita uramutse ukoze imibonano uri mu mihango kuko intangangabo zishobora gutegereza iminsi igera muri 5 zikiri nzima. Ku rundi ruhande, ushobora kubona amaraso ameze nk’imihango kandi utwite, ibi bikunze kuba ku nda ikiri ntoya. Nubwo biba bidateje ikibazo iyo utaribwa, ariko ntibyakubuza kujya kwa muganga mu gihe uviriye ku nda

  1. Gukora imibonano uri mu mihango ni byiza ariko bishobora gutera ingorane

Nubwo kubera impamvu zinyuranye ushobora kumva utakora imibonano uri mu mihango ariko kuyikora si igitangaza si na bibi mu gihe uyikorana n’umugabo wawe. Gukora imibonano uri mu mihango bigabanya uburibwe kandi binatuma iminsi wayimaragamo igabanyuka. Gusa ku rundi ruhande igihe uri mu mihango, inkondo y’umura iba yafungutse buhoro, bikaba byoroshye kuba wakandura indwara zifata mu myanya ndangagitsina, dore ko na bagiteri zishinzwe kurinda igitsina ziba zagabanyutse mu gihe uri mu mihango, ari na yo mpamvu uba usabwa kwita ku isuku cyane kugirango wirinde. Ni yo mpamvu rero mu gihe ukoze imibonano uri mu mihango byaba byiza hakoreshejwe agakingirizo, mu rwego rwo kwirinda. Kuko uretse kuba wakandura, nawe wakanduza uwo mubikorana kuko amaraso niyo aza ku isonga mu gutwara mikorobi zanduza.

  1. Ntabwo kubona amaraso buri gihe bivuze ko wagiye mu mihango

Ubusanzwe haza imihango iyo intanga yarekuwe idahuye n’intangangabo nuko twa turemangingo twari twakozwe ngo twitegure kwakira urusoro tukagenda twomoka ku mubiri tugasohokana n’amaraso macye. Ariko siko buri gihe biba bimeze kuko hari igihe ushobora kubona amaraso kubera urusoro ruri gufata aho ruzakurira, uri ku miti yo kuboneza urubyaro ubona icyo wakita imihango ariko ntabwo igi riba ryarekuwe, nkuko hashobora kubaho izindi mpinduka zatuma uzana amaraso nko mu gihe ugize ubwoba bukabije, agahinda gasaze, ibyishimo bikabije, n’ibindi binyuranye. Niba ubonye amaraso nyamara igihe wateganyaga kujya mu mihango kitaragera, ni byiza kugana muganga kuko bishobora no kuba ikimenyetso cy’uburwayi bukabije nka kanseri

  1. Kubura imihango ntibivuze buri gihe gutwita

Nibyo. Ushobora kubura imihango ndetse ukwezi kukarenga hakaza ukwa kabiri nyamara wakipima ugasanga udatwite. Impinduka mu misemburo, kurwara ukaremba, stress, imirire se ni bimwe mu bishobora gutuma imihango ihagarara igihe runaka (kwigimba). gusa ni byiza ko mu gihe hashize amezi 3 utabona imihango wagana muganga akareba ikiri kubitera kigakosorwa.

  1. Burya ntabwo amaraso uva ari menshi nk’uko ubitekereza

Yego koko ubona amaraso hagati y’iminsi 3 na 5, nubwo bamwe ishobora kurenga. Muri rusange burya amaraso yose uva ntabwo arenga 35mL, ni ukuvuga atarenga utuyiko 2 duto buri munsi. Aya rero ntabwo yatera ikibazo gikomeye. Gusa ntibibujije ko bamwe bava menshi kandi mu gihe kirekire, niyo mpamvu ari byiza gufata ibyongera amaraso igihe cyose ubona ko amaraso uva ashobora gutera ikibazo. Imbuto, beterave ni bimwe mu byo wakifashisha

  1. Igihe cy’imihango kigira ingaruka ku mikorere y’ubwonko

Igihe uri mu mihango usanga bamwe bagira umushiha, nyamara si byo gusa kuko binashobora gutera bamwe kwibagirwa aho mu gihe cy’ibizami uburibwe bushobora gutuma atsindwa kubera kutibuka ibyo yahoze yiga.

  1. Ibiro byawe bibigiramo uruhare

Kuba ubyibushye bikabije no kuba unanutse cyane byombi bishobora gutera impinduka ku byerekeye imihango. Niyo mpamvu usanga kubyibuha cyane biri mu bishobora gutera kutabyara kuko imisemburo iba idakora neza, nkuko nanone gutakaza ibiro cyane na byo byatera ikibazo. Ni byiza kugira ibiro bingana n’uko ureshya.

  1. Mu bukonje si nko mu bushyuhe

Nibyo, niba utajyaga unabyitaho cyangwa se wajyaga ubyibaza bikakuyobera, mu gihe cy’ubukonje n’imvura niho usanga imihango iba myinshi kandi ikanamara iminsi myinshi ndetse ikababaza kurenza mu bihe by’ubushyuhe. Ibi biterwa nuko mu mvura hakorwa vitamini D na dopamine bicyeya kandi bikaba bizwiho kurwanya ububabare n’uburibwe muri rusange, bikongera akanyamuneza

  1. Mbere yo gucura imihango irushaho guhindagurika

Iyo usatira imyaka yo gucura, usanga imihango irushaho kumara iminsi myinshi ndetse ukava  cyane kurenza mu bihe bya mbere. Biterwa nuko imisemburo iba iri kugenda ihindagurika.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s