Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 9

Duherukana ubushize Mama Mutesi amubwira inzozi yarose akamugira inama yo kuba yareka uwo musore kuko ashobora kuzamugusha mu rwobo runini

 

 

Mutesi: Ariko Mama nawe rwose wishaka kubyuka unsetsa. Uwo musore nawe umubonye wabona ko ari imfura rwose ibyo umucyekaho bidashoboka. Ikindi kandi izo ni inzozi. Wazikabya utazikabya, ibyo ntibiguteshe umutwe rwose. Ese wibuka ko imyaka mfite inyemerera kwifatira umwanzuro ku buzima bwanjye?

 

Mama: Ariko mwana wa, wibuka ko ari jye nakubyaye? Nzi byinshi kandi nabonye byinshi. Rero si ukukubuza amahoro cyangwa kuguhitiramo uwo muzakundana, ariko nanone nkurikije inzozi narose, nkongeraho ibyo umbwiye, rwose ibikoba biri kunkuka. Ese ubundi uzadusura ryari ko mperuka umbwira ngo buri kwezi uzajya uza none amezi akaba abaye ane? Nyamara wa mukobwa we ibyawe biranshisha.

Mutesi: Mama humura rwose nta kibazo. Naho kuba ntaraza si ukubibagirwa cyangwa kubanga, nabanje kwiyubaka no kwikenura kandi rwose ntabwo nshaka kuzaza nta kantu nkuzaniye na Kagabo. Ariko ndabitekerezaho, nzaza vuba humura.

Mama: Erega mwana wanjye ntabwo nkeneye ibyawe. Icyo nifuza ni uko watera imbere, ariko ukanagira ubupfura ukanitwara nk’umwari ubereye u Rwanda. Naho kuza birahagije, kandi rwose ubitekerezeho uzaze vuba.

Mutesi: mama ndi kubitekerezaho nzaza vuba rwose. Naho ibindi bindekere nanjye sindi umwana nimbona ari ikibazo nzakuramo akanjye karenge.

Mama: Nta kibazo byibuze ubwo unyumvise, ibindi bisigaye tuzabiganira nuza. Ngaho jya mu kazi kawe ariko umenye ubwenge mwana wanjye

 

Bamaze kuvugana, nuko Kagabo ahindukirira nyina, atangira kumuhata ibibazo bitandukanye.

 

Kagabo: Ariko se mama, kuki mba numva uhangayikiye Mutesi cyane nkaho ari we mwana ugira wenyine? Jyewe sindi umwana wawe?

Mama: Erega mwana wanjye wowe turahorana buri munsi. Ikibazo wagira nahita nkibona ariko Mutesi we ndebera ari ishyanga. Ubu se ko twagize amahirwe hakaza izi terefoni, ubu iyo zitabaho nari kuba nzi aho aherereye? Gusa guhangayikira umukobwa si kimwe no guhangayikira umuhungu

Kagabo: Gute se twese ntituri abana kimwe?

Mama: Mwana wa, ntabwo wabyumva ariko buriya nubwo nta kirumbo kiruta ikindi ariko aho kurumbirwa n’umukobwa warumbirwa n’umuhungu. Ubu uzi nka Mutesi atwaye inda? Si we gusa uba ruvumwa na njye mpita nsekwa nkabura aho nyura. Aho ntambutse hose bati dore umugore utazi kurera, noneho byakubitiraho ko ndi umupfakazi mbarera jyenyine, bikarushaho kuzamba. Naho wowe, nubwo ntabishyigikiye niyo wagenda ugatera inda, abo bakobwa ni bo baruha, kandi niyo baguhaye abana bawe urabazana bakarerwa, ukikomereza ubuzima. Erega umukobwa ni Nyampinga wa muhungu we. Ubu se abo twirirwa tuvuga bose ko nta muhungu twavuzemo? None se izo nda baraziteye? Niko twabisanze

Kagabo: Jyewe rero si uko mbibona mama. Uburere umukobwa ahabwa ni bwo n’umuhungu yahabwa. Naho kumva ko umukobwa yakigengesera ariko umuhungu we akumva ari ntakumirwa byazamo kudaha agaciro igitsinagore

Mama: Uramponda sinoga. Niko Kaga, ubu ko washakaga abagore babiri ntibaguseke, wigeze ubona umugore utunzwe n’abagabo babiri? Umugore uryamanye n’umugabo wundi bikamenyekana iyo batamusenze, usanga yitwa nyirabyatsi, birihanze, icyohe, indaya, naho umugabo yafatwa bakabwira umugore kwihangana, ngo niko zubakwa. Rero ibyo byose ntabwo wabikuraho, buriya umuco wacu ni ko umeze, twebwe icyo dukora ni ukuwuhuza n’iterambere. Umva va mu magambo uze dusohore ibintu ubu abatera umuti bari hafi kuhagera.

Kagabo: Ahubwo se mama ko mbona ikirere kimeze nabi ntibiri bunyagirwe? Uwabirunda mu cyumba kimwe noneho cyo ntibagiteremo umuti, bakazagaruka bakagiteramo cyonyine?

Mama: Ariko najyaga ngirango urajijutse naho ndumva kutiga kwawe byaragusyigingije bikomeye. Ibidashobora gusohoka turabitwikira neza, ariko ibishoboka turabishyira hanze, ntabwo imvura iri bugwe iriya ni imitumbagano gusa. Ubwo koko nturamenya iby’ikirere

 

Bagiye mu kazi ko kwitegura abaza kubaterera imiti yica imibu, nuko umunsi wabo ukomeza gutyo.

 

NYUMA Y’ICYUMWERU

 

Turabona Mutesi. Aricaye wenyine, urabona ari gutekereza cyane, mbese ibitekerezo birasa n’ibyamurenze. Ahise afata terefoni, ahamagara Fofo

Tesy: Fofo ko wanyanze ariko wowe bite?

Fofo: Si ukukwanga mwana ahubwo akazi kaba kandiye. Bite se waramenyereye neza?

Tesy: Sha ni sawa kabisa ubu akazi ndagakora neza, na boss aranshima ngo nkora neza

Fofo: Aheruka kuza aho nkorera yarambwiye ngo uritwara neza n’abakiriya baragushima

Tesy: Ntabwo byoroshye mwana ariko ndagerageza. Ahubwo se ko ngushaka koko uzarekipera ryari?

Fofo: Ubwo koko warindira umunsi nzarekipera? Nukora igitondo uzaze undaze uvuye ku kazi umbwire. Iwanyu se ntibyemewe?

Tesy: Sha boss yarabyanze ngo uzibeshya akarara hanze ubwo azahite akomeza ajye yicumbikira. Ariko mubwiye ko ari wowe nje kureba ubanza atabyanga

Fofo: Ndaza kumubwira ko ngushaka, araguha uruhushya. Uyu munsi se urakora ijoro?

Tesy: Oya ahubwo ngiye kukajyaho. Ubwo noneho muvugane nze kuza nijoro nkubwire. Urakoze kandi

Fofo: Erega ndi umuvandimwe shahu. Ariko nizere ko atari ikibazo gikomeye

Tesy: Oya ni inama gusa nshaka naho nta kibazo pee. Maze ndi mu rukundo ubu. Ndagutera inkuru nako

 

Yarakupye yitegura kujya ku kazi. Ari ku kazi boss yarahaje amubwira ko Fofo amukeneye, amwemerera gutaha hakiri kare.

 

Mu kazi ni bwo yaje guhamagara umukunzi we, dore ko burya urukundo rushyashya ruryoha.

 

Mutesi: Cheri nagukumbuye cyanee. Umeze ute se

Rugema: Chouchou ndabona ndaho meze neza, gusa nanjye ndagukumbuye bitarabaho. Uri mu kazi se?

Mutesi: Yego niho ndi. Ese ubwo wakiyongoje basi ukanyura hano basi ukansuhuza gusa? Niyo utahamara umwanya ariko basi nkakubona cheri. Mbabarira ndumva urukumbuzi runyishe

Rugema: Shahu se ugirango ndi hafi hano? Nagiye I Kigali nshobora no kurarayo ahubwo. Gusa nimvayo kare ndakubwira nta kibazo. Ese ubundi uzansura ryari ko n’ubu utaransubiza uhora umbwira ngo uzashaka akanya

Mutesi: Erega cheri kugusura ntabwo ari ugupfa kuza. Si uko ntagukunda ariko nanone sinaza mu nzu y’umusore uko niboneye. Ariko uyu munsi cyangwa ejo nzaba nagushubije humura. Sibyo cheri?

Rugema: Nta kibazo ndakomeza ntegereze nihanganye.

 

Umugoroba ugeze, yagiye kureba Fofo, anyura aho akorera aramurindira ngo asoze akazi abone kuza batahane.

Ubwo yari yicaye aho, Fofo yaraje amubwira ko ari butinde gusoza akazi, amuha urufunguzo ngo abe agiye mu rugo.

Yararufashe yerekeza kwa Fofo. Ubwo yari mu muhanda ariko hari ibyo yabonye biramutungura, yibaza niba ari kurota cyangwa koko biri kuba. Yibyiringiye mu maso, arakanura ngo arebe neza ko ibyo ari kubona ari byo. Yahagaze nk’ikinya akomeza kwitegereza

 

Ese ni iki abonye? Birabe ibyuya ntibibe amaraso. Ntuzacikwe n’agace ka 10

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s