Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 10

Duherukana tubona Mutesi ahagaze mu muhanda yumiwe yibaza niba ibyo ari kubona biri kuba cyangwa se ari kurota. Reka tube tubyihoreye, buriya afite ibyo abonye bimutunguye ahubwo twikomereze turebe uko bimeze.

 

Fofo: Ese Mute, bite ko uri kurira? Wabaye iki

Mutesi: Sha ndeka undorere wa mukobwa we. Ubu sinzi icyo nakora. Ahubwo nanze gutaha utaraza, reka ngende nzaba nkuganiriza ikindi gihe

Fofo: Oya se kandi. None se ko wavuye ku kazi umeze neza, ni iki cyakubayeho muri iyi saha ishize gitumye urira bigeze aho ku buryo wumva wanigendera? Mbwira icyakubabaje niyo ntacyo nakumarira ariko byibuze nakumva. Burya iyo ufite ikikubabaje, ufite agahinda gakomeye, ni byiza gutobora ukavuga kuko wumva uruhutse muri wowe. Naho kubyihererana bituma umutima wumva urushijeho kuremererwa bityo ikibazo aho gucyemuka kikarushaho kuba kinini. Rero si byiza na gato. Mbwira ahubwo ndakwinginze.

 

Mutesi: Fofo ndababaye ndababaye peee. Umutima wanjye uraremerewe ku buryo numva ntazi icyo nakora. Ikimbabaza kandi ni uko icyari kinzanye gipfuye nkiri mu nzira

Fofo: Mbwira nguteze amatwi. None se icyari kikuzanye ni iki muvandi?

Mutesi: Umva, mu cyumweru gishize ku kazi haje abasore babiri. Umwe muri bo, nanjye nkimubona numvise ntazi uko mbaye, uko byambayeho na we niko byagenze maze ansaba ko twakundana. Byahuriranye nuko nubusanzwe nta musore dukundana nari mfite nuko mwemerera urukundo ntazuyaje rwose. Ubwo naje gusanga mugenzi be bazanye na we ari inshuti ya Charlotte turarana, ndavuga ku mutima nti ntabwo aramutse ari umusore mubi yaba agendana n’inshuti ya Charlotte

Fofo: None se nkurogoye gato. Charlotte ko ntamuzi iwanyu yahaje ryari?

Mutesi: Ubwo uzi iryo bamuhimba. Ni we Karashika

Fofo: Ese ni Karashika. Ngaho komeza ndamuzi we.

Mutesi: Ubwo rero uwo musore kuva uwo munsi tuvugana kuri terefoni, mbese urukundo rurashyushye. Nanjye rwose iyo nabonye ka tip gafatika ngura ama unites nkamuhamagara, n’uyu munsi namuvugishije. Anyereka urukundo kuko kuva uwo munsi tumenyana amaze kuza ku kazi inshuro ebyiri, kandi akaza azi ko ntari mu kazi kugirango twiganirire kandi yajya kugenda akansigira ngo ka fanta cyangwa se unite. Bibiri rimwe, ubundi bitanu. Gusa ibyo si byo ndeba ahubwo amagambo ambwira, urukundo anyereka, imitoma antera byatumye na njye mva mu byanjye ndamukunda peee.

Fofo: Kugeza ubu sindumva aho ikibazo kiri rero. Byose ndumva ari byiza. Ariko reka ndeke kuguca mu ijambo ahubwo umbwire uko bimeze.

Mutesi: Amaze igihe ansaba kumusura. Nabibwiye Karashika ambwira kuzagenda niteguye ko ashobora kunsaba ko turyamana. Nagishije inama Karashika arambwira ngo niba numva koko mukunda nzamuhe ngo n’ubundi ubusugi amaherezo nzabutakaza. Arambwira ngo aho kugirango nzabutakaze ku wo ntakunda nabutakaza ku wo nkunda, kuko byibuze nabikora mbishaka kandi nanaryoherwa, sinzicuze. Ku ruhande rumwe numvise ari byo ariko ku rundi numva siniteguye gutakaza ubusugi bwanjye rwose pee. Ni cyo rero cyanzanye ngo nawe nkugishe inama, byibuze wowe uri mukuru kuturuta, gusa ngeze mu nzira nza nibwo nabonye ibyatumye umutima wanjye uhena, numva nakitahira ntakugishije inama.

Fofo: Jyewe rero ntabwo ndi buguhe inama kuko ibizaba byose byaba byiza cyangwa bibi bizaba bireba ubuzima bwawe. Ni wowe bwite ukwiye kwifatira umwanzuro wa nyuma, gusa ndakubaza ikibazo kimwe. URAMUKUNDA?

Mutesi: Sha nukuri ndamukunda pee

Fofo: None se gusura umuntu ukunda harimo ikihe kibazo? Ni byo se byakurizaga?

Mutesi: Oya si byo, nyine ni ho nari ngiye kugera ngo nkubwire ikibazo cya kabiri cyahise kiyongeramo.

Fofo: Ngaho mbwira nguteze yombi mama. Bohoka rwose umbwire uko bimeze

Mutesi: Sinakubwiye ko mu gitondo navugishije Rugema? Twavuganye mubwira ko mukumbuye musaba ko nabishobora anyura ku kazi byibuze akansuhuza arangije ambwira yuko adahari ngo yagiye I Kigali. None (atangira kurira) cya gihe navaga ku kazi iwanyu nza hano, nageze mu muhanda mubona imbere yanjye afatanye n’undi mukobwa mu mayunguyungu, bagenda bakimbagira baganira, gusa ntibambonye nari nikinze ahantu. Niyo mpamvu waje ugasanga ndi kurira. Ibaze Fofo, umuntu kumbeshya ko ari I Kigali, kandi yibereye kumwe n’abandi bakobwa yarangiza akambwira yuko ankunda. Ngo nzanamusure pee. Ubu koko mbigize nte?

 

Fofo yabanje guceceka akanya, ubona ko ari gutekereza cyane, maze hashize akanya abwira Mutesi

Fofo: Rero muvandimwe, ndakumva urababaye ariko ikigutera kubabara ndumva kidafite ishingiro. Kuba yakubwiye ko ari I Kigali ntibivuga ko atagiyeyo koko kuko isaha yagiriyeyo ntuyizi ntunazi igihe yaviriyeyo. Ikindi uwo wabonye bari kumwe ntumuzi, nta nubwo uzi isano bafitanye na cyane ko wababonye mu muhanda utigeze ubabona mu buriri cyangwa se hari ikindi bari gukora. Ibyo byose rero biratuma utari ukwiye kwibaza byinshi kuri icyo. Hanyuma ku cyo wari waje kumbaza, aho ho ndaguha inama uko jyewe nabikora, si ihame ngo ube ari ko ubigenza ahubwo wowe uragisha inama umutima wawe. Kimwe cyo haracyari kare ngo ube wamaze kumumenya. Buriya nubwo nakubwiye ngo cheri wanjye ajya aza akanarara, ntabwo byaje ako kanya, ikindi kandi ntugirengo ndi injiji mfite uko ibyanjye byose nabipanze. Rero gusura umusore ntabwo buri gihe bivuze kuryamana na we, kandi nanone gukundana no gusurana biratandukanye. Na cyane ko azi aho yagusanga, agukeneye yaza akakureba ikindi terefoni irabahuza igatuma amakuru yawe ayamenya nawe ukamenya aye. Ariko nkuko nabikubwiye mbere, si jyewe ugufatira umwanzuro. Hari ibyo Karashika yakubwiye, hari n’ibyo nkubwiye ndetse nawe ubwawe ufite ibyo utekereza. Urabihuza uvanemo igikwiye. Gusa, mbigusubiriremo, haracyari kare. Ikindi nimunaryamana uzibuke mukoreshe agakingirizo.

Mutesi: Sha urakoze ku nama zawe ariko ndumva mbabaye mu mutima gusa ndamukunda pee. Uwo mukobwa yaba mwenewabo cyangwa se uwo atereta simbizi gusa uko byagenda kose ntawe ugomba kuntwara Rugema kuko namubonyemo umusore mwiza. Naho agakingirizo ko ni ngombwa, uretse ko binabaye ngombwa twabanza kwipimisha tukamenya uko duhagaze.

Fofo: (Aseka cyane) ariko koko nawe ngo wize, uracyavuga kwipimisha? Ni byiza ni na ngombwa ariko se wibuka ko virusi itera SIDA iboneka hashize amezi umuntu ayanduye? Kandi muri icyo gihe aba ashobora kwanduza. Noneho nka we ukiri isugi rwose ni nk’ako kanya kuko gukomereka byabaho. None se waba wizeye ute ko mutagiye kwipimisha hari aho yaraye avuye? Ni na yo mpamvu bavuga ko ibisubizo babyemeza iyo bagupimye bwa kabiri, igisubizo kikaza ari cya kindi ariko ukaba ntaho wahuriye n’ibyakwanduza muri icyo gihe kiri hagati. Ubundi se bwo utanduye, ugatwara inda utateganyije? Nako urambwira ubwo ngo waba wabaze uzi neza ko utayitwara. Jyewe Fofo nzakorera aho nashatse umugabo naho mbere yaho rwose sinshobora. Njya numva ngo na cya kinini hari igihe ukinywa n’ubundi ukarenga ugasama.

Mugeni: Urushijeho kuntera ubwoba nawe noneho. Ariko ngushimiye inama zawe, zirimo ubwenge rwose. Naho kiriya kinini nanjye hari umuganga nabajije ibyacyo numva harimo urujijo

Fofo: Ati iki se kandi?

Mugeni: Yarambwiye ngo ubusanzwe kivugwaho amakuru mu buryo bubiri butandukanye. Ubwa mbere benshi bemeza ko kibuza ko habaho ifatishantanga. Ngo iyo imibonano ibaye, nyuma y’amasaha nk’umunani ngo intangangabo n’intangangore zirahura, noneho ngo bigatwara iminsi byibuze ine, kugirango rya gi rize mu mura aho rizakurira kuko biba byahuriye mu miyoborantanga. Mu magambo bwite ngo kiriya kinini kibuza ko habaho nidation (implantation). abandi bo bakavuga yuko iki kinini ahubwo gisunika iminsi y’uburumbuke, bityo bikabuza ko igi ryazakura intanga zigitegereje maze hakabaho gusama. Ngo ni na yo mpamvu kenshi iyo wagikoresheje imihango itinda kuza, buriya ngo kiba cyabyimuye, ni yo mpamvu bamwe bagisamiraho kubera ko bagifata nubundi bari mu burumbuke rya gi ryamaze kurekurwa. Gusa uburyo buri bwo neza, ntibuvugwaho rumwe, ni yo mpamvu uwo muganga nanjye yambwiraga ngo uburyo bwakizewe ni agakingirizo cyangwa ukaboneza urubyaro ku buryo bw’igihe kirekire cyaba ikinini cyangwa agashinge.

Fofo: Nkubwije ukuri nta kintu na gito ntoyemo peee. Ubwo se wowe warabisobanukiwe neza? Nubundi ntacyo nteze kuzafata. Umva bwije reka turyame mwana. Gusa wakoze kungisha inama, n’ikindi gihe nibigucanga uzaze nzakwakira kandi inama nzabasha kuguha nzayiguha nka mukuru wawe rwose.

KU RUNDI RUHANDE

 

Turahabona Rugema amaze gusezera umukobwa barimo bagendana, ahita ahamagara ako kanya Rugwiro, amubwira aho amusanga bakaganira. Rugema aragiye ahantu hari akabari, yicaye mu mutaka uteye hanze atumiza icyo kunywa ari na ko ategereje Rugwiro. Rugwiro na we ntiyatinze kuza, na we asaba icyo kunywa nuko batangira ikiganiro

Rugwiro: None se mwana ko untumijeho igitaraganya ni bite?

Rugema: Wahora n’iki wa musore we ko ibyanjye imbwa zabirwaniyemo. Ubu byanyobeye icyo nakora

Rugwiro: Byagenze gute se mwana

Rugema: Nka saa yine Tesy yampamagaye ambwira ko ankumbuye ngo nimva ku kazi munyureho basi musuhuze. Ubwo kandi nkaba nari mfitanye gahunda na ka Yvette ko kaza kunsura ikigoroba. Nuko mba mbeshye Tesy yuko ndi I Kigali, ndi bumunyureho nibishoboka mvuyeyo.

Rugwiro: None ikibazo ni ikihe se mwana

Rugema: Mu kanya mperekeje ka Yvette nyine ngiye kubona mbona Tesy imbere yacu. Kandi yatubonye kuko yahise ahagarara asa n’uwikinga ahantu ngo aturebe neza, nanjye amahirwe nagize ni uko nari ngeze ku yindi nzira tuba ari yo tunyuramo. None ubu byancanze kandi yari yambwiye ko arara ambwiye igihe azansurira. Ubu simpennye mu bakwe?

Rugwiro: ikibazo ni icyo gusa?

Rugema: Sha ni icyo rwose nta kindi

Rugwiro: Umva gura akandi karawundi ngukorere map nyayo ubundi uzamwemeze ahubwo ku buryo azasigara agukunda kurenza uko abakirisitu bakunda Yesu.

 

Ibi bintu se ko bitangiye kwivangamo utundi tuntu, aho bizagwa amahoro uru rukundo rushyashya? Ntuzacikwe agace ka 11

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s