Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 8

Duherukana Rugema ari kubaza Mutesi niba yaba afite umusore bakundana cyangwa niba ntawe afite, aho twasize ataramusubiza.

 

Mutesi: Reka ndeke kukubeshya rwose ntawe mfite. Erega jyewe nta musore wanyiteza muba mwirebera ba Charlotte bakeye b’inzobe n’amabuno naho se maye jyewe mwanamvugisha

Rugema: (aciye bugufi, amufashe mu biganza). umva Tesy, jyewe kuva nkikubona numvise ntazi ibintu binyirukanse mu mubiri, numva ubushagarira buramfashe. Numvise ngukunze ku buryo utabyumva. Nagusabaga kunyemerera ukambera inshuti. Si byo mukobwa mwiza?

Mutesi: Ubwo se uri aho koko nta mukobwa ufite mukundana? Umusore mwiza nka we koko? Aho waba umbeshye nawe rwose.

Rugema: Mvuze ngo sindakundana naba mbeshye, nawe kandi umbwiye ko nta musore murakundana waba umbeshye. Ariko nkubwije ukuri ubu nta mukobwa mfite dukundana. Nyemerera nzakubera inshuti nziza, nzagutetesha ngutoneshe, nzakurinda ikibi n’igisa na cyo. Nzakubera inshuti nyayo, inshuti nziza, kandi nunkunda ngusezeranyije ko utazigera wicuza. Nyemerera ibindi ubindekere

Tesy yabanje kwitsa umutima, aceceka umwanya muto, nuko aratobora aravuga

Tesy: Niba ubona koko nkwiriye urukundo rwawe ndakwemereye. Gusa ntuzampemukire, ni wowe musore wa mbere tugiye gukundana, nizeye ko uzambera imfura

 

Yavuze ayo magambo, Rugema aba yamusatiriye, aramwegera ashaka kumusoma. Undi na we yumvise atakanga, dore ko bari bamaze kwemeranya kuba inshuti. Ubwo basomanaga niko Rugema yamukorakoraga ku bibero, buhoro buhoro, undi na we aratwarwa, nk’aho ari ubwa mbere koko asomanye.

 

Ntibabitinzemo ahubwo Rugema yibutse ko bari mu kabari kandi uwo mukobwa ari ku kazi.

 

Rugema: Chr, ngaho mpa nimero yawe nzajya nguhamagara tuganire utari ku kazi, kandi urakoze kunyemerera urukundo. Uri umwana mwiza cyane kandi nzabigushimira.

Yarazimuhaye, nuko bakomeza kuganira, bishimye. Akanyuzamo akajya kureba abandi bakiriya akagaruka nanone kuganiriza umukunzi.

 

TUGARUKE KURI RUGWIRO

 

Rugwiro na Karashika we, bo rwose baramenyeranye, nta byinshi baba baganira, ni ukunywa batera inkuru bisanzwe, ariko ubwo baganiraga baje kugaruka kuri Mutesi na Rugema

Karashika: Ariko se cheri, buriya Rugema azashobora gutereta Mutesi wenyine koko?

Rugwiro: hhhhh. Ushaka kuvuga ko afatafata se? Sinzi ariko buriya yiyemeje da

Karashika: Ikibazo erega azararura kariya kana kandi kari kakiri agasugi. Ikindi kandi uzi ikibazo cya Rugema. Ndumva uriya mukobwa mugiriye impuhwe pee. Ntangiye kwicuza impamvu naguhaye amakuru

Rugwiro: None se ubwo uricuza irihe kosa koko? Erega kwemera no guhakana ni ibye. Wenda ari bunabyange. Tuzamenya neza gahunda uko imeze nyuma y’iminsi.

Karashika: Sha ni hatari. Ariko se asyi we. Nazazama ni akazi ke. Nanjye sinari niyanze none dore wangize akayunguruzo. Ese ubu ubona nzabona umugabo we? Uzi ko amaturu umaze kundya ntabasha kuyabara. Umpa iki se shahu ko ari ubufu

Rugwiro: Ariko jya umenya gushima. Ubu koko wari wansura ugatahana ari munsi ya bitanu? Ubu se simba nje nkakugurira. Uzi ko cherie wanjye ansura akamara weekend yose akamfurira akantekera agakoropa agataha nta na tike muhaye. None wowe ngo nyonyonyonyooo. Ushaka ahubwo wamfata neza sinzagucikeho

Karashika: Icyakora umunsi ubimenamo natahanye ubwoba nti SIDA irinjiye cyangwa inda. Si jye narose hashira amezi 3 nkajya kwipimisha. Ubu niyo wazana zahabu ntacyo twavugana utambaye.

Rugwiro: Hahahah. Ntuzi jyewe ubwoba nari mfite umbwiye ngo imihango ntiraza. Nibazaga uko nzasobanurira cherie wanjye ibyo nakoze nkumva sinzabona aho mbituruka pee. Gusa sha burya uri umwana mwiza niyo mpamvu ntazakureka burundu. Ese wazanshakiye akandi gatoto kazajya kagusimbura wagiye mu mihango cyangwa urwaye? Uzi iyo nguhamagaye sha nkasanga abazungu bagusuye mba numva akajinya

Karashika: Ahubwo se uzibeshye nsange undi mukobwa iwawe utari cherie wawe urebe icyo mbakorera. Ntugirengo ni uko umfasha jyewe ndanafuha. Ubu se wari wumva hari undi mugabo twaryamanye? Ni uko baba batanshaka se? Ariko urampa ngataha nemeye nkumva rwose nta wundi nshaka. Kandi ntundongora ngo ngende nta kintu mfite. Urumva rero ko wibeshye nagucyeba. Hagati aho ariko ndumva nshaka kujya kuryama ejo nzakora igitondo nanone.

Rugwiro: Sha buranije byo rero nanjye ejo ndakabyukiramo. Rugema niba ataramara gutera ivi ni akazi ke ndamusiga nanjye ngiye gutaha

 

Bagiye babasanga bari kuganira, ariko na bo byari ugusezeranaho, nuko barishyura baragenda.

Abakiriya bari bashize, nuko barafunga na bo bajya kuryama. Mutesi yasanze Karashika atarasinzira akiri kuri chat

Karashika: Salama woweeee. Ariko ngo wiboneye umusore ufite cash?

Mutesi: Ese kuki ushyira cash imbere koko wowe? Uba wumva ari cyo kizima?

Karashika: Ariko uzazazama ugeze ryari? Kuva wagera hano ko uhamaze amezi ane, ni iki wari wabona utakiguze? Ubu se uduhumbi mirongo ingahe uhembwa twanavamo ayo kujya muri salon? Reba iyo terefoni ufite izagutera kanseri. Uzabona yo kuyisimbura ute? Ubure kumenya ubwenge utangire ngo iki. Jyewe Rugwiro arabizi nta je t’aime inzara igutema amara. Niba adafite icyo kumpa musuye ntiyakigora ampamagara. Rwose niko bimeze hagati yacu kandi tubanye neza

Mutesi: Ubwo se murakundana cyangwa muhuzwa n’ibyo aguha. Jyewe Rugema yambwiye ko agiye kunkunda kandi akankunda jyenyine. Gusa nyine nanjye nari narobye. Mbega umusore mwiza wee. Sha umukobwa uzibeshya nzamukuramo ijisho

Karashika: Reka nkwihorere nisinzirire sha jyewe ndakabyukiramo. Gusa ubonye umutype wiyubaha nurangara bazamugutwara uraramye wowe.

 

BUCYEYE BWAHO

 

Kagabo araryamye arasinziriye, ako kanya yumva ku rugi hari uri gukomanga amuhamagara. Arakangutse abanza gutega amatwi ngo yumve ko ari abajura yumva ni nyina

Kagabo: Mama ko wizinduye bite? Ntuzi ko uyu munsi tutajya guhinga bari buze kuduterera umuti wica imibu koko?

Mama: Mwana wa, ndumva umutima wabuze amahwemo, mpamagarira umukobwa numve ko ari muzima.

Kagabo: Ariko nawe rwose. None se ubyumvise ute?

Mama: Mwana wa, ubusanzwe nkabya inzozi kandi maze kurota inzozi mbi ku mwana wanjye pee. Ndose ngo twagendanaga jyewe na mwe, tugeze mu nzira ngo anyura ukwe, kuko yashakaga kugera aho tugiye mbere yacu. Hashize akanya numva ari kuboroga, tugiye kureba mu nzira yanyuzemo dusanga yaguye mu rwobo rurerureeeee. Ndumva ubwoba bunyishe peee. Mubipe niba udafite ayo guhamagara naba ari muzima araduhamagara

 

Kagabo yumviye umubyeyi we, nuko ahamagara Mutesi, na we yitaba vuba kuko yari yakangutse, yari amaze kuvugana na Rugema

 

Mutesi: Bite se mwana Kaga? Ko unzindukiye noneho ni amahoro

Kagabo: Mwana mama ngo aragushaka bya hatari, ahubwo reka muguhe muvugane.

Mama: Niko mwana wa uraho?

Mutesi: Uraho mama. Ni amahoro se?

Mama: Ahubwo se wowe ni amahoro? Nta kibazo na kimwe ufite mwana wa?

Mutesi: Mama nta kibazo na kimwe mfite. Kubera iki se

Mama: Mwana wa nakuroteye inzozi mbi rwose. Muri iyi minsi nta kintu kidasanzwe cyabaye mwana wa?

Mutesi: Mama ni ibisanzwe pee. Nta kidasanzwe. Eeeeeeeeeeeh. Ariko ndibutse. Nimugoroba hari umusore wansabye urukundo, kandi narumwemereye. Gusa nta kidasanzwe kindi

Mama: Mwana wa. Ni uwo pee. Uwo musore ushaka wamureka. Inzozi narose zanyerekaga ugwa mu cyobo, rwose ni uwo musore uzakikugushamo. Ushaka wabihagarikira aho

 

Ese Mutesi ari bwumvire nyina cyangwa nyine ni inzozi koko? Ese wowe urumva ari wowe wabigenza ute? Ntuzacikwe agace ka 9

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s