Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 7

Agace gaheruka twagashoje abasore babiri, Rugema na Rugwiro bari kuvugana uko bagomba gutereta Mutesi, aho Rugwiro yari agiye kubwira Rugema bimwe mu byo azi kuri Mutesi. Ikiganiro rero cyarakomeje

 

Rugwiro: Buriya kariya gakobwa gafite imyumvire ngo ntabwo gashobora kugupimira mudakundana. Urumva rero kata ya mbere ni ukukica mu mutwe ukakemeza ko uri cheri. Nawe urabyumva nyine ubwo nta kuzinjira hano n’undi mukobwa, kandi ukajya ugaha tip yihariye.

Rugema: Hanyuma se ubwo nkazagafatisha gute? Kuko nshaka kugafatisha vuba katararabukwa, wenda kazamenya amakuru byararangiye

Rugwiro: Ibyo ni ibyawe nyine upfa kuba umenye aho uzamenera. Ahubwo utangire uyu munsi ufatireho

 

Bakomeje kuganira bacura umugambi, kugeza ubwo Mutesi yagarutse kubabaza niba nta kindi bafata

Rugema: Ese ubundi ko utatwibwiye? Uzi ko ndi buguce icupa

Mutesi: (Ari kwirya) Nitwa Mutesi, ariko bakunda kunyita Tesy hano.

Rugema: None se Tesy, ufite akazi kenshi cyangwa ni gacye ngo ube utuganiriza

Mutesi: Si kenshi ariko se sinabarogoya mube muganira. None se nkoreshe iyihe commande y’icyo kurya?

Rugwiro: Genda ushyirisheho urukwavu n’ifiriti ebyiri ariko ubwo na we uraza kudufasha. Unazane icyo unywa dusangire

Mutesi: Ko bitemewe se kunywa turi mu kazi?

Rugema: Erega turi abakiriya hano humura. Ahubwo se Charlotte yakoze?

Mutesi: Oya yakoze igitondo ubu yatashye. Muramushaka mubahamagarire se?

Rugwiro: Oya si ngombwa mureke aruhuke. Nibiba ngombwa turaba tukubwira turacyafite akanya. Ngaho genda ushyireho iyo commande

 

Yaragiye ashyirishaho commande bamutumye, ariko bimwanga mu nda ahamagara Karashika

Karashika: Kuki unkanguye mwana uzi ko nari ntangiye gufatisha agatotsi none ukaba ukankuyemo

Mutesi: Hano sha hari abatipe babiri ariko ndabona banyitayeho. Bakumbajije ahubwo

Karashika: Bakubwiye amazina yabo se?

Mutesi: Oya ntibayambwiye ariko umwe ni inzobe afite ubwanwa, undi arirabura we nta bwanwa ahubwo afite umusatsi mwinshi. Urabibuka?

Karashika: Umva muko. Witonde aho harimo cheri wanjye. Ubafate neza nibakundegera ko wabafashe nabi tuzashwana. Si byo wangu?

Mutesi: EEEH. Sha ndabafata neza. Maze banguriye icyo kunywa ariko urabizi sindamenyera inzoga ndi kunywa yayindi uzi nyine nta kundi

Karashika: Umva wowe bafate neza uraza kumbwira utashye. Ahubwo se ntibatuma utaha igitondo ko mbizi bataha batinze

Mutesi: Bambwiye ko nibabona bari butinde baguhamagara, ubwo sinzira nibakuntuma ndahita nkubwira.

Yarakupye nuko ahita yicinya icyara ko wenda na we atangiye kubona abakiriya bamwiyumvamo.

Buri minota icumi yajyaga kubareba, akababaza uko bameze. Byamaze nk’amasaha abiri, na commande yayizanye bariye, na we basangiye nuko

Rugema: Ese Tesy, akabazo k’amatsiko. Ayo mabuno ni ayawe bwite cyangwa wambaye ya makariso mwa?

Tesy: Urabona atari ayanjye se? Ni ayanjye pe

Rugema: Wigeze wumva ivanjili ngo umenye ibya Tomasi?

Tesy: Umwe wavuze ngo yabyemera abibonye se?

Rugema: Yezu ati wabimenye.

Tesy: Yewe oya da. Byizere ko ntakubeshya

Yagiye gutambuka, Rugema akubita ku mabuno ya Tesy buhoro. Undi ahita ahindukira

Tesy: Ndaguca icupa urarankubaganiye

Rugema: Ndaryemeye rwose.

 

Yarakomeje aragenda, ariko bahita bamusifura baramugarura bamutuma kuri Karashika.

 

Yaragiye aramuhamagara, undi na we yari yaryamye ataryamye wagira ngo yari abizi ko ari butumweho.

 

Ahageze Rugwiro yahise ahaguruka, na Mutesi agihari, aramuhobera aramusoma umunwa ku wundi baratindanaaaaa, ku buryo Mutesi yahise ahigima mbese atunguwe.

Yahise amufata akaboko

 

Karashika: Cheri ngwino twigire muri iriya bungalow ari ho tuganirira ubwo nyine Rugema yisure abe ari kuri chat. Nari ngukumbuye bya hatari

Rugwiro: Ubwo niyihangane nyine.

 

Bahise basohoka muri iyo bungalow berekeza mu yindi, nuko Tesy abonye bagiye aragaruka

 

Tesy: Ko baguteye irungu se ubwo koko?

Rugema: Ubwo se wakemera nkagira irungu koko? Ngwino ube unganiriza ahubwo. Na ya nzoga wanciye uyizane uyinywe

Tesy: Oya niganiriraga da. Reka nicare gato ariko hari abakiriya ntarishyuza batangendana.

 

Yaricaye, batangira kuganira

 

Rugema: None se mwari mwiza bite? Shahu uri mwiza weee

Tesy: Koko se? Urakoze

Rugema: Sha umusore mukundana uzamunyereke mugurire icupa afite icyuki pee. Gusa uzamubwire yitonde kuko arebye nabi nazamukuzaho.

Tesy: Nanjye se maye wanyiteza ko muba mushaka inzobe zicyeye jyewe nkaba ndi umunyacyaro utazi koga no kwisiga

Rugema: Sha umpaye amahirwe rimwe gusa sinayapfusha ubusa. None se mbwiza ukuri uwo musore nyine arahari cyangwa ntawe?

Tesy: Kuki ariko ushaka kubimenya cyane?

Rugema: Sha mbwira niba ntawe mpite ngira ijambo mvuga. Niba ahari nabwo ariko nakubaza ikindi kibazo.

 

Tesy se aramenya abyitwaramo ate? Aravuga ko ntawe afite cyangwa aravuga ko amufite? Ntuzacikwe agace ka 8

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s