Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 6

Duheruka Mutesi atiyumvisha ukuntu Karashika Charlotte akibarana n’abakiriya, iyo byabakomeranye kubera kumukorakora.

 

Mutesi: Sha wanyemereye kunyigisha akazi ariko ndi kumva ushaka kundoha wowe. Ubwo se bitandukaniye hehe n’uburaya?

Karashika: Ariko ubanza utazi neza aho tugana n’icyerekezo turimo. None se muko, waje gushaka iki? Si amafaranga? Hari uwo uba wibye? Hari ubwo uba ugiye ku muhanda gutega? Ese ugirango abagabo baba bagukorakora mu kabari, ntibaba bafite icyo bakubwiye mu ibanga?

Mutesi: Njye wenda namukunze, aho ho napfa guhumiriza tukabikora. Kuko inshuti iva ku nzira. Naho rwose kumwishyuza, ubwo se muvugana mute koko? Mbabarira unsobanurire nukuri ndumva biba binshekeje binanyobeye.

Karashika: Rero reka ngusobanurire ndumva wabishegeye cyane. Umukiriya ushaka ko muryamana ntabwo abikubwira yeruye. Akenshi atangira akubaza umunsi uruhukaho, isaha urangiriza akazi, yaba yaje kunywa ugasanga ni wowe ashaka ko umwakira, ndetse akanagukorakora rimwe na rimwe, wamworohera akaba yanagusoma. Hari n’abatagira isoni akagushora intoki mu ikariso. Uwo we iyo akenshi umuretse gato, ahita akubwira ati uzansure cyangwa uzaze dusohokane ubwo nawe uhita umwemerera cyangwa ugahakana bitewe n’uko umubona.

Mutesi: None se iby’amafaranga bizamo gute?

Karashika: Mbega akajiji? Uhita umubaza uti tuzasohokana mu ruhe rwego ubwo? Iyo akubwiye ati nk’inshuti, umubwira ko uyifite. Ashobora guhita yigarura, ati basi nanjye tube inshuti, cyangwa agashaka izindi njuga agutera. Aho rero ntuba umwana uhita umubaza uti ubwo se uzanyitura iki? Cyangwa se uti shahu se noneho ndabona icyo nambara ko inkweto zashaje, ndabona icyo nisiga ko amavuta yanshiranye… Ibyo rero si uburaya tubyita Gukura ibyinyo

Mutesi: Eeeeeh. Sha noneho ntangiye kugenda nsobanukirwa. None aguteye inda cyangwa indwara runaka?

Karashika: asyi. Aho ugeze unteye umujinya. Ubwo uri aho utazi agakingirizo koko? Ahubwo se uzibeshye ukorere aho uririmbe urwo ubonye. Kandi ikindi ibi simbikubwiye ngo uzabikore, naguhaga incamake y’ibishobora kubera mu kabari. Ntabwo abagabo bose baza mu kabari ariko bazagukorakora, nta nubwo abazagukorakora bose ariko bazaba bashaka kuryamana nawe hari n’uza bucece atavuga akazakwaka nimero yiturije ubundi akazakuvutura. Kimwe n’uko abakora mu kabari bose atari ko bemera gukorakorwa, nubwo hari igihe ubyanga boss wawe akaba yabikuziza ngo wasuzuguye abakiriya kuko hari ababoss bashyira imbere inyungu ntibite ku burenganzira bw’abakozi

Mutesi: Ese boss wacu we bite? Ko nabivuzeho ubwo nazaga mu kazi nkumva sinzi uko abyumva

Karashika: Uhm. Ndakwihoreye utanzimuza sha. Uzamumenya uri hano. Turyame sha dore burije.

Mutesi: Sha reka mbanze mvugishe mama kuva mu gitondo sinamuhamagaye.

 

Yahise ajya hanze, kugirango avugishe nyina nta we umurogoye.

 

Yahamagaye Kagabo babanza kuvugana akanya gato, nuko amusaba ko yamuha nyina na we bakavugana

 

Mama Mutesi: Uraho mwana wa

Mutesi: Uraho mama. Ubu se ntimuraryama

Mama: Yewe turi hafi kuryama. Niko se, uzagaruka ryari

Mutesi: Mama natangiye akazi. Ukwezi nigushira ngahembwa, nibwo nzasaba agahushya nkaza. Naho ibyo kureka akazi rwose byo ubyibagirwe sinzakavaho. Ariko uzi ko bambwiye ko umushahara uhembwa haniyongeraho ayo abakiriya bagenda bakwihera, ugasanga ubaye umukire. Uzi Alphonsine inzu abamo mama? Wagirango ni kwa meya maze. Wagirango ni urugo rw’umuntu ukomeye

Mama: Umva cya cyohe. None se utwo duhendabana baguha, si two tuzakurarura ukaba ikirumbo koko? Ese mwana wanjye ko ntacyo wamburanye, ubwo koko wakumviye ugataha? Ushaka kuntera agahinda uri imfura koko? Ubwo se ako kazi koko ubona uzagakora ukitwararika? Umva rero nkubwire. Ntabwo nabura kukugira inama no kuguhana nka nyoko. Uzamenye icyakujyanye ko ari ugushaka amafaranga kandi umenye kuzigama neza uziteze imbere ahazaza. Uzirinde agakungu n’urukururano rw’abagabo, ntabwo ari byo byakujyanye nta n’aho byazakugeza uretse kuzakugira icyohe n’icyomanzi n’iciro ry’imigani. Ibindi birakureba, niwitwara nabi ni wowe uzirushya, ni wowe uzaba wihemukira. Ahazaza hawe hari mu biganza byawe, nuhatwara neza niko bizagenda kandi nuhatwara nabi bizagukoraho bikwicire ubuzima bwose buzaza.

Mutesi: Mama humura rwose nzitwararika kandi nzagerageza gukora akazi neza uko bikwiye, nzagendera ku nama zawe, nzaba imfura n’inyangamugayo. Rero burije reka ndyame, ejo ni akazi. Nzongera mbahamagare nimbona ubushobozi. Uramuke

 

Yarakupye araryama. Bwakeye ajya mu kazi uko bisanzwe, aragakora neza kandi agenda amenyera, kugeza ubwo yaje kwemererwa gutangira guseriva abakiriya, akazi yishimiye kuko yari amaze kubona icyo abandi baseriveri bamurusha. Icyo nta kindi ni tip

HASHIZE AMEZI 3

Mutesi amaze gusirimuka nkuko bagenzi be bamubwira. Atangiye kumenyera kwambara utujipo duhenuye nk’abandi, kugenda yinyonga uko abandi bagenzi be babikora, mbese yabaye umunyamugi icyaro cyamushizemo.

Ari mu kazi, kandi uyu munsi ari bukore ijoro. Turamubona abyutse, mu masaha y’ikigoroba, aroga yambara akajipo kirabura kagera hejuru gato y’amavi, ashyiraho udukweto twa souplesse tw’umweru, arenzaho umwenda w’akazi hejuru. Yiteye ibirungo, ubundi yerekera mu kazi.

Ku rundi ruhande turahabona abasore babiri, bicaye baganira ariko batarafata icyo kunywa.

Babonye Mutesi, baramusifura.

 

Aje abagana, abageze iruhande arabasuhuza bisanzwe ati mwiriwe. Umusore umwe arikirije, undi musore ati jyewe urampobera. Mutesi ati haguruka nguhobere nta kibazo. Birakozwe, nuko ababaza icyo abazanira, baramutuma. Agiye kukizana, arabahereza, ababaza niba nta cyo kurya bakenera.

 

Bamubwiye ko bari kubyigaho bari bumubwire. Agiye basigara bamuganiraho.

 

Rugema: Sha Rugwi, uyu mutoto ko mbona ahiye buriya umuntu ntiyashora umubindo?

Rugwiro: Umva ahubwo fatiraho. Jyewe urabizi Karashika ni we twemerana. Kandi yambwiye ko kano gatoto ari gashya kakiri n’akajiji ubwo wagafatirana nyine.

Rugema: Gute se mwana? Karoroshye se?

Rugwiro: Wowe menya ko amakuru yako yose nyafite, ubundi uvuge niba uyashaka yose nyagusige, ariko ubwo nyine urabyumva uragura akarawundi kamwe ubundi ngukorere kope.

Rugema: Wowe mpa map ifatika ubundi ibindi ubindekere. Ntubizi se ko ku njuga niyizera? Mu cyumweru kimwe nzaba nagasaruye neza rwose

Rugwiro: Ikibazo se ubwo ko ubizi nawe cya kibazo cyawe, ntiwaba ubaye bihemu koko?

Rugema: Wowe nkorera idawa ibindi ubindekere. Ubwo nyine naba inzazame biramureba.

 

Ubu se kandi ko batangiye kumugambanira, azawusimbuka? Ese iki kibazo cya Rugema, ni ikihe? Ntuzacikwe agace ka 7

 

Copyright BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s