Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 5

Duherukana ubushize Mutesi abaza boss niba azajya yemerera abakiriya kumukorakora mu mabere ngo ni ukugirango bativumbura

 

Boss: (yaramwitegereje kuva hasi kugera hejuru, azunguza umutwe arimyoza). Niko se muko, ayo mabere yawe urata arimo zahabu ra? Urabona se ari meza kurusha ayandi yose, cyangwa bayakozeho wahita upfa? Nako reka nkwihorere. Sinkubwiye ngo uzabahe amabere bayakoremo, wowe uzabahe ibyo bagutumye kubazanira. Ibisigaye ni wowe bireba. Nubona ubangamiwe uzasezere wigendere rwose. Kandi nanjye nimbona abakiriya bakurega ko babangamiwe na serivise ubaha, urabyumva nta kindi nzakora nzagusezerera. Hano ongera wibuke ko umukiriya ari umwami. Kutababona bivuze ko ntabona ayo nguhemba. Urumva neza?

Mutesi: Ndabyumva. Gusa ndumva ntanyuzwe.

Boss: Rwose uburenganzira bwawe ni ugukora akazi cyangw ukakareka. Niba wumva udashoboye wigendere rwose nta kibazo nzashaka undi. Niba kandi wumva witeguye gutangira akazi, ngwino tugende nkwereke abandi bakozi n’uko akazi kazakorwa.

 

Mutesi yabuze ayo amira n’ayo acira, nuko asohoka mu biro bya boss amutegerereza hanze undi na we amusanga aho bagenda bagana aho abandi bakozi bari, dore ko amasuku bari bamaze kuyakora.

 

Boss: Nagirango mbereke undi mukozi mushya twazanye, yitwa Mutesi. Mu gihe ataramenyera akazi ubwo araba akora muri comptoir, no mu gikoni. Azajya ahinduranya, aho yakoze uyu munsi si ho azajya akora ejo. Musabwa kumufasha kumenyera vuba murabizi ko dukeneye abaseriveri benshi kubera ubwiyongere bw’abakiriya. Hanyuma ndumva Charlotte ari we urara wenyine, ubwo ni we bazajya bararana. Asabwe kumwereka icyumba, akanamufasha kumenyera. Ubwo uyu munsi gahunda zikomeze uko bisanzwe. Ikindi nari nibagiwe, ni uko Mutesi azajya aruhuka kuwa 3. Kandi iyi minsi ataramenyera akazi azajya akora amanywa gusa, azatangira kujya akora amanywa n’ijoro nyuma y’ukwezi.

 

Yamaze kubaha gahunda ahita yigendera, dore ko atajyaga akunda kuhatinda kuko manager yari umuhungu we, yari yizeye ko business idashobora guhungabana.

 

Amaze kugenda Karashika (ni we Charlotte) ahita yegera Mutesi

Karashika: Mwana ubu se ntunuka igikara koko? (Yabivuze amwinukiriza hose, mbese ubona ameze nk’aho atamwishimiye). nako ngwino nkwereke icyumba cyacu ubanze ujye koga

Mutesi: Ni wowe Charlotte se?

Karashika: None wumvaga ari mukuru wawe bavugaga se? Cishwa hano se vuba

 

Baragiye bagera aho amacumbi yabo ari. Bacumbikaga mu gikari cy’akabari, ntabwo hari kure. Buri cyumba cyabaga kigenewe abantu babiri, cyabaga kandi kirimo ubwiherero n’ubwogero. Mbese ntako boss atagiraga ngo yite ku bakozi be. Bagezemo, Mutesi yicaye ku buriri yubika umutwe atangira kurira.

 

Karashika: Ubaye iki se kandi? Ngaho da. Abandi babona akazi bagaserebura none wowe urakabona ukarira?

 

Mutesi: Ndeka nawe. Ubu se tuzabana mu cyumba koko mbona utanyishimiye?

Karashika: Ese ni ibyo mama? Humura sindi mubi byari ukukunnyuzura no kukwinjiza mu kazi. Gusa nta mikino ngira nubizana nzakwitendekaho. Hano ntawe umenyera baranzi njyewe Karashika. Ngaho jya koga uze tujye mu kazi

Mutesi: Ariko nari mvuye mu rugo noze pee. Keretse niba amazi ya hano aruta ayandi. Ese ahubwo ubu ndagurira imyenda hehe? Ko boss yangurije ayo kugura imyenda yo kujya nambara ngo iyi nazanye ntayishaka mu kazi

Karashika: Urangurira se akantu nguherekeze? Isoko se ubwo kuki? Reka duhahira mu mazu acuruza style cyangwa tugahamagara bakazana tugacagura. Erega ugomba gusirimuka mwana.

Mutesi: Ngaho se nyine mfasha sha. Boss atazagirango namuciye amazi

Karashika: Kuri style wowe jya umbaza. Udukabutura, utujipo twa mini twiza, udupira turi sexy byose nta kibazo. Icyo utambaza ni ipantalo ho naba nkubeshye. Cyakora twa collant two nagerageza. Ushaka kugura iki muri byose?

Mutesi: Numvaga nshaka kugura udupantalo sha. Rwose ijipo nk’iyo sinayambara pee. Ubwo nanyura hehe se?

Karashika: Umva uyu!!! Ahubwo niba ushaka gukora akazi neza, ugure utujipo n’udukabutura naho ubundi nta tip uzibonera kandi ni yo nyinshi kurenza umushahara

Mutesi: Tip se kandi ni ibiki? Ngo iruta umushahara? Sha nsobanurira

Karashika: Ngo iki? Ushaka kumbwira ko utazi tip icyo ari cyo se? Ni ubwa mbere ukoze mu kabari se?

Mutesi: Yego sha ni ubwa mbere. Gusa ndumva ntazi ko nzabishobora, nubwo nkeneye amafaranga.

Karashika: Humura nzakumenyereza, nzanakwigisha udukoryo tuzagufasha gufatisha abakiriya.

Mutesi: Gute se kandi? None se hano buri wese agira abakiriya be gusa?

Karashika: Oya ariko iyo ufite abakiriya benshi bakwiyumvamo niho ubyungukiramo. Reka tujye gushaka imyenda yawe, tujye mu kazi. Nituza kuryama ndaguha amakuru yose ushaka ngo akazi kagende neza. Sibyo Tessy?

Mutesi: Yego sha. Ese kuki bakwita Karashika

Karashika: Ni uko nta mikino ngira. Ariko abakiriya banyita mataye

Mutesi: (Aseka) Sha izina ni ryo muntu cyakora byo uri mataye. Ngaho tugende

 

Baragiye bagura udustyle tunyuranye gusa yabanje gutinya kuba yagura utumini, agura uducollant tw’udupantalo anagura udukabutura. Hejuru ho bambaraga impuzankano y’akazi, nuko bavuyeyo baritegura bajya mu kazi. Uwo munsi wa mbere waramutonze, kumenya ubwoko bw’icyo kunywa, kumenya ibiciro, gusa uwo munsi warangiye yamenye gufungura icupa nubwo atari kubasha gupfundura vuba. Amasaha yo gusimburwa ageze, Karashika yaraje bajya mu cyumba cyabo, dore ko bari bafitanye kuganira byinshi. Ubwo bageraga mu cyumba, yihutiye kumubaza

Mutesi: Ngaho mbwira mwana uko byifashe. Ko gukora mu kabari bitoroshye!!!

Karashika: Uravuga utarakora ijoro wowe. Sha iyo wakoze ijoro urananirwa, ibitotsi, noneho abakiriya bamwe baba banasinze, ku buryo ushobora kwicuza icyakuzanye mu kazi. Naho ubundi utanywa inzoga ntiwacyesha.

Mutesi: Ngaho nsobanurira rero ibindi sha.

Karashika: Rero tip ni amafaranga umukiriya aguha kubera serivise nziza wamuhaye. Kenshi iyo yishyuye uri bumugarurire ibiceri arakubwira ngo ubigure mituyu, cyangwa hakaba n’ukubwira ngo nusoza akazi uze gufata agacupa, ubwo iyo utagashaka, ayo urayabika. Kugirango rero abakiriya bakwiyumvemo bisaba kubaha care nawe urabyumva, kwambara imyenda ibashotora, ku buryo baza ari wowe washaka ko ubakira. Nkanjye ngira abakiriya iyo baje bansigira ibihumbi bitanu, kandi baza buri weekend. Urumva amafaranga mu kwezi mbakuraho? Si abo gusa ahubwo mfite n’abandi ku buryo mu kwezi ntajya mbura ibihumbi nka 40 bya tip mbona. Ubwo rero niba ushaka tip biragusaba gucangamuka nyine

Mutesi: None se ubwo iyo umukiriya umwakiriye, ukamuha icyo ashaka, hari ikindi kiba gisigaye?

Karashika: Umva nawe ra. Hari ukubwira ngo ube umuganiriza, iyo udafite akazi kenshi uricara ukaba umuganiriza, waba ufite akazi kenshi ukajya unyuzamo ukaza kumureba amasogonda macye. Erega ashobora no kukubwira ngo muhe akabizu, akagukorakora mu mabuno cyangwa amabere, byose bituma arushaho kukwiyumvamo, akaba yanaguha tip itubutse. Rero wowe uzabikore uko ubyumva, jyewe icyo nshoboye cyose ndagikora ariko umukiriya akishima, kuko nanjye mbyungukiramo

Mutesi: Ngo akankora ku mabuno n’amabere? Ese ubwo murabyemera we?

Karashika: Ibyo se bitwaye iki? Ubu se agukozeho uba iki? Asyi wee. Muransetsa rwose. Ubu se ko umusore agukorakora akanakurongora akagutera ishoti nta na bibiri aguhaye? Umva sha amaso ararya inda ikaburara, ndabarek bakishimisha bagatahana uwo musonga nanjye ngatahana cash. Yashaka ko uwo musonga nywumumara, tukakibarana.

Mutesi: Ngo mukagira mute?

 

Ibi se kandi ibiki? Iyi Karashika aho ntigiye kumushora no kumuroha? Ntuzacikwe n’agace ka 6

 

Copyright BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s