Indwara Ubuzima

Ibitera impumuro mbi mu kanwa

Kugira impumuro mbi mu kanwa ni ikibazo gihangayikisha cyane kuko hari igihe uba ufite byinshi byo kuvuga ariko kubera ko uzi ko ufite icyo kibazo ugasanga mu bantu watinye kubumbura umunwa, wanagerageza kuvuga ugasanga abakuri hafi bifashe ku mazuru cyangwa bari kukwinuba. Ndetse n’iyo hari ufite iki kibazo ukuvugiye iruhande usanga ureba hirya cyangwa ukipfuka ku mazuru

Kugira impumuro mbi mu kanwa biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye, harimo kutoza amenyo neza, uburwayi bwo mu kanwa bunyuranye, kunywa itabi, ifuke y’inzoga, imiti imwe n’imwe n’izindi mpamvu zinyuranye.

Hari n’ibyo urya bituma mu kanwa hagira impumuro yihariye nka tungurusumu.

Kugirira isuku mu kanwa, koza amenyo, nibwo buryo bwa mbere bwiza bwo kugira impumuro nziza mu kanwa.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe impamvu nyamukuru zitera kugira impumuro mbi mu kanwa, mu kindi gice tuzareba uko wabyirinda n’uko wabivura

 

  1. Ibiryo

Amwe mu mafunguro urya ashobora kugira uruhare mu kugira impumuro mbi mu kanwa cyane cyane iyo uyarya kenshi. Muri yo twavuga ibitunguru na tungurusumu ndetse n’ibindi birungo bimwe na bimwe

 

  1. Itabi

Itabi mu bwoko bwaryo bwose ryaba isigara, igikamba, ubugoro n’andi matabi yose bituma ugira umwuka mubi mu kanwa dore ko akenshi binangiza ishinya yawe ikagira uburwayi, na byo bigatera kugira impumuro mbi

 

  1. Isuku nke mu kanwa

Kumara kurya ntuze koza amenyo, kuyoza nabi se, bituma ibiryo byihomye ku menyo no ku ishinya bidashiraho, uko bihatinda niko hahinduka indiri ya za bagiteri zinyuranye, amaherezo bikabyara impumuro mbi

 

  1. Kuma mu kanwa

Habaho abantu baryama basamye, uyu mu gitondo iyo avuze umwuka usohoka ntuba ari mwiza kuko amacandwe burya agira uruhare mu gusohora ibisigazwa bimwe na bimwe mu kanwa. Hanabaho abantu bagira amcandwe macye, na bo biroroha kuba bagira impumuro mbi mu kanwa

 

  1. Imiti

Habaho imwe mu miti ishobora gutuma wumagara mu kanwa, nkuko hanabaho indi miti irekura ibinyabutabire byose ingaruka yabyo ikaba gutuma uza kugira impumuro mbi mu kanwa

 

  1. Ubwandu mu kanwa

Kuba urwaye iryinyo ryacukutse cyangwa rifite ubundi bwandu, kuba hari ibisebe ufite mu kanwa cyangwa se kuba hari iryinyo wakuwe byose ni bimwe mu byatera impumuro mbi mu kanwa. Ndetse n’ubwandu mu zindi nzira zihura n’umunwa nko mu mazuru no mu nkanka bishobora gutera impumuro mbi mu kanwa

 

  1. Izindi mpamvu

Izindi ndwara nka kanseri zimwe na zimwe, imikorere idasanzwe y’umubiri, ikirungurira gihoraho, na byo ni bimwe mu byatera impumuro mbi mu kanwa

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s