Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 4

Duherukana Mama Mutesi ari kumubaza akazi yagiye gukora gatuma agenda atavuze

 

Mutesi: Erega mama nagiye nanjye ntazi akazi nzakora ako ariko kandi na none sinari nzi ko ndi bukabone niyo mpamvu nagiye ntasezeye. Gusa nyine nakabonye nabikubwiye, nzagatangira ejo mu gitondo. Rero nagirango udakomeza guhangayika, uramuke

Mama Mutesi: Banza unsubize ibyo nakubajije wa mukobwa we. Akazi ugiye gukora ko numva uri kugatsinda ni uburaya, ni ubuyaya se, ni kazi nyabaki?

Mutesi: Mama ngiye kujya nkora mu kabari ariko nyine

 

Yabaye atararangiza kuvuga ahita amuca mu ijambo

Mama Mutesi: Nyine nyine iki? Nagorwa nagorwa Madarina. Yezu Kirisitu wabambwe koko ubu nakubyariye iki? Nagatangaye akazi Rufonsina yakurangira? Ubu ugiye kujya wirirwa mu mpenure uhenera umuhisi n’umugenzi, abagabo bagukorakora mu mabere, bagusimburanaho nk’intebe ya moto koko? Niko wabuze iki koko hano gituma ujya ishyanga gukora amahano? Umva, niba udashaka guhinga garuka mu rugo ujye wirirwa wicaye ariko rwose sinshaka pee.

Mutesi: Ariko se mama ni nde wakubwiye ko abakora mu kabari bose bambara impenure cyangwa ari ko abagabo babakorakora? Iyo ni imyumvire ishaje rwose. Akazi kose ni akazi gapfa kuba gusa kakwinjiriza amafaranga. Rwose humura nzitwara neza kandi umwana w’abandi wikomeza kumwishyiramo si we wanshutse ndi mukuru nzi gutekereza. Uramuke rero ninzajya mbona akanya nzajya mbavugisha. Kandi nimpembwa nzahita nza kubasura.

 

Yahise akupa, nuko umukecuru asigara aganira na Kagabo

 

Mama Mutesi: Niko Kaga, uranyumvira mushiki wawe koko? Ngo gukora mu kabari? Mwene Silasi ntiyaje atwite? Ntiyakoraga mu kabari? Wa mukobwa wo kwa Rwajekare, ntibavuga ko buriya kungana kuriya ari SIDA arwaye. Yayivanye hehe? Reba wa mukobwa wo kwa so wanyu. Ntabyaye kabiri aza akajugunyira nyina? None nanjye najyaga mbaseka bigiye kumbaho koko kubera mushiki wawe utumva?

Kagabo: Ariko mama ndumva udakwiye guhangayika. None se ko uvuze abo, ngaho noneho reba kwa Safari. Umukobwa wabo ntabujirije inzu? Ntakora mu kabari se? Ejobundi si bwo yashyingiwe ubu si umugore mwiza? Reba ntuza uriya, Chantal wo kwa Sipiriyani. Iwabo ntihari inka ntibabaye abatunzi hari ukigura amata ntugenda bakaguha nk’abaguha amazi? Chantal ntakora mu kabari se? Hari umwana wamubonanye cyangwa inda? Rero niba warareze neza cyangwa nabi ahubwo ubu ugiye kugaragara nigaramiye. Bayimutwika abantu baguseka ngo wareze nabi. Ahubwo aho kumubwira nabi wari ukwiye kumuha inama y’uko azitwara. None se ubu wa mwarimukazi utuye hepfo hano ko yatwaye inda hari akabari akoramo? Hano kwa Yozefu umukobwa wabo yatwaye inda hari ahantu ajya ajya ntava mu murima ajya muri repetisiyo no mu misa? Mama umuntu ni we ubwe akazi kararengana

Mama Mutesi: Cyakora wa mugani ibyo umbwiye ni byo. Burya umaze gukura sha. Ngaho rero urabona mushiki wawe ntagihari ni twe gusa dusigaye hano. Ubu se ko ubona akagongo kamaze gucika ntazabasha kwihina nkiza imyanda, urugo ntirugiye kuba itongo mwana wa? Gucana mu ziko byo urabizi, amazi uzayazana. Ibindi se yakoraga bizakorwa na nde? Gusa ndahangayitse mwana wa. Yambwiye ko agiye gukora mu kabari ibikoba birankuka. Icyo azanzanira nzacyakira na yombi.

Kagabo: Mama wihangayika jyewe sindi umunenganenzi urabizi. Gukiza imyanda se bizananira? Uzanseka ko ndi gukubura azaze anyake umweyo abe ari we uhakubura. Ibyo na byo. Jyewe rwose sintinya amaso y’abantu. Abahungu bamwe bajya bansetsa ngo hari imirimo y’abakobwa da. Mba mbona ntayibaho. Yego nyine ahari yaba ahari kandi nabwo ashobora kuba ananiwe cyangwa yarwaye. Ubwo se narindira igihe abonekera koko? Reka jyewe si uko nteye rwose mama. Humura rwose. Ahubwo se ya nyana ko nabonye yarinze, tuzakura hehe ikimasa? Cya kindi cyo kwa Kalisa ngo barakigurishije. Ubwo nzaterera impinga njye kwa Karasanyi se?

Mama Mutesi: Ahubwo uranyibukije koko. Dukwiye kuyibangurira vuba dore ni ko gatungo gasigaye wenda twakongera tukazahuka. Iriya nshege se si yo yamazeho amatungo none ukuntu yagiye amaze kunyihenuraho ngo namubyariraga iki?

Kagabo: Mama byihorere wikiyongerera ibibazo utari bubikemure. Ubwo rero ndabyuka njya kubangurira, nimvayo nzaza nteke wenda uzahingura byahiye. Reka rero nigire kuryama mama. Kandi ujye wibuka gukinga dore uwakingaga yagiye.

Bagiye kuryama, ndetse no kwa Mutesi na Fofo na bo ubwo bamaraga kuganira bararyamye. Nuko bucyeye

Fofo: Ese muko ko utabyuka ngo witegure? Wowe ubwo uzashobora akazi?

Mutesi: Sha ubu buriri uwaburyamamo ntiyabyuka pee. Sinari nzi ko bwanakeye maze.

Fofo: Byuka rero utanyishinga jyewe ndakora ijoro uyu munsi. Ubanze ukorope muri salon, hanze ndahikoropera nimbyuka nta kibazo

 

Yarabyutse aritegura, akora isuku, nuko amaze kwambara agana ku kazi. Hari hafi ntibyari ngombwa kuba yatega.

Yahageze boss atarahagera, aba yicaye aho, yitaruye abandi bari bari gukora isuku. Bose wabonaga bari kumwibazaho, nuko umwe muri bo, bakunze kwita Karashika aramwegera

Karashika: Bite se ko uri hano?

Mutesi: Ntegereje boss

Karashika: Ese ni wowe uje mu kazi?

Mutesi: Yego ni jyewe

 

Yahise ahindukirira bagenzi be ariyamirira cyane

 

Karashika: Mundebere uyu muvantara ngo aje gukora hano pee. Ubu se wowe ni nde uzasukira inzoga ngo ayemere? Yego agasura uragafite ariko imyambarire yawe izagukoza isoni

 

Yari akivuga ibyo, Boss aba arahageze bose bahita bakorana umwete dore ko bamutinyaga kubi. Yari umugabo utavuga menshi kandi utihanganira amafuti.

 

Boss: Niko sha, harya ngo witwa nde?

Mutesi: Nitwa Mutesi

Boss: OK. Ngaho ngwino tuvugane ibyerekeye akazi. Abandi namwe mukore vuba duftanye akanama gato

 

Binjiye mu biro bya boss, nuko aricara baravugana ibyerekeye umushahara, amasaha y’akazi n’ibindi byose byerekeye akazi. Umukobwa byose yarikirizaga dore ko umushahara utari muto. Ubwo boss yamubajije niba hari amafaranga akeneye yo kwiyitaho, undi amubwira ko atayakeneye ariko boss amubwira ko agomba guhindura imyambarire byibuze akagura udupantalo, ko ingutiya yambaye itajyanye n’akazi. Arangije yongeraho irindi jambo

 

Boss: hanyuma kandi, hano mu kazi agaciro ka mbere gafitwe n’umukiriya, kuko ni we utuma uhembwa. Kumusuzugura cyangwa kumuha serivisi mbi ushobora no guhita wirukanwa. Ikindi ukwiye kwitaho no kuzirikana, nzakikubwira nutangira guseriva. Ubu uraba ukora muri comptoir imbere no mu gikoni. Hari ikibazo waba ufite?

Mutesi: None se boss, ubu umukiriya azankora mu mabere nemere ngo ni ukugirango ativumbura?

Boss se aramusubiza gute? Tuzabibona mu gace ka 5

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s