Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 3

Ubushize twasize Mutesi agize ikibazo cy’ahantu Fofo yari amujyanye gushaka akazi, yibaza niba ari ho bamurangiye cyangwa ari ho bagiye guhurira n’ugiye kumuha akazi

Fofo: Umva twumvikane rero. Umbwira ko ushaka akazi ntiwigeze umbwira ubwoko bw’akazi ushaka. Rero banza umenye akazi uko kameze, ako ari ko, ubone gusakuza

Mutesi: Sha Fofo sinkubeshye sinakora mu kabari pee

Fofo: Nanjye niko navugaga nkiza ariko ubu nta kandi kazi nakora.

Mutesi: Ubwo se ukora mu kabari, ukaba utunze biriya byose mu myaka ibiri gusa umaze? Simbyumva

Fofo: Twinjire se nyine. Uzabimenya wowe tuza.

 

Barinjiye mu kabari. Kari akabari kanini, keza haba ku marangi, amatara, comptoir, mbese wageragamo ukabona uhinduye isura. Kari kanafitemo icyumba cyagenewe kwidagadura babyina, aho muri weekend wasangaga hakubise huzuye.

 

Fofo yabwiye Mutesi kuba yicaye akajya kuvugana na boss

 

Yicaye aho, mu kanya gato abona umugabo munini, azanye na Fofo. Yabanje kumwitegereza, abona kumuhereza umukono amusuhuza.

 

Boss: Bite sha? Ni wowe uje gusaba akazi?

Mutesi: Yego ni jyewe

Boss: Wigeze ukora mu kabari se?

Mutesi: Oya sindagakoramo

Ahita ahindukirira Fofo

Boss: Niko ko nagutumye umukobwa ubashije akazi, iyi ntsibika wayijyanaga hehe? Uyobewe abakiriya banjye koko? Urabona uyu yabaha inzoga bakazayinywa

 

Fofo: Uyu mwana ndamuzi neza mukuye iwacu. Aritonda, kandi nkwijeje ko akazi azagakora neza rwose. Wenda ntiyahita ajya mu gutanga ibyo kunywa ariko mumufashe nanjye mwaba mumfashije

Boss yahise yigiza ku ruhande Fofo, ntitwamenye ibyo bavuganye nuko bagaruka aho Mutesi yasigaye

 

Boss: Rero kuko uri umutangizi, uraba ukora muri comptoir, ufasha manager. Gusa si akazi uzatindaho, uzajya unanyuzamo ujye mu gikoni kuzana za commande abakiriya batanze, unafashe mu gitondo abakora amasuku. Uzajya uruhuka umunsi umwe mu cyumweru, ni wowe bwite uri buwihitiremo. Hano abakozi babishaka turabacumbikira, ariko utabishaka si agahato, upfa gusa kubahiriza amasaha y’akazi. Iyo wakoze mu gitondo utangira saa mbiri ukageza saa yine za nijoro, naho uwakoze nijoro atangira saa yine akageza bucyeye, keretse iyo abakiriya bashize mushobora gutaha kare. Urumva uzabishobora?

Mutesi: Yego nzabishobora. None se umushahara?

Boss: Tuzabivugana ejo ibisigaye byose, ubu hari abakire turi gupanga ibya business, nuko nari ngize ngo mutantegereza umwanya munini. Uzaze ku kazi ejo saa mbiri, nzaba mpari tuvugane byose nanakwereke abakozi bagenzi bawe.

Fofo: Nonese boss nta na ka petit unsukamo koko

Boss: Genda baguhe ako utahana nta kibazo. Harya ubasha akahe? Nako ndakibutse genda bakaguhe. Wakoze kandi buriya niyitwara neza mu kazi nzahemba neza

Yaragiye na bo basubira mu rugo, ariko mbere yo kugenda Fofo yabanje kunyura kuri comptoir gufata inzoga boss amuguriye. Ubwo bageraga mu rugo, ibibazo bya Mutesi ntabwo byari kubura gusa byinshi Fofo yagendaga amusubiza byo kumwikiza, dore ko byari ibibazo ubona bimwe bisa n’ibishekeje, ubundi biteye umujinya.

Fofo: Ese Mute, waretse kubaza ibibazo nk’ibyo koko? Urabura kumbaza uko uzitwara mu kazi, na we uri muri za mama wararaye.

Mutesi: None se sinabonye boss ambwira ko ejo azambwira nyine ibyerekeye akazi. Ahubwo se we, iyo nzoga ubwo urayimara

Fofo: Are wee, n’iziyirenze ndazinywa. Ese ko numva uri kwigira malayika ra? Wagira ntuzayinywa. Sha uzayinywa unayibure ahubwo rwose. Si ngaha aho ndi. Gusa kuyinywa si ihame, ariko nkugiriye inama wajya usomaho bizagufasha.

Mutesi: None se ubundi wowe ukorera hehe?

Fofo: Jyewe nkorera kuri ya etage twanyuzeho mbere yo gukata uva muri kaburimbo. Nasabye konji y’iminsi itatu, ubu ejo nzakajyamo. Ubwo rero sinzi niba uzajya uba ku kazi cyangwa uzakomeza kuba hano ariko nguhitiyemo waba ku kazi ni byo byatuma umenyera vuba ntuzajye uninyuza mu muhanda bwije wenyine. Si byo?

Mutesi: Ubwo se waretse basi nkaba mba hano koko? Ubu nzajya kubana n’abantu ntaramenya koko?

Fofo: Guhitamo ni ukwawe. Ubwo umunsi cherie wanjye yaje akarara nzaba ndeba aho ujya gucumbika

Mutesi: Ngo iki Fofo? Akarara? Aka ni akumiro cyakora. Sha naragenze ndabona ubanza aho nageze ari mu yindi si. Ni ubwa mbere numvise ko umusore yasura umukobwa akarara

Fofo: (Aseka cyane) Heeeee. Singusetse ntazakubyara. Kurara rimwe se ahubwo? Ubu se ko njya musura nkamara icyumweru urabona bintwaye iki? Erega shahu umenye ko hano ari mu mugi si mu cyaro. Ibya hano buri wese amenya ibye kandi ukora ikikunogeye, upfa kuba nta we ubangamiye. Reka ahubwo mbe nibereye kuri chat. Ese ubundi ko ntakubajije. Wigeze ushaka umuntu utuma kuri nyoko? Ugize kugenda utamubwiye, none wanacecetseeeee, musaza wawe se agira terefoni?

Mutesi: Arayifite ariko se ubu ntiyazimye ko umuriro utamaramo isaha. Reka muhamagare ntacyo mubwire

Yafashe terefoni ahamagara Kagabo, ku mahirwe asanga terefoni ntiyazimye.

Kagabo: Allloo. Ese Mute, wishyingiye mwana utambwiye

Mutesi: Oya sha. Nagiye nzi ko ngaruka none akazi nakabonye nzagatangira ejo

Kagabo: Ngo akazi? Hehe se kandi ko mperuka twirirwana wagashatse ryari

Mutesi: Ahubwo se mama aracyari maso ngo umumpe muvugishe

 

Yahise ahereza nyina terefoni dore ko bari bicaye bamaze kurya ibya nijoro

Mama Mutesi: Mutesi mwana wa, uraho?

Mutesi: Uraho mama. Rwose umbabarire nagiye ntasezeye nari ndambiwe isuka. Nagiye gushaka akazi, kandi nakabonye nzagatangira ejo

Mama Mutesi: Ese ubwo akazi niko gatuma ugenda udasezeye ukagenda iya rubika utanakijije imyanda? Naruha naruha cyakora abandi barabyaye jyewe ndabaherekeza pee. Niko se muko, ako kazi wagiye gukora gatuma ugenda utavuze ni kazi nyabaki? Nsubiza se? Ko utavuga?

 

None se Mutesi ari bubwire nyina akazi yagiye gukora cyangwa aramubeshya? Ntuzacikwe n’agace ka 4

 

 

Copyright BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s