Imibanire Ubuzima

Mugore, niba utakigira ubushake, dore ibishobora kuba bibitera

Iyo bigeze ku mibonano. Usanga abgore n’abagabo batandukanye cyane. Mu gihe abagabo kubishaka byihuta ndetse no kubavamo bikihuta nko mu gihe batabibonye cg se barangije, abagore bo si ko biri. Kubishaka biratinda ndetse bikanabashiramo bitinze, kuko we ashobora no kurangiza ariko agakomeza kubishaka.

Gusa mu busanzwe igihe habayeho kubyemera, ibindi bikorwa mu kubitegura bituma bwa bushake bubyuka. Ibi ni rusange.

Rero niba wowe mukobwa/mugore usigaye wumva utagishaka kubikora, yewe hanabaho kugutegura ntibigire icyo bitanga ugakomeza kwibera urukwi nk’uko bakunze kubyita, aho ho harimo ikibazo.

 

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibiza ku isonga mu gutuma ubushake bwo gukora imibonano bugabanyuka cyangwa bugashira

  1. Hari ikibazo mu mibanire yanyu

Ubushakashatsi bugaragaza ko ku bantu babana, abagore ari bo ubushake bwo gukora imibonano bugabanyuka kurenza abagabo uko imyaka igenda yiyongera. Ibi bihuzwa nuko uko umubano ujya mbere ari na ko ibikangura amarangamutima bigenda bigabanyuka dore ko bamwe bavuga ko iyo wamaze gufatisha ifi udakomeza kuyiha iminyorogoto. Niba rero byinshi umugore yakorerwaga atakibibona, niba se hari amakosa umugabo agenda amukorera, kuba se hari ibibazo mu muryango rusange, ubushake bugenda bugabanyuka dore ko ku bagore ubushake kuri bo butangirira mu mutwe, ari na yo mpamvu havugwa ko gutegura umugore ubanza gutegura mu mutwe, naho umugabo we ngo ubanza gutegura mu mufuka (umugabo ufite ibibazo by’ubukungu ubushake buragabanyuka/umugore ufite ikibazo mu mubano ubushae buragabanyuka)

  1. Uri gusaza

Niba umubano wanyu umeze neza, nyamara ukaba uri gusatira imyaka yo gucura cyangwa warakuze, wikirenganya uri gusaza. Uko umugore akura niko imisemburo ye igenda izamo impinduka kandi impinduka ku misemburo zihita zivuga impinduka mu myororokere. Cyane cyane igabanyuka rya estrogen aho rinatuma uretse kugabanyuka k’ubushake hanagabanyuka ububobere

  1. Ufata imiti yo kuboneza urubyaro

Imiti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro, byaba ibinini, urushinge cyangwa agapira ko mu kuboko iba igizwe n’imisemburo. Nubwo bitaba kuri bose ariko hari igihe kuyikoresha bigabanya ubushake bwo gukora imibonano ndetse bamwe binabatera kugabanyuka k’ububobere. Niba rero kubura ubushake byaratangiye kukubaho aho utangiriye kuboneza urubyaro, ni imwe mu mpamvu.

  1. Hari imiti uri gufata

Uretse kuba waba ufata imiti yo kuboneza urubyaro, hari n’indi miti izwiho kugabanya ubushake bwo gukora imibonano. Muri yo twavuga imiti ikoreshwa mu kuvura depression nka Prozac, Zoloft, Celexa n’indi. Uretse iyi kandi, no kuba ufata imiti igabanya uburibwe yo mu bwoko bwa opioids nka morphine n’indi biri mu itsinda rimwe na byo bishobora gutera icyo kibazo. Ndetse no kuba waba ufata ibiyobyabwenge nk’urumogi n’ibisa na rwo, bigabanya ubushake

  1. Kuba ubona ameze nk’aho atakigushaka

Iyo mugihararanye, mukibana se, usanga buri gihe umugabo akwereka/akubwira ko akwifuza, aho imibonano iba ikorwa kenshi ku munsi cyangwa kenshi mu cyumweru. Nyamara hari igihe bigera ugasanga asigaye ameze nk’aho atakikwitayeho, aho n’ukwezi gushobora gushira atagusabye ko mubikora. Ibi rero bituma muri wowe ushobora kwibaza byinshi, uko ubyibaza bikagenda bigabanya binatwara bwa bushake. Kwibaza niba yaraguharitse, niba atakigukunda, niba se usigaye udateye ubushake wenda kubera uko usigaye ungana…

  1. Ibindi bibazo

Uretse ibi tuvuze haruguru, hari n’ibindi bishobora kugabanyura ubushake bwo gukora imibonano. Umunaniro uhoraho kubera akazi runaka, kuba ufite umwana muto uhugiraho igihe kinini, kuba se hari umwana urwaye cyangwa undi munyamuryango ufite ibibazo kandi bikakugiraho ingaruka (wenda umubyeyi, umuvandimwe se kandi wafataga nk’inshuti magara), kuba hari ibibazo by’ubukungu mu rugo, kuba umugabo asigaye abikora kenshi cyane no mu gihe wumva utabishaka (nko muri iyi minsi ya GUMA MU RUGO) na byo biri mu bitera ikibazo cyo kugabanyuka k’ubushake.

 

Suzuma aho iwawe biri gupfira rero

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s