Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 2

Duheruka Alphonshine na Mutesi bari gutembera. Bagiye baganira, kugeza ubwo Mutesi yatashye ageze mu rugo ateka ibya nijoro bararya bajya kuryama.

 

MU GITONDO

 

Mama Mutesi: (yivugisha) ese aba bana noneho ntibazi ko umubyizi ari uwa kare koko? (Ahamagare cyane) Niko Mute? Mutesi? Ese noneho wasinziriye ubuticura

 

Yasunitse urugi rw’aho arara asanga yabyutse kare.

 

Yagiye mu gikari kureba ko ari gukubura asanga nta we, asubira ku irembo aramubura. Aba agiye kureba Kagabo asanga ari guha inyana ubwatsi

 

Mama Mutesi: Niko Kaga, nta Mutesi wabonye?

 

Kagabo: Oya da. Ese ntuzi ko aryamira koko. Ubwo aracyaryamye.

 

Mama Mutesi: Kandi mvuye mu cyumba cye  simubone. Uyu mukobwa yagiye hehe ra? Cyangwa sha cya cyohe birirwanye ejo cyamushutse?

 

Yahise ajya kureba mu cyumba cya Mutesi asanga utwenda twe yagiraga nta tugihari uretse iyo yambaraga agiye guhinga

 

Yabaye nk’ukubiswe n’inkuba

 

Mama Mugeni: Ubu koko uyu mwana yohoshye ajya hehe? Nta no gusezera, nta no kuvuga aho agiye koko? Ubu koko Mana yanjye ndamenya nshakishiriza hehe? Iri shyano ngushije bahungu mwe? Bakobwa bakowe ubu koko ndazibandwa nzerekeza he? Niko Kaga, enda hano

 

Kagabo: Ni iki mama?

 

Mama Mutesi: Uziko Mutesi yagiye n’imyenda ye itari hano

 

Kagabo: Mbivuga nti uriya ntazemera guhinga muti vuga uvuye aho. Ubwo nyine agiye gushaka aho azajya yoza akarenge. Numva ngo mu migi aho rwose haba akazi keza abakobwa bavayo mbona barabaye abazungukazi pee. Azagaruka umuyoberwe. Reka nigire guhinga nkwihorere usigare mu maganya wenyine.

 

Mama Mutesi: Ivugire wowe nturabyara ntabwo wakumva intimba mfite mwana wa. Ubu se koko agiye kwa nde? Gukora iki? Azabaho ate? Azarya iki?

TUGARUKE KURI MUTESI

Ubwo yamaraga kuva mu rugo, dore ko yari yizinduye cyane, yahise ahamagara Alphonsine kuko bari baraye bumvikanye ko ari bujye kumushakira akazi I Rubavu kandi gasobanutse, nk’umuntu wize.

 

Undi na we yari yayiraye ku ibaba yahise amubwira ko yamaze kwitegura nuko bahurira mu nzira igana aho bafatira imodoka ibajyana I Rubavu. Mu nzira bagendaga baganira

 

Mutesi: Ese ubu koko nzashobora kuba mu mugi? Nduma bizantonda pee

 

Alphonsine: Umva nawe. None se jyewe nawuvukiyemo? Ariko ubu rwose ndawucakaza bakumirwa. Erega buriya gusirimuka bibanziriza mu mutwe. Wowe uzabanza utinyuke abantu. Kuvuga, kugenda, gusa imyambarire yawe ntigezweho. Umushahara wa mbere uzakorera uzaba uwo kwiyitaho wambare wiyatse neza ku buryo ntawe uzajya akubonamo ubuturage.

 

Mutesi: Ariko Alphonsine nawe rwose. Ushaka nzambare ijipo nk’iyo yawe? Sha sinabishobora pee. Abantu bakajya bandebera ibibero koko ku mugaragaro?

 

Alphonsine: Umva bwa buturage navugaga. Nako reka nkwihorere bizikora. Niko nanjye navugaga mbere. Ahubwo ikindi nshaka kukwibutsa ntuzongere kumpamagara gutyo. Nitwa Fofo, jya umenya ubusirimu. Amazina turayahina bikorohera abantu kuduhamagara

 

Mutesi: Noneho nanjye nzarihina ubwo?

 

Alphonsine: Sasa. Uziyita Tessy cyangwa se uzashake akandi wihimba nka Fifi, Mimi mbese akazina koroshye gufata. Uranyumva neza? Naho ibyo bindi sinzi niba I Rubavu byazoroha. Kandi usabwe gufungura umutwe ukiga igiswayire n’igifaransa hariya turabikoresha cyane kuko abakongomani ni benshi bahaza.

 

Bakomeje kugenda baganira kugera ubwo binjiye mu modoka ibajyana aho berekezaga.

Rubavu bayigezemo butangiye kugoroba.

 

Mutesi: Ese ko mbona bwije utaranyereka aho ugiye kundangira akazi

Fofo: Humura ariko wowe. Ngwino ubanze ujye aho ncumbitse tubanze tubike utu dukapu. Hano se bujya bwira no mu gicuku tuba tugenda

Mutesi: Ese ubundi ko ntakubajije nanjye ndi akagoryi, ni akahe kazi nzajya nkora

 

Fofo: Gabanya utubazo tw’abana na we umenye ko hano nta data mpafite. Ndakwereka uwambajije niba nabona umukozi w’umukobwa ubwo arakubwira akazi ashaka ko uzajya ukora. Nubona utagashoboye tuzashaka akandi. Ntiwashakaga se kuva mu cyaro? Karibu mu mugi rero

 

Bageze aho Fofo acumbitse, Mutesi acyinjira mu nzu aratungurwa. Yari inzu ifite icyumba na salon, muri salon harimo intebe nziza, flat screen mbese wabonaga ko ari ahantu hiyubashye. Yamuhaye karibu mu cyumba, agezemo ahasanga igitanda kinini gishashe neza, imyenda myinshi imanitse,

 

Mutesi: Niko Fofo ubana na nde hano?

 

Fofo: Ntawe da. Kubera iki ubimbajije?

 

Mutesi: Ubu se iyi nzu ubona ayo uyishyura we? Ibintu se birimo byose koko?

 

Fofo: (Aseka atangaye), Yayayaaa. Ariko rwose abanyacyaro muranshimisha. Ibi se ni iki koko ko ari ubusa. Nawe uzabigura rwose. Ngaho akira ngutize ipantalo wambare ndabizi akajipo ko ntiwakemera hanyuma tugende kureba uzaguha akazi

 

Yambaye iyo pantalo yumva imufashe cyane ariko arabyihanganira ngo atababaza uwamuzanye, arangije arenzaho agakoti, baragenda.

 

Ubwo bageraga aho Fofo amujyanye, yabanje guhagarara gato, ubona atunguwe cyane.

 

Mutesi: Niko Fofo aha niho unzanye gukora cyangwa uwo tuje kureba niho ari?

 

 

Mutesi se kandi noneho ni hehe atinye kwinjira? Ntuzacikwe n’agace ka 3

 

Copyright BIRAMAHIRE Francois Jassu

2 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s