Inkuru ndende

Nyamwanga kumva: Agace ka 1

Inkuru yacu tuyitangiriye mu murima. Turahabona umukobwa w’inkumi, ari guhingana na nyina na musaza we umukurikira.

Uko bahinga barimo kuganira, dore ko ari ko kanya bakunze kugira ko kuganira na mama wabo wabasigaranye ari imfubyi ubwo se yitabaga Imana, agasigara abarera wenyine

 

Mutesi: Ese mama, ubundi ubu tuzatungwa no guhingaaaaa kugeza ryari? Jyewe rwose ibi ndabirambiwe peee

 

Mama: Erega mwana wanjye Mutesi, guhinga ntukabyinubire kandi ari wo mwuga wasanze dukora. Ubu se si ho twakuraga amafaranga yo kukurihira ishuri kugeza urirangije? None ngo guhinga ni iki? Ushaka wajya ucisha macye rwose

 

Kagabo: Ariko mama ushaka wakumva ibyo Mutesi avuga pee. Ariko ibaze kubona umuntu wize amashuri yisumbuye arimo guhinga? Ubwo se aba atandukaniye hehe na wawundi wabyihoreye akamenyera guhinga nyine? Nabibonye kare ndabyihorera kwiga shwiii. Nzahinga norore, kandi nzabaho. Gusa nanjye iyo mbonye Mutesi mu murima mpita nseka rwose.

 

Mutesi: Byihorere sha ni jye mbizi. Uzi iyo mvuye mu murima ngahura n’abo twiganye bamwe bavuye ku kazi, abandi bari gucuruza, cyangwa abajya bampamagara bambwira ko amasomo ya kaminuza bayageze kure. Agahinda karanyegura nkumva mbuze aho njya, ariko nyine nta kundi. Gusa jyewe sinzongera guhinga amaherezo pee. Ibi ndabirambiwe

 

Mama: Ariko bana banjye rwose mushaka mwatuza mukamfasha tukiteza imbere. None se Mutesi ibyo wivugisha, uracyeka abo bacuruza, igishoro baragikuye hehe? Abo biga za kaminuza na bo erega ntugirengo bigira ubuntu. Niba waravutse ugasanga dukennye si twe twigize dutya, ahubwo wari ukwiye kwibaza icyo wakora ngo wowe ntuzasaze nka twe, none ngo ntushaka guhinga? Nudahinga se uzakora iki mwana wanjye? Uranyumvira di

 

Mutesi: (Arakaye) Ariko mama, ubundi ko mwabonaga mukennye mwabyariraga iki? Jyewe nta nubwo numva igituma abakene babyara. Igihe ubona ukennye uba ugomba kubyimenyera ukazapfa wenyine utagiye kurushya abana uzabyara. Ubu iyo mutambyara simba ndi kuri uyu muhini w’isuka. Reba sinoga ngo ncye, intoki zajemo amaga wagirango ngi igikeri, umusatsi ni injwiri wagirango ni amahurunguru. Abandi bana ubu baracyeye agasatsi baradefirije sinakubwira, baroga bagacya, naho jyewe ni ukoga isabune yo gufura nkisiga gikotori nayibura nkisiga amamesa kandi ngo narize. Ndabirambiwe mama. Ndabirambiwe ubimenye rwose pee

 

Kagabo: Yewe warambirwa wagira ni hahandi uzahinga ushaka wabimenyera. Ubundi se uranga guhinga uzakore iki? Ndi wowe ahubwo nahinga igitondo n’ikigoroba nkavanamo igishoro ubundi nanjye nkabona uko noza akarenge. Singusetse ntazakubyara ariko unteye kwibaza byinshi rwose. Ubu se ko mbona n’ubundi uteretwa n’abanyonzi isuka uzayicikira hehe?

 

Mutesi: Kagabo nkwiyame. Bantereta se ubonye bangahe? Cyangwa bariya bose ni nde nakemera jyewe. Nta mbwa y’umunyozi yanzanaho inkundo uzabaririze. Ariko uziko nubwo ibitse ariko jyewe mfite dipolome sha? Utantera inzoka weeee. Aheeee. Uranyumvira

Mama wabo yari yumiwe ari konsa isuka (yitangiriye itama yisunze umuhini w’isuka) arimyoza azunguza umutwe

 

Mama: Bana banjye rero, muracyari bato, ayo ni amaraso ya gisore ababungamo sinabarenganya. Gusa igihe kizagera mujye muvuga muti ibyo mama yatubwiye. Ntabwo nanze ko mutera imbere ariko rwose sinzi icyo nakora ngo mwumve ko nanjye mpangayikiye iterambere ryanyu. Niko Mute, ayakugiyeho imyaka itandatu yose ucyeka yuko atari kugura agatungo tukakorora? Ucyeka se ko atari kuvamo iterasi y’umurima ubu simba mfite isambu nini mpinga? Inka zari aha zagiye hehe? Sinsigaye ndi umworo nari umworozi? None ngo twakubyariye iki koko? Uranyumvira ivogonyo nta soni koko? Aho wagakuye amaboko mu mifuka ahubwo urarata za dipolome zitampaye agaciro. Wakabaye umuhanga ubu wowe ntuba uri mu kuminuza nk’abandi? Watahanye amanota angahe se? Ni ryari wasibye ishuri? None ngo yerere yerere. Asyi we. Abazaba imbwa mbabona kare. Nutikuramo iyo myumvire yawe ntugirengo hari aho uzigeza. Abo bose ubona bujuje imiturirwa ntugirengo barabyutse barayubaka. Batangiriye kuri zeru ubu ni abakungu. Nako reka nkwihorere isi ubwayo izakwigisha ndabona jyewe utanyumva. Muhinge vuba dutahe dore amasaha arakuze. Ese ubundi Kaga, wasize ka gahene na ka kanyana ubihaye ubwatsi?

Kagabo: Nazisigiye ariko bwari bucye ndatahana ubundi

 

Mama: Genda ube ubuca hariya hepfo ku muringoti tube duharura iki kivi

 

Mutesi: Mama amagambo uvuze arambabaje kandi nuko ubaye mama mba ngushubije. Abandi bana bazaga kwiga bitwaje amafaranga ku mufuka. Twajya kuruhuka bakajya kurya amandazi jyewe ngasigara nicaye mu ishuri. None uri kuvuga ngo iki? Nako reka nceceke. Ahubwo nayo nabonye ni menshi

 

Mama: icyakora ntirubura icyo ruvuga koko. Abanyarwanda baciye umugani ngo utayikoranye ntayikira. None nawe ngo imigati. Hanyuma se ra, mwene Suzana ubu ntari muri kaminuza? Ntiyize yishyurirwa na paruwasi? Mwene Ludoviko hepfo hano? Ubu si goronome w’umurenge? Ntiyize yishyurirwa na diregiteri wa hano hepfo? Iwabo bose hari icyo baturusha? Nguhe izindi ngero se? Nako reka ndeke kwimarira umwuka. Gusa uyu munsi uwakuntumye umubwire ko wambuze. Wagirango wahanzweho neza nezaaaa

 

Bakomeje guhinga bacyocyorana, kugeza bahinguye barataha. Bageze mu rugo, Mutesi yafatishije amashyiga aterekaho inkono, nuko bihiye bararya ariko bose nta wavugishaga undi.

 

Ubwo bamaze kurya, Mutesi yumvise terefoni ye isonnye nuko ajya kureba umuhamagaye asanga ni Alphonsine bahoze baturanye ubu akaba yibera mu mugi wa Rubavu.

Mutesi: Allooo

 

Alphonsine: Bite se Mutesi icyaro se kimeze gute?

 

Mutesi: Sha ntukambaze icyaro, ndabona ibintu bikomeye cyananiye kukibamo pee

 

Alphonsine: Uzi ko ndi iwacu ariko. Uri mu rugo se nze ngusure tumeneho abiri?

 

Mutesi: Yewe ni ho ndi rwose ngwino unyibwirire ibyo ku itara dore mama aba yanjujubije

 

Yarakupye, nuko mama wamwumvaga aba aramubajije

 

Mama: Uwo ni nde mwavuganaga Muge?

 

Mutesi: Ni Alphonsine

 

Mama: Uravuga cya kirara cyo kwa Karoli cyanze guhinga ngo kigiye mu mugi? Uriya icyo azakuzanira uzacyakire na yombi. Simushaka mu rugo rwanjye mushake aho mujya kuganirira ubupfayongo bwanyu

Mutesi: Yewe wagirango ni imifariso utubuza kwicaraho

Yahise yikubita arasohoka, akubitana na Alphonsine ageze ku irembo nuko bajya mu gacaca kari munsi y’urugo munsi y’igiti cy’umwembe kihateye, batangira kuganira.

 

Alphonsine: Ese Mute, ni uku usigaye warabaye? Ndumiwe cyakora. Mbega guhirimbira wee

 

Mutesi: Sha byihorere. Ahubwo se mbwira we, usigaye wisiga iki? Wabaye umuzungu neza neza pee. Cyangwa sha ni amazi y’I Kivu

 

Alphonsine: Erega mwana ifaranga rirakora. Ni cyo ifaranga rivuze. Ubu uku mpagaze ubaze ibyo nambaye byonyine birengeje ibihumbi 100. uzi ko iyi misatsi yonyine yantwaye ibihumbi 30? none wowe uri aho ngo uri guhinga? Ubu se ni uwuhe musore w’umusirimu uzaza kukurambagiza umeze utya koko? Uzi ko nawe utiha agaciro. Iyo nkureba gutya nkibuka amashuri wize untera agahinda

 

Mutesi: None se sha ngire nte? Ko ntagira mwene wacu ngo nashakire akazi, urumva koko nabigira nte?

 

Alphonsine: Mwene wanyu? Ubu se jyewe mfite uwuhe ra? Niba udashaka gutera imbere ni akazi kawe. Gusa niba ushaka kubaho neza, kurya utavunitse, nushaka uze njye kukwereka umugi, ngushakire akazi kiyubashye ubundi urebe uko cash ziribwa. Kwanza ndumva nshaka no kuba ntembera ndumva ibisogororo biri kunukira. Mperekeza tube tuganira

 

 

Twasize bagiye gutembera. Ese Mutesi wari urambiwe guhinga ari bwumvire Alphonsine? Ni aho mu nkuru itaha, agace ka 2

 

 

© BIRAMAHIRE Francois Jassu

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s