Imirire Ubuzima

Amavuta y’inka: Akamaro kayo ku buzima

Yitwa amazina menshi. Bamwe bayita ibirunge, aya kaba amavuta y’inka aba yarateguriwe kuribwa, aho benshi bayakoresha bayashyira ku biryo byamaze gushya bigishyushye (kurunga), cyangwa bakayateka nk’uko andi mavuta atekwa, nubwo benshi bayashorerana n’ibiryo. Anitwa kandi ikimuri, aya yo akaba aba yateguriwe kwisigwa, aho asigwa abantu bose abato n’abakuru.

Byaba kuyarya cyangwa kuyisiga, amavuta y’inka ari mu mavuta afitiye umubiri akamaro ore ko ari isoko y’ibinure bya omega-3 dukunze gusanga mu mafi, akanabonekamo kandi vitamini A ikunze kuboneka mu mboga n’imbuto.

Hano twaguteguriye akamaro kanyuranye ko gukoresha amavuta y’inka.

  1. Atera gushyuha

Niba utari ubizi ariko amavuta y’inka ni ingenzi mu gutuma umubiri uhorana ubushyuhe. Byaba kuyarya, cyangwa kuyisiga, niyo mpamvu usanga abayasiga abana babo bibarinda indwara zirimo umusonga, kubera aba yabarinze imbeho, imwe mu mpamvu nyamukuru zituma agakoko gatera umusonga kororoka.

  1. Afasha amazuru gufunguka

Kimwe mu bintu bitesha umutwe ni ukuba warwaye ibicurane nuko amazuru agafungana. Bikurikirwa no kumeneka umutwe, ndetse no kumva umutwe uremereye cyane. Bumwe mu buryo bwo gutuma amazuru afunguka rero ni ugusiga amavuta y’inka mu mwenge w’izuru, ibi bigufasha guhumeka neza, ibimyira ntibifunge izuru.

  1. Isoko nziza y’ingufu

Amavuta y’inka, ni ibinure. Ibinure rero ni isoko y’ibitera imbaraga mu mubiri. Bituma aba meza ku bantu bakirutse inwara, abagore bonsa n’abandi bose bakeneye kongera ingufu mu mibiri yabo.

  1. Ni meza ku bashaka kugabanya ibiro

Nubwo akungahaye ku binure ariko ni ibinure byiza bidafite icyo bitwaye ku bifuza kugabanya ibiro. Amavuta y’inka atuma umubiri ubasha gutwika ibindi binure udakeneye, usohora imyanda muri wo bityo umubiri ukagenda uringanira neza, kandi ntacyo wawimye.

  1. Ni meza ku igogorwa

Mu mavuta y’inka dusangamo kandi acie butyrique iyi ikaba ingenzi mu mikorere y’amara. Ibi bigafasha igogorwa kugenda neza, kandi bikanarinda amara kuba yarwara zimwe mu ndwara zishobora kuyafata.

  1. Kurwanya impatwe

Waba umaranye igihe impatwe? Amavuta y’inka ni umuti mwiza. Fata ikiyiko cyayo ushyire mu nshyushyu ishyushye ugiye kuryama nijoro, ubundi buracya ikibazo kiri gucyemuka.

  1. Ni meza ku mutima

Umwihariko w’amavuta y’inka ni uko yo aho kugera mu mubiri ngo abikwe nk’ibinure, abe yatera ibindi bibazo ahubwo yo ahita akoreshwa nk’isoko y’ingufu umubiri ukeneye. Bituma rero aba meza ku mutima kuko yo atazamura igipimo cya cholesterol mbi mu maraso ahubwo azamura inziza akamanura igipimo cy’imbi.

  1. Ni meza ku ruhu

Twabivuze dutangira. Amavuta y’inka ni meza ku bantu bose, kuyisiga. Kuva ku mwana ukivuka kugera ku basheshe akanguhe, kwisiga ikimuri ni ingenzi. By’umwihariko ku bagore batwite, kuyasiga ku nda bibarina kuzana amaribori ku nda aterwa no gutwita. Ku bamaze kuyazana na bo, kwisiga amavuta y’inka bigenda biyasibanganya. Nubwo adashira neza ariko ntiwayabona udashishoje kandi ntiyongera kukurya iyo yakuryaga.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s