Imirire Indwara Ubuzima

Amwe mu mafunguro wakibandaho mu gihe ufite umuvuduko ukabije w’amaraso

Havugwa ko ufite umuvuduko ukabije w’amaraso iyo ibipimo byerekana hejuru ya 140/90, gusa nanone iyo byarenze 180/120 biba byamaze kuba bibi cyane, aha uba ukeneye kwitabwaho byihuse n’abaganga. Nyamara kandi uretse imiti uhabwa n’abaganga, kuba ufite umuvuduko ukabije w’amaraso hari amafunguro waba ukwiye kwibandaho kugirango wa muvuduko ugere ku bipimo biringaniye. Ubusanzwe umuvuduko w’amaraso uzamurwa nuko umunyungugu wa sodiyumu wabaye mwinshi mu mubiri cyangwa se uwa potasiyumu wabaye mucyeya. Bivuze ko gufata amafunguro akungahaye kuri potasiyumu ari bumwe mu buryo bwiza bwo gufatanya n’imiti ufata maze wa muvuduko ukagenda ujya ku rugero rukwiye

Reka turebe amwe mu mafunguro yoroshye kubona wakifashisha.

  1. Imineke

Imineke iza ku isonga mu mafunguro akungahaye kuri potasiyumu. Icyiza cyayo ni urubuto ruboneka igihe cyose, ahantu hose. Kandi icyiza cyayo inafasha mu igogorwa ndetse imineke inakungahaye kuri vitamini C, hakabamo na fibre zifasha mu igogorwa no kukurinda gusonza bya hato na hato

  1. Imboga rwatsi

Izi mboga zizwiho na zo kuba zikungahaye kuri potasiyumu ifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso. Izi mboga, urugero ni epinari, kuzirya zaba zitetse, kunywa imitobe yazo (Soma hano umutobe wa epinari), na byo ni ingenzi ku kuringaniza umuvuuko w’amaraso.

  1. Yawurute

Yawurute ikomoka ku mata. Ikaba isoko ya kalisiyumu na potasiyumu. Uretse ya mata kandi haba hanavanzwemo imbuto, bityo bikongera ya potasiyumu. Gusa ni byiza gukoresha yawurute itongewemo isukari.

  1. Watermelon

Uru rubuto mu gifaransa bita pasteque naho mu ndimi zo hafi hano bita tikitiki-maji ni urubuto benshi bakundira ko rubongerera amazi mu gihe cy’izuba, ariko burya inakungahaye kuri potasiyumu. Si yo gusa hanabonekamo lycopene, vitamini A, vitamini C, ibisukura umubiri n’izindi ntungamubiri.

 

Si ibi gusa, tuvuze bimwe muri byo kandi byoroshye kubona.

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s