Ubuzima

Akamaro ka siporo ya KEGEL ku bagabo

Imwe mu nkuru twakoze yavugaga akamaro ka siporo ya Kegel ku bagore. Iyi nkuru yasozaga ivuga ko tuzanavuga ku kamaro k’iyi siporo ku bagabo.

Iyi siporo yahimbwe mu 1948 na Dr. Arnold Kegel ikanamwitirirwa, yari igamije gufasha abafite ikibazo cyo kutabasha gufunga inkari, ugasanga iyo zije ntibahite bajya kunyara binyarira. Gusa uko imyaka yagiye ihita indi igataha, hagiye hatahurwa ko abakoraga iyi siporo bagendaga babigiriramo izindi nyungu zinyuranye.

Tubanze twibutse ko mu gukora iyi siporo uryama ugaramye noneho ukazamura igice cyo hagati, amaboko arambitse hasi naho ibirenge bishinze (ushinze amavi, ni ukuvuga utarambije). noneho ukagerageza gukanya cyangwa kunyunyira imikaya y’uruhago n’ikibuno, ariko imikaya yo ku nda ntuyikoreshe kandi ugakomeza guhumeka neza. Ubikora mu gihe kitarenze amasogonda 10, ukamara andi 10 urekuye, ukabisubiramo, gutyo gutyo mu gihe cy’iminota igera kuri 3, ukaza kubisubiramo nyuma y’amasaha 4.

Akamaro ku bagabo

Iyi siporo ya Kegel igirira abagabo akamaro kanyuranye harimo

  • Kubafasha mu gihe badashyukwa neza
  • Kubafasha mu gihe batabasha gufunga inkari
  • Mu gihe bamaze kubagwa porositate
  • Ikibazo mu kwituma

Uretse aba baba bafite uburwayi, kuyikora nta burwayi ufite bikugirira akandi kamaro kandi kenshi.

  • Kukurinda kuba warangiza vuba cyangwa ushyukwa amazinga
  • Igitsina gufata umurego igihe kinini
  • Gushyukwa byoroshye ariko ntuhite urangiza
  • Kurangiza neza kandi wasohora ukumva ko ashizemo
  • Kurinda porositate indwara zinyuranye zayifata
  • Kuba wafunga igihe ugiye gusohora bityo ukabasha gukora imibonano igihe kirekire
  • Amaraso atembera neza mu gitsina
  • Kwigirira icyizere mu buriri

 

Ongera usome hano Akamaro ka siporo ya KEGEL ku bagore

 

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s