Imibanire Ubuzima

Ese abagore bakunda umugabo umeze ate?

Muri imwe mu nkuru zatambutse, twagaragaje umugore abagabo bakunda uko akwiye kuba ameze. Uyu si wa mugore ariko wo gusohokana no gusangira gusa, ahubwo ni wa mugore twavugaga ko umugabo wese yakifuza kugira uwe, dore ko mu kinyarwanda bavuga ko ukurusha umugore aba akurusha urugo.

Twashoje tuvuga ko noneho ubutaha tuzavuga umugabo abagore bakunda.

Aha naho twibutse ko atari wa mugabo wo kugusohokana no kukugurira ibyo ushaka gusa ahubwo ni wa mugabo wizihiye urugo, umwe umugore we asigara yiyita Uwahiriwe cyangwa Nyiramugisha.

Nibyo iyi nkuru igiye kuvugaho.

  1. Imfura, umunyakuri

Aha ntabwo ari ukuba yaravutse bwa mbere iwabo, ahubwo ni imico. Umugabo w’imfura umugore we aba yumva atekanye, kandi amugirira icyizere dore ko uwo mugabo aba atigaragaza uko atari. Ahubwo ni wa mugabo uhagarara ku cyo yavuze, utigaragaza uko atari, udahisha ntabeshyabeshye ngo akunde akundwe.

  1. Inyangamugayo

Nubwo ahari wabifata kimwe n’ubupfura, ariko hano noneho dushaka kuvuga ku byerekeye imibonano. Hari imyumvire twasanze aho abagore bumva ko nta mugabo udasambana, ngo n’udasambana araheheta. Ibi niyo byaba byo koko, nubwo nta wabihamya, abagore bakunda umugabo ubasha guhangana n’ibishuko by’abandi bagore. Umugabo, niyo yatsindwa ariko adasuzugura ngo asuzuguze umugore we. Benshi bati niyo yabikora ariko ntakanyitwaze.

Umugabo nyawe ni umenya aho acikira intege akamenya kuhirinda no kuhagendera kure.

  1. Umunyembaraga

Aha si ukugira nk’iza Samusoni dusoma muri Bibiliya cyangwa ngo ube nka Mayweather utera amakofe. Ahubwo ni ukugira imbaraga z’umubiri, ubwenge na roho icyarimwe. Kumenya gukoresha ubwonko bwawe ushaka icyateza imbere urugo, ugakoresha amaboko kandi roho yawe ikaba itarimo akajagari. Aha ku mugore, uba uri nyawe, kandi arabigukundira.

  1. Umunyampuhwe

Umugabo abagore bisimira arangwa no kugira impuhwe atazigirira abe gusa akazigirira bose kandi nta nyungu ategereje. Ni wa wundi uzi agaciro k’amarangamutima akamenya kubabarana n’abababaye akishimana n’abishimye.

  1. Uwicisha bugufi

Nubwo bamwe bumva ko iyo uciye bugufi imbere y’umugore uba ubaye inganzwa, ariko nanone kwigira intare mu rugo si byo birwubaka. Umugabo abagore bakunda si ukangisha kuvuga ngo uzi uwo ndi we cyangwa uzi icyo ndi icyo, ahubwo ni wawundi utuza agaca bugufi, akamenya kubana neza na bose kandi hose, ugasanga abana bamwisangaho, abasaza bagataramana, urungano bagakina. Ni wawundi uzi gutebya, agsusurutsa urugo yataha aho kugirango bihinde bahunga ahubwo bakabyigana bamusanga, umwe rubanda bita Imana y’I Rwanda.

 

 

Kuri ibi haniyongeraho ibindi dutozwa n’umuco, kwiyubaha, ibyo dutozwa n’imyemerere ya buri wese harimo kubaha Imana no kuyigandukira, dore uyubaha bya nyabyo, aba atandukanye koko n’abatayubaha.

 

Ongera usome hano, Ese abagabo bakunda umugore umeze ate?

 

 

2 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s