Imibanire Ubuzima

Ese abagabo bakunda umugore umeze ate?

Uzasanga umugabo umwe akubwira ati jyewe umugore umeze gutya na gutya ntitwabana, ati ariko umugore waza ameze gutya na gutya we rwose twazasazana. Nubwo mu gifaransa bakunze kuvuga ngo “des gouts et des couleurs on ne discute pas” aho baba bashaka kwerekana ko buri wese agira uburyo bwe bwo gukunda, ariko iyo ugenzuye usanga abagabo nyabo hari byinshi bahurizaho bikwiye kuboneka ku mugore bifuza kumarana ubuzima bwabo busigaye kuri iyi si.

 

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe rero ibyo abagabo benshi bahurizaho, nubwo wowe mugabo ushobora kuba ufite ibindi wakongeraho, bitewe n’izindi mpamvu zawe bwite.

 

  1. Abagabo bakunda umugore w’umwimerere

Niba wari uzi ko abagabo bakunda umugore wihindagura nk’uruvu uyu munsi ukabona ni inzobe yaka ejo ugasanga iminwa itukura ubundi ukabona yabaye ubururu gutyo gutyo, aho waba waribeshye. Burya nubwo kwiyitaho ugasa neza ari ingenzi ariko kwihindura kugeza utakaje umwimerere wawe ntabwo abagabo burya babikunda. Umwimerere ariko ntugarukira aho gusa ku bigaragara ahubwo binagera ku myitwarire. Umugore muri macye, uri we ubwe, udashaka kwigana kanaka cyangwa nyirakanaka. Aha twibutse ko tuvuga ku mugore wo kubaka urugo, naho uwo kuryoshya wa mugani w’ab’ubu, ibyo byo ntabwo byitabwaho

  1. Abagabo bakunda umugore wigirira icyizere wihagararaho

Abagabo burya bakunda umugore wiyumvamo ko ashoboye. Umugore utigaya ubwiza, utigaya ubushobozi utigaya amashuri n’ibindi. Mbese wa mugore wiyumvamo ko afite agaciro. Wa mugore utumva ko akwiye gushaka ibyo yisiga runaka kugirango arebe ko wari umureba cyangwa akumva ko hari ibyo akwiye kwambara ngo akunde akundwe. Ahubwo akumva ko yihagije ubwe, kandi ko ntacyo akwiye gutanga cyangwa guhonga umugabo ngo akunde akundwe. Abagabo bakunda umugore werekana ko yifitiye icyizere, utavugira Mivumbi kumuvumba, utitanga ngo akunde akundwe.

  1. Abagabo bakunda ubwiza nyabwo

Nubwo ku gace kabanza twavuze ko abagabo bakunda umugore w’umwimerere, hano turavuga ku bwiza noneho mu myitwarire. Umugore urangwaho impuhwe, ubugwaneza, guca bugufi. Umugore utavuga ngo bamwite nyirankotsa cyangwa isandi, umugore utitwa inshinzi cyangwa igishegabo, umugore abantu bose bageraho bakumva baruhutse umutima kubera abakirana urugwiro no guca bugufi. Mu gihe ubwiza bw’inyuma wabushakisha uhimbahimba, ariko ubwiza bw’imbere bwo iyo ubufite uba ubufite, ntiwakigira mwiza uri mubi, niyo wabigerageza uyu munsi ejo byagupfana. Uwo mugore mwiza gutyo, nta mugabo utakishimira ko aba uwe.

  1. Abagabo bakunda umugore ufite icyerekezo

Kugira icyerekezo ntabwo buri gihe bivuze kuba ufite icyo ukora, ahubwo bivuze guhirimbanira gushaka icyateza urugo imbere. Umugore ukora, ushaka iterambere ry’urugo utari wawundi ubyuka yoza akarenge agasiga inzara ubundi akicara akareba tereviziyo cyangwa agachattinga gusa bukira nta kindi akoze atanazi uko ibyo mu gikoni byagenze. Niyo umugabo yakubwira ko ashaka ko umurerera abana gusa, azabikubwira kuko abona ibyo ukora nta nyungu ifatika byinjiza cyangwa se we amaze gufatisha ibyaruteza imbere ku buryo igikenewe noneho ari ukurera abana. Gusa nanone kuba utanafite ibitekerezo byo gushaka icyo wakora, ukumva ko urugo ruri mu maboko y’umugabo gusa, ndakurahiye da.

 

Hari byinshi sosiyete iba yatwigishije, amadini se cyangwa ibindi binyuranye, na byo wakongeraho bigatuma urushaho kuba umugore abagabo koko bifuza kandi bashaka. Gusa mu ncamake, ibi tuvuze abagabo bose babihurizaho, ko bikwiye kuranga umugore bifuza.

Ese abagore bo bifuza umugabo umeze gute? Ni mu nkuru yacu itaha

3 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s