Imibanire Ubuzima

Musore, uzirinde aba bakobwa 10 niba ushaka kubaka

Muri imwe mu nkuru zacu hari aho twagiriye inama abakobwa tubereka abasore barindwi bakwiye kwirinda mu gihe bashaka uwo bazubakana.

abayisomye bahise bibaza niba abasore bo nta bakobwa bakwiye kwirinda mu gihe bahitamo uwo bazabana ubuzima busigaye.

 

Nibyo iyi nkuru igiye kuvugaho.

  1. Umusirimukazi

Aha ntabwo havugwa umukobwa wambara akaberwa, oya. Ahubwo turavuga wa mukobwa ufata amasaha 3 ari kwitegura, wawundi umara hafi isaha yose mu ndorerwamo ari kureba ko yisize neza, yasokoje cyangwa yambaye neza. Wa mukobwa uzasanga aharanira iteka kurangaza abamureba bose. Nkubwire ukuri, ubwiza bwa ngombwa mu kubaka urugo ntibuva mu birungo, buva mu myitwarire. Gukabya bigera aho bikaba bibi.

  1. Karimi karyoshye

Nubwo ari byiza kuryoshya ikiganiro ariko uzitondere wa mukobwa usanga aho ari hose cyane cyane ahari abasore ari we wihariye ijambo, bose batangarira uburyo azi kuganira. Abaye ari wowe gusa ahari aryohereza ibiganiro wabyumva. Ariko uko aganiriza ubakiriye mu kabari, uko avugisha umusore mubana mu nzu cyangwa mukorana ku kazi, niba ubona ari uburyo bumwe kandi buryoheye amatwi, itondere uwo muntu. Ibyo ubibye ni byo usarura

  1. Ndi mwiza

Nibyo koko ashobora kuba ari mwiza, ateye neza ibyo ntabwo ari ikibazo. Ariko niba abyirata, abyiyita, abwira uwo bavuganye wese ati erega jyewe ndi mwiza nta musore utantereta, akabigendera, akabyirata, itonde. Ku bwe umubiri we niyo turufu yonyine akoresha ashaka kwigarurira umutima w’umugabo. Aho kuba ari wowe umubwira ko ari mwiza, ni we ubyivugira, ubyirata. Uyu ni nka wawundi uvugwa mu migani ya Salomo. Uburanga bwiza ni ubusa.

  1. Nta bitekerezo

Urugo ni urwa babiri kandi bisaba ko buri wese azana ibitekerezo bye mukabihuriza hamwe. Ariko niba umukobwa kuva mumenyanye nta gitekerezo kizima agira, nta cyo yakungura ibye ari ugusohoka no kuryoshya gusa, urumva uwo nimubana azaguteza imbere cyangwa azagusubiza inyuma? Bitekerezeho

  1. Umukuzi w’ibyinyo

Akunda ko ufite akazi, ufite amafaranga, mbese uhaza kwifuza kwe. Ariko se akunda wowe cyangwa akunda ibyo umuha? Niba udashaka gusigara uririra mu myotsi gendera kure uwo muntu. Kumusuzuma biroroshye nagusaba ikintu uzakimwime, nyuma wowe ugire icyo umusaba, wumve uko akubwira.

  1. Ingayi

Uyu ibintu byose ahora abigaya, guhera ku myambarire yawe, aho utuye, akazi ukora, abo mugendana, muganira…

Mbese nta kintu na kimwe uzabona yashimye keretse icyo yakoze cyangwa yagizemo uruhare. Niba udashaka kuzarwara umutima kubera kubona ko ntacyo umaze, uyu mwirinde

  1. Mabuja

Si uko ari nyokobuja ku kazi ahubwo ashaka buri gihe ugendere kuri hagunda ze. Ni we ugomba kubanza kubaza mbere yo kugira icyo ugura, mbere yo kwambara ubanze umubaze ibyo wambara, ntaho ugomba kujya utamubwiye, mbese byose byawe ni we ubifite mu biganza. Ibuka ko utabikora kuko umugishije inama, ahubwo ubikora kuko abigutegetse. Niba udashaka kuzaba inganzwa iteka, hina akarenge.

  1. Byanyobeye

Uyu we ahora mu rungabangabo. Rimwe aba yagukunze n’umutima we wose ubundi akakubwira ati tubivemo ndumva bitandimo, mbese ntazi gufata umwanzuro ukwiye. Unamubaza igituma ashaka ko mubivamo akabura impamvu kuko nta kosa wakoze ari kugushinja byibuze. Arakazwa n’ubusa kandi iyo bimujemo aragushimisha bikakurenga. Uyu nimubana uzitegure guhora kwa sobukwe ujya gucyura.

  1. Umunebwe

Uyu nyine izina riramusobanura. Azicara hamwe wowe umutunge. Nta kindi asabwa gukora uretse kwicara mu rugo, yagupfa agasoni akakurerera abana, na bwo mu gihe umukozi adahari cyangwa murumuna we. Kumubwira kugira icyo akora ngo urugo rutere imbere ni ukutubahiriza ihame rya Bibiliya kuko umugabo ni we ugomba kuruha naho umugore we akabyara gusa. Mbese kubana bivuze ko atongera kwirushya atekereza, ugomba gutekereza wenyine, ugafata imyanzuro ukanayishyira mu bikorwa.

  1. Inkundarubyino

Uyu we ibye ni ukuryoshya ubuzima gusa niyo yaba afite imyaka 30 ugirango aracyafite 15. ni we uzasanga mu birori byose, nta bukwe azasiba, nta sabukuru adatumirwamo, nta kabari gashya aba atazi, nta kabyiniro asiba. Gukundana na we ni ukuba wiyemeje kujya umusohokana buri weekend, ni ukwemera kujya ureka akajya kuryoshya na bagenzi be b’urungano. Imihuro yose uzasanga ayitabira mbese nyine, ni mukerabirori.

 

Ni ahawe gufata umwanzuro.

 

Ongera usome hano Abasore umukobwa akwiye kwirinda niba ashaka kubaka.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s