Imirire Indwara Ubuzima

Mu gihe urwaye igifu: Amafunguro yo kwibandaho n’ayo kwirinda

Niba urwara igifu urabizi ko hari igihe kikumerera nabi, mu gihe cya crise aho utura imibi buri kanya, gusepfura, kuribwa mu gifu ndetse bamwe banaruka indurwe. Ni indwara ibabaza uyirwaye dore ko ari ahantu utanabasha gushima.

Bamwe iyo bakirwaye bibaza amafunguro bemerewe kurya n’ayo batemerewe. Uretse ku gifu giterwa na acide nyinshi niho hari amafunguro uba ugomba kugendera kure, naho mu gihe ari igifu kirimo ibisebe, kenshi biba byatewe na bagiteri ya H.pylori, aha ahubwo uba ugomba gufata amafunguro azwi ho guhangana na kano gakoko, bityo bikoroshya uburwayi.

Hano tugiye kuvuga amafunguro usabwa kwitaho n’ayo ukwiye kwirinda mu gihe ufite uurwayi bw’igifu.

  1. Amafunguro usabwa kwibandaho

Uretse kuba ugomba gufata imiti muganga yakwandikiye, irimo za antibiyotike n’indi ibuza acide gukorwa, unakwiye kurya amafunguro akurikira kugira ngo uhangane n’uburwayi.

  • Amashu ya chou-fleur
  • Amashu asanzwe
  • Radis
  • Pome
  • Inkeri mu moko yose
  • Poivron
  • Karoti
  • Amashu ya broccoli
  • Epinari
  • Yawurute
  • Ubuki
  • Tungurusumu
  • Ikinzari
  • Amavuta ya elayo (olive oil)

 

Kuki ari ingenzi?

Menshi mu mafunguro tuvuze akungahaye ku bisohora uburozi n’imyanda mu mubiri. Ibindi biri mu byongerera umubiri ubudahangarwa bityo bikarwanya ya mikorobi iba yangije igifu. Amavuta na yo azwiho kuba ingenzi mu guhangana na ya bagiteri. Ikinzari cyo wagifata nk’umuti rwose, nubwo ubushakashatsi bugikorwa.

2. Ibyo usabwa kwirinda noneho

Benshi mu bafite ibisebe mu gif banarangwa no kugira ikirungurira, ikimenyetso cy’uko mu gifu harimo acide nyinshi. Rero amwe mu mafunguro azwiho kukongerera acide, usabwa kuyagabanya cyangwa ukanayareka cyane cyane iyo uri mu gihe cya crise y’uburwayi.

 

Muri yo twavuga:

 

  • Ikawa
  • Shokola
  • Ibirungo byinshi
  • Inzoga mu moko yose
  • Urusenda
  • Inyanya mbisi, indimu n’amacunga
  • Ibirimo caffeine byose

Usabwa kandi kwirinda kurya ukagwa ivutu no kurya ugahita uryama kuko byongera ikirungurira.

 

Gusa igifu ni indwara ivurwa igakira iyo wivuje kandi ugafata imiti uko wayihawe, ukanakurikiza izindi nama za muganga. Niba ucyeka ko ufite uburwayi bwacyo, kujya kwa muganga ni ihame.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s