Imirire Ubuzima

Ibi ni byo biba mu mubiri wawe iyo urya igi rimwe buri munsi

Kugeza ubu benshi mu bari kuri gahunda yo kuringaniza ibiro, bamaze kumenya ko kuri bo amagi agomba kuba menshi mu byo barya. Nyamara si bo gusa bireba ahubwo buri wese, mu buzima bwe, akenera amagi nka rimwe mu mafunguro y’ingenzi.

 

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibiba mu mubiri wawe iyo uramutse urya igi rimwe ku munsi, ariko buri munsi.

  1. Poroteyine

Amagi abonekamo poroteyine, kandi izibonekamo hafi ya zose umubiri urazinjiza dore ko winjiza 98% yazo. Icyiza kandi cya poroteyine zo mu magi ni uko nta calories nyinshi zirimo. Guteka amagi nta mavuta bisaba, bituma agumana umwimerere wayo. Izi poroteyine zituma wumva uhaze bityo bikaba byiza kuyafata mu gitondo, bikurinda gusonza vuba, cyane cyane ku bifuza kugabanya ibiro

  1. Intungamubiri nyinshi

Amagi ni isoko y’intungamubiri na vitamini binyuranye kandi byose bifatanyiriza hamwe mu gutera ingufu mu mubiri. Igi rimwe riguha vitamini A, B2, B12, D, phosphore na zinc umubiri wawe ukeneye ku munsi. Ibi byose buri kimwe kikaba gifite akamaro gakomeye ku mubiri

  1. Amagufa akomeye

Kugirango ugire amagufa akomeye bisaba ko umubiri wawe uba ufite vitamini D na calcium bihagije. Kandi burya vitamini D niyo ituma umubiri ukoresha neza calcium na phosphore bityo amagufa, amenyo bigakomera kandi bikakurinda indwara zinyuranye zifata amagufa nka rubagimpande.

  1. Ubudahangarwa

Kuba akungahaye ku ntungamubiri zinyuranye bituma aba ingenzi mu kongerera umubiri ubudahangarwa. Umuhondo w’igi rimwe urimo 2/3 bya cholesterol ikenewe n’umubiri ku munsi, ibi bituma kurya igi ntacyo byangiza ku buzima bwawe ahubwo za amino acids zirimo zikurinda indwara zikakongerera ingufu mu budahangarwa

  1. Urufunguzo rw’ibyishimo

Za amino acids ziboneka mu magi ni ingenzi kuko ntabwo umubiri wacu ubasha kuzikorera. Imwe muri zo ni tryptophan ikaba ingenzi mu ikorwa rya serotonin, umusemburo w’ibyishimo hamwe na melatoni, umusemburo w’ibitotsi. Rero uretse kuba amagi atuma ugira ubuzima bwiza, anatuma ugira akanyamuneza. Twibutse ko hanabonekamo choline, ikaba nziza mu kubaka uturemangingo tw’ubwonko ikanafasha abagore batwite.

  1. Umutima

Kurya amagi bigabanya ibyago byo kurwara indwara zinyuranye z’umutima. Mu magi habonekamo cholesterol mbi n’inziza, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko imbi ari nke, kandi itajya izamura igipimo cya cholesterol yo mu maraso, keretse ku basanzwe bafite ikibazo cya cholesterol nyinshi, na bo izamuka gacye cyane. Ya yindi nziza rero ni ingenzi mu kurinda indwara z’umutima zinyuranye.

 

Aha twibutse ko havugwa igi ritogosheje kandi ukariteka rigashya neza

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s