Imibanire Ubuzima

Zirikana izi nama niba waravutse hagati ya 1980 na 1997

Mu buzima bwacu bwa buri munsi, tugira inshuti, tugira abo tuganira, abo dusangira ndetse tunagira benshi tugira inama cyangwa bazitugira, ari bo twita inshuti magara.

Nyamara kandi nanone tugira abo twita urungano. Abo ni abo twavutse mu gihe kimwe, akenshi iyo havugwa urungano haba havugwa abantu mutarutana imyaka icumi byibuze. Ese waba wibuka neza urungano rwawe?

Niba waravutse hagati y’umwaka wa 1980 na 1997, muri uyu mwaka wa 2020 ubwo ufite imyaka iri hagati ya 40 na 23. Ni imyaka uba ukuze, uwiga aba ari kurangiza kaminuza, uwubaka urugo aba ari kubikora dore ko akenshi ku myaka 40 benshi baba barubatse baranabyaye. Turi gukura, gusatira izabukuru.

Muri iyi nkuru hari bimwe nifuje ko dusangira nk’inama.

  1. Niba nta kazi gafatika ufite, aha ndavuga ikintu wizeye ko cyagutunga kikazanagusazisha, ni cyo gihe cyo kushaka, ukareka kuba mbarubucyeye kuko ntabwo wazagira amasaziro meza. Kwirirwa wicaye, guhora ku mbuga nkoranyambaga byonyine ntibyatuma ukabona, usabwa no guhaguruka, kubaririza, gukura amaboko mu mufuka
  2. Tangira uhitemo inshuti zizakugirira akamaro, kandi buri nshuti urebe niba hari ikintu kizima izakungura, ubucuruzi mwafatanya se cyangwa imishinga runaka mwaganiraho, ikabateza imbere.
  3. Muri macye wunguka haba mu kazi ukora cyangwa ahandi uyakura, tangira ushakishe uko wazigama, hanyuma uyashore mu kintu cyunguka, nk’ubutaka niyo cyaba ikibanza, inzu se niba ari menshi, cyangwa uyashore mu kindi runaka cyazakungura.
  4. Kwidagadura ni byiza, ariko ni cyo gihe ngo utangire ugabanye gusohoka buri weekend, utubyiniro twa buri weekend ugataha bucyeye, kuko ntabwo byazaguteza imbere. Ahubwo fata akanya ko gushaka ikintu cyakungura, byaba kuganira n’inshuti mu rugo, gusura umuryango no kwagura ubushuti utibagiwe gutyaza ubwenge
  5. Niba uri umukobwa/umugore harageze ngo ureke kumva ko uzajya mu rwuzuye. Ni igihe cyawe cyo kwishakamo ibisubizo ukareka gutega amaboko umugabo/inshuti kuko ejo cyangwa ejobundi mushobora gutandukana byaba ku mpamvu runaka cyangwa urupfu. Wazaba uwa nde?
  6. Niba ubona ko uwo mugendana, muvugana, mukundana, nta cyo akungura, nta hazaza agufasha gutegura, uramushakaho iki? Ni byiza kureka kugendana na we kenshi kuko yagusubiza inyuma.
  7. Niba uri umusore/umugabo, harageze ngo ureke kuba akazizi, ureke kuba imbata y’icupa ngo aho utumiwe hose hari inzoga wirukireyo, utanabanje kureba niba ari ngombwa koko cyangwa ari ukujyanwa no kunywa gusa no kuganira ibidafite akamaro, gutereta n’ibindi bitaguteza imbere
  8. Tangira ushake uko wagira iwawe bwite hahoraho, guhora ubana n’abandi muri za ghetto niba uri ingaragu, guhora uri mbunzakarago niba warashatse, shaka uko watandukana na byo.
  9. Ni cyo gihe ngo wibuke abo ukomokaho, abakubyaye. Igihe cya ndinda mwana wanjye kirageze, igihe cyo kugirango urukwavu rukuze rwonke abana ni iki. Ibuka ibyo bagukoreye bakurera kugeza ubu, utangire na we ugire icyo ukora cyabafasha, kandi niba bifashije, impano yose wabaha nk’umwana (niba ukibafite birumvikana) yabashimisha
  10. Guhera ubu, tangira wirengagize amagambo ya rubanda, abaguca intege ubime amatwi. Imyanzuro ufata yose umenye ko ireba ubuzima bwawe. Abazakwita imbwa kuko mutagikorana agakungu bihorere ukore ibyawe, abazavuga ko wabiciyeho bihorere, wowe kora witeze imbere gusa uzakugira inama ya kigabo, uzamwegere.

Ni byinshi nawe wakongeraho ibyawe. Gusa, ntibireba abo twavuze hejuru gusa, niba utari muri iriya myaka nawe uri gukura uyisatira, niba warayirengeje, subiza amaso inyuma, urebe ibyo wakosora amazi atararenga inkombe.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s