Ubuzima

FIRDAUS: Agace ka 23

Ubwo yamaraga gusohoka nasigaye aho nibaza byinshi. Narabanje njya gufunga nkoresheje urufunguzo.
Nahise njya koga nuko maze koga ndaryama, numvaga ntazi uko meze muri jyewe.
Bigeze ku mugoroba nakanguwe na nimero ntazi yari impamagaye.

Firdaus: allo
…: Allo, ni Calema
Firdaus: Calema amakuru yawe
Calema: ni buhoro buhoro. Wowe se bite?
Firdaus: ni sawa nanjye. Wari wavugana na Aziz se kuva cya gihe
Calema: oya byarananiye. Mfite ubwoba pee. Aherutse kunyoherereza SMS ariko sinamusubiza
Firdaus: aho warakosheje. Wagombaga kumusubiza.
Calema: erega nshaka kumwereka ko nahindutse. Rwose yamfashe uko ntari nako niko nahoze ariko siko nshaka kumera ubu. Ndifuza kuba umukobwa wiyubashye kandi w’umunyamutima
Firdaus: umva Calema, guhinduka birashoboka iyo ufite ubushake. Wowe subiza ubutumwa wandikiwe, umubaze icyifuzo cye, ubone aho uhera
Calema: yewe nukuri nabuze aho nahera peee
Firdaus: wowe mwandikire gusa nta kindi. Nzajya kumureba muganirize numve uko agufata hanyuma mwumvishe ko ushaka guhinduka
Calema: sha urakoze cyane nukuri. Ukiza ku ishuri numvaga nkwanga ariko wanyeretse umutima mwiza ubu ni wowe nirukira iyo binyobeye. Uri inshuti nziza pee.
Firdaus: humura mama. Nukenera kuruhuka umbwire ahubwo tuze gutemberana uruhure mu mutwe. Birafasha kugendagenda iyo mu mutwe byivanze, uko utambuka ureba ibyaremwe, ubwiza bwabyo, bigenda bigukuramo umunabi no kwiheba
Calema: ni byiza cyane urakoze. Turasubira nshuti nziza
Firdaus: ni ah’ubutaha

Yarakupye. Numvise nishimye. Mu kuri ntabwo Calema ari umukobwa mubi mu gihagararo, kandi arifuza guhinduka. Kuba nanone ari jye ari kugisha inama, byanyeretse ko na njye hari icyo mvuze muri sosiyete, bityo ntakwiye kwiheba ngo ntacyo maze. Ubundi na Keila wa Maurice si mubi, kandi kuba yaragiye kubwira Maurice si ikosa rye, ni ugufuha no kubabara kandi mu rukundo bibamo.
Narabyutse ndatembera buhoro buhoro aho ntuye, nuko bigeze nijoro nsubira mu nzu. Numvaga ntashaka guteka ariko nanone nkumva nshaka kurya. Nari nshonje bitarabaho.
Nahise nsohoka nuko ngana aho bacururiza pizza, nibyo byo kurya nkunda kurya cyane.
Gusa kugirango ntagira ubwoba nagiye mvugana na Ines kuri terefoni.
Twaravuganye kugeza ubwo nageraga aho ngurira. Sinigeze nkupa nakomeje kuvugana na we, nibyo naguraga byose yarabyumvaga, nishyura mvugana na we. Disi na we yangoreweho. Ubu se koko uyu mukobwa w’abandi.
Namaze kwishyura nsohoka ndi kuvugira kuri terefoni narangaye nuko numva ngonze umuntu. Ubwo nuburaga amaso ngo nebe nabonye ari wa mugabo nanone nagonze mu nzira, muremure kandi munini.

Firdaus: mumbabarire sinabishakaga
…: Ujye ugenda ureba aho unyura ntukarangare. Utazakandagira mu nyanya z’abandi. Cyangwa ushaka kumpirika sha
Firdaus: mbabarira rwose sinabishakaga. Ubutaha nzitonda
Ines: uwo ni nde
Firdaus: ni umusore kandi ni ubwa kabiri mugonze
Ines: Heeee. Wa mukobwa we mbona uzazana ingwe mu mugi. Ngaho taha uryame ndakuzi ubwo wahita unamusaba inimero. Mba mbona ibyawe ntazi uko bimeze. Nizere ko wamusomye ariko
Firdaus: ceceka wa nkotsa we. Ngaho mperekeza ntahe rero.
Ubwo naratashye agenda amvugisha kuri terefoni. Ubwo nageraga iwanjye nongeye gutungurwa.
Yatunguwe n’iki se kandi noneho?

Biracyaza….

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s