Ubuzima

FIRDAUS: Agace ka 17



Twavuye aho dusubira mu ishuri. Amasomo yarangiye saa kumi mpita njya mu kazi ntaha saa mbiri za nijoro.

Ngeze mu rugo ubwo nari ndi guteka nahise mbona Maurice ampamagaye

Firdaus: allo
Maurice: bite se
Firdaus: ni sawa mwana. Wowe se
Maurice: sawa nanjye. Ese usoza amasomo saa ngapi
Firdaus: nyasoza saa kumi nkajya mu kazi ngataha saa mbiri. Kuki ubimbajije se?
Maurice: nagirango ejo uzamperekeze kwa muganga. Ariko ntacyo. Ahubwo se saa mbiri nzaze kugucyura?
Firdaus: yego nta kibazo. Ariko kwa muganga nazaguherekezayo ejobundi nta masomo mfite
Maurice: yego nta kibazo. Ubwo ni ah’ejo izo saha

Yarakupye nanjye ndeba amakuru ndeba na film ubundi ndaryama.

••••••••

Bucyeye nagiye kwiga nk’uko bisanzwe, nyuma y’amasomo njya mu kazi. Gusa yari yambwiye ko ari bungereho atinze gato. Ubwo nasozaga akazi namutegerereje ku muhanda, nibereye kuri chat nibwo nahise numva umuntu ampamagaye mu izina. Narahindukiye ngo ndebe mbona ni Aziz

Aziz: bite se
Firdaus: ni sawa mwana. Wowe se
Aziz: sawa nanjye. Izi saha se ko uri hano? Niba ari jye wari utegereje iyo uza mu rugo koko?
Firdaus: ese ntukavuge ibyo wishakiye buri gihe. Ntegereje mubyara wanjye aje kuncyura mu rugo
Aziz: reka mwihorere ngwino ngucyure
Firdaus: reka mubaze niba akiri kure mubwire

Nahamagaye Maurice ambwira ko mu munota aba angezeho

Firdaus: yewe ambwiye ko agiye kungeraho. Gusa wari ukoze
Aziz: nari ngiye kuguhemba ko wamfashije gushaka inkweto mwana.

Twagumanye kugeza Maurice ahageze. Ubwo yahageraga nasezeye Aziz nuko njya mu modoka ya Maurice.

Maurice: uriya se ni nde?
Firdaus: niriwe neza. Wowe se bite?
Maurice: oya winjijisha umbaza amakuru kandi tumaze kuvugana. Uriya ni nde
Firdaus: ni umuhungu twigana
Maurice: ese wowe nta n’ukwezi uramara wiga none wamaze kubona inshuti?
Firdaus: genda nawe gabanya agashiha. Humura ni wowe musaza wanjye, we ni uko twigana gusa
Maurice: sawa nizere ko nta birenze

Twagiye tuganira kugeza angejeje iwanjye.

Naramusezeye nuko njya mu rugo ntegura ibya nijoro, ndoga ndarya nsubiramo amasomo ndaryama.

Bucyeye nahamagaye Maurice

Maurice: we iki gicuku unkanguriye iki
Firdaus: ariko wambwiye ko ushaka kujya kwa muganga
Maurice: kuki koko utaraye unyibukije.
Firdaus: ibaze. Ngaho itegure tugende ndiga ikigoroba uyu munsi.

Sinaretse asubiza nahise nkupa nanjye nditegura

Nabera narambaye nanjye mbona nambaye neza


Ijipo ndende itaratse, agapira k’umweru ndatebeza ndenzaho jacket yirabura ubundi nambara twa barlene. Gusa kuko hari hakonje nambaye collant ndende imbere y’ijipo ariko itayisumba. Ni gacye nambara ijipo pee

Maze kwitegura nafashe ibya mu gitondo nuko ntegereza Maurice nawe yahageze adatinze.

Maurice: ese wagizengo tugiye mu munsi mukuru?
Firdaus: urabona se nambaye ikanzu n’inkweto ndende? Nambaye nk’abakobwa disi we.
Maurice: sha waberewe kabisa. Ahubwo iyo misatsi yifunge birarushaho kuba byiza. Zana akabano nyigufungire
Firdaus: oya nawe ndeka se kandi. Gutya nibyo byiza (sinzi niba muri kundeba)

Yakomeje kumbwira amagambo meza, nanjye naganaga mu gikoni njyanye ibyo naririyeho ibya mu gitondo. Nawe yakomeje kunkurikira mu gikoni. Nahise mukorera icyayi muha n’umugati. Ntabwo akunda ikawa.

Ubwo yaryaga yakomeje kumbaza ibibazo byinshi, ndamusubiza ariko nanjye nkomeza kumubaza ibindi

Firdaus: naho se wowe uwo mubavu witeye ni uw’iki ra?
Maurice: erega ngiye gutereta muganga
Firdaus: hanyuma se ko wambaye ikoboyi n’agapira kandi ubundi uba wagerekeranyije imyenda nk’aho uhora ukonje?
Maurice: ese ibyo bibazo byose ni iby’iki
Firdaus: ubanza ushaka kugenda utereta abakobwa bose muri buhure. Wambaye neza rwose. 

Yahise andeba mu maso, nuko aransatira buhoro buhoro maze…
Maze agira ate se kandi?

Biracyaza…

3 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s